Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafatiwe umukinnyi w’Umurundi wigaragaje mu mukino wakurikiwe n’ubushyamirane mu Rwanda n’icyo yahaniwe

radiotv10by radiotv10
28/11/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hatangajwe ibihano byafatiwe umukinnyi w’Umurundi wigaragaje mu mukino wakurikiwe n’ubushyamirane mu Rwanda n’icyo yahaniwe
Share on FacebookShare on Twitter

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yahagaritse imikino itatu rutahizamu w’Umurundi Jean Claude Girumugisha ukinira Al Hilal Omdurman, nyuma yo gushoza intambara yavuyemo imvururu zabaye ku mukino wa CAF Champions League ikipe ye yatsinzemo MC Alger ibitego 2-1.

CAF yatangaje ko Girumugisha ahagaritswe imikino itatu (3) y’amarushanwa ya CAF Champions League, ndetse anacibwa amande y’amadolari 5,000 (asaga miliyoni 6 Frw), kubera imyitwarire idahwitse yagaragaye ku mukino wabereye muri Amahoro Stadium, aho yagaragaye akoba abakinnyi ba MC Alger bigatuma habaho gushyamirana ku mpande zombi.

Bitewe n’iyi ndishyi n’ihagarikwa yafatiwe, Girumugisha ntazagaragara mu mikino ikurikira: Al Hilal vs St Eloi Lupopo, Mamelodi Sundowns vs Al Hilal, n’uwa Al Hilal vs Mamelodi Sundowns.

Ubuyobozi bwa Al Hilal bukaba buvuga ko buza kujuririra iki cyemezo kuko bumva kidakwiye, bati:
“Yego, twabonye ibaruwa, ariko twiteguye kujuririra icyemezo cyafatiwe Girumugisha kuko na we yarasagarariwe mu mukino. Ntabwo ari we watangije intambara, ahubwo abakinnyi ba MC Alger ni bo babanje kumusagararira.”

Iki gihano CAF yahaye Girumugisha Jean Claude yagendeye ku ngingo zayo z’amategeko agenga imyitwarire (CAF Disciplinary Code) zihana ibikorwa byose byangiza umucyo w’umukino, birimo imyitwarire idahwitse, gukoresha ingufu zisa n’ibikorwa bya violence, kuvuga amagambo asebya cyangwa kubangamira umutekano w’umukino, ko ahanirwa gusiba imikino hagati y’itatu n’itanu, ndetse n’amande kuva ku bihumbi bitanu by’amadolari kugeza kuri cumi na bitanu.

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 16 =

Previous Post

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije

Next Post

Nyuma y’igitaramo cyashimangiye ko Umuco Nyarwanda ari inkingi nyamwamba Abanyakigali bararikiwe ibizabanyura

Related Posts

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Ubuyobozi bw'Ikipe y'Amgaju FC, bwirukanye abatoza bose bayitozaga, ibashinja umusaruro mubi, harimo no kuba banyagiwe ibitego 8-0 na Al Hilal,...

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

by radiotv10
12/01/2026
0

Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, yavuze ko ubwo iyi kipe yatsindwaga na mucyeba wayo ibitego 4-1 ku...

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Ikipe ya FC Barcelona yatwaye igikombe kiruta ibindi muri Spain (Spanish Super Cup cyangwa Supercopa de España) nyuma yo gutsinda...

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

by radiotv10
10/01/2026
0

In a world full of intense workout trends and gym culture, walking is often overlooked. Many people believe that if...

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Nyuma y’imyitozo ya nyuma bitegura umukino wa nyuma w’Igikombe cya Super Cup, umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko...

IZIHERUKA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma y’igitaramo cyashimangiye ko Umuco Nyarwanda ari inkingi nyamwamba Abanyakigali bararikiwe ibizabanyura

Nyuma y'igitaramo cyashimangiye ko Umuco Nyarwanda ari inkingi nyamwamba Abanyakigali bararikiwe ibizabanyura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.