Saturday, January 17, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Abijanditse mu gikunze kuvugwaho kwica ruhago Nyarwanda bategujwe ikibategereje bidatinze

radiotv10by radiotv10
02/12/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Abijanditse mu gikunze kuvugwaho kwica ruhago Nyarwanda bategujwe ikibategereje bidatinze
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga Mushya Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Bonnie Mugabe avuga ko yinjiye muri iri shyirahamwe azi ko amanyanga akorwa muri ruhago azwi nka Match Fixing, ariho koko, kandi abayakora hari ikibategereje kizabatungura.

Bonnie Mugabe uherutse kugirwa Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, yatangaje ibi mu kiganiro cyihariye yagiranye na RADIOTV10, cyagarutse ku migabo n’imigambi yinjiranye muri iri shyirahamwe ryakunze kuvugwamo ibibazo byinshi binadindiza iterambere rya ruhago nyarwanda.

Ku kibazo cyo kugura imikino ibizwi nka Match Fixing, cyakunze gutungwa agatoki mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ndetse byanavuzwe kuri bamwe mu bayobora amakipe, Bonnie Mugabe, yavuze ko yinjiye muri iri shyirahamwe azi ko bikorwa.

Yagize ati “Biri no bituma tutagera aho tugomba kugera kuko match manipulation, match betting, turabizi ko bihari, kandi ni ikibazo gikomeye cyane, ariko nka FERWAFA ntabwo dufite uruhare ruri direct [rutaziguye] kugira ngo tube twabihagarika, ariko ibikorwa turabizi.”

Bonnie Mugabe avuga ko nubwo adafite ibimenyetso simusiga by’aya manyanga akorwa muri ruhago nyarwanda, ariko ko iri shyirahamwe risanzwe riyafiteho amakuru ahagije, ku buryo n’imbaraga zaryo mu kubirandura zifite aho zizahera.

Ati “Turabizi aho bikorerwa, ababirimo, ari hano mu Rwanda no hanze yo mu Rwanda. Hari byinshi ntashobora kuvuga ariko abo bireba rimwe bazatungurwa kandi bisabwa umuntu umwe gusa ni bwo muzabona ingaruka z’ibi bintu.”

Ikibazo cya Match Fixing cyakunze kuvugwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ndetse hari bamwe bagiye babivugwaho bamwe baranatahurwa, nka Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi wumvikanye mu majwi yo kuri telefone avugana na myugariro wa Musanze FC, Bakaki Shafiq amusaba gutsindisha ikipe ye mu mukino wayihuje na Kiyovu Sports.

Ibi byatumye uyu mutoza wanabaye umukinnyi mu makipe anyuranye mu Rwanda, wanakiniye ikipe y’Igihugu, ahanishwa guhagarikwa umwaka wose atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru. Icyemezo yafatiwe muri Werurwe 2025.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 11 =

Previous Post

Minisitiri w’Ingabo mu Gihugu kimwe muri Afurika yeguye hatangazwa impamvu inyuranye n’ikekwa

Next Post

Agezweho ku mirwano yo muri Congo ihagaze n’aho AFC/M23 ibona ibintu byerecyeza

Related Posts

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

by radiotv10
16/01/2026
0

Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma n’abakinnyi batatu barimo Yannick Mukunzi, Faustin Usengimana na Yves Mugunga, mu...

Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa: Minisitiri Mukazayire yahaye umukoro ikipe y’igihugu ya Handball

Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa: Minisitiri Mukazayire yahaye umukoro ikipe y’igihugu ya Handball

by radiotv10
16/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yahaye umukoro abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Handball yitegura Igikombe cya Afurika kigiye kubera mu Rwanda,...

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

by radiotv10
15/01/2026
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT), Samuel Eto’o, yahagaritswe imikino ine n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), azira imyitwarire...

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

by radiotv10
14/01/2026
0

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwihanganishije ikipe ya Rayon Sports ku bw’ibyago yagize byo gupfusha uwari umuganga w’iyi kipe Dr....

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

by radiotv10
14/01/2026
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Adel Amrouche wari umutoza Mukuru w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, yirukanywe nyuma yo gukorerwa...

IZIHERUKA

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru
FOOTBALL

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

by radiotv10
16/01/2026
0

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

16/01/2026
Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

16/01/2026
Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

16/01/2026
Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Agezweho ku mirwano yo muri Congo ihagaze n’aho AFC/M23 ibona ibintu byerecyeza

Agezweho ku mirwano yo muri Congo ihagaze n'aho AFC/M23 ibona ibintu byerecyeza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.