Abapolisi 74 ba Polisi y’u Rwanda barimo babiri bafite ipeti rya ACP, nka ACP Sam Rumanzi na ACP Francis Muheto bagize imyanya mu buyobozi bukuru bw’uru rwego, bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.
Gushyira mu kiruhuko cy’izabukuru aba bapolisi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Polisi y’u Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Ukubiza 2025.
Muri aba bashyizwe mu kiruhuko, barimo ACP Sam Rumanzi na ACP Francis Muheto, ari na bo bafite amapite makuru muri aba baruhukijwe, bombi bakaba barabaye mu buyobozi bukuru bwa polisi y’u Rwanda.
Aba Bapolisi bombi bagize imyanya inyuranye mu buyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda, nk’aho ACP Sam Rumanzi yigeze kuyobora Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique.
ACP Sam Rumanzi kandi yanabaye Umuhuzabikorwa rw’Urwego rwa DASSO, rusanzwe rwunganira inzego z’ibanze mu by’umutekano.
Naho ACP Francis Muheto na we wabaye mu buyobozi bwa polisi y’u Rwanda, we yabaye Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, ndetse akaba yaranayoboye uru rwego mu Karere ka Huye.
ACP Francis Muheto, na we kandi yayoboye itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro, dore ko umwaka ushize yari ayoboye itsinda rya Polisi y’u Rwanda ryari mu gace k’Amajyaruguru ya Mozambique.
Abandi bashyizwe mu kiruhuko barimo abofisiye bakuru icyenda (09), ndetse n’abandi cumi na babiri (12) bo ku rwego rw’abofisiye bato, hakaba n’abapolisi bato mirongo itatu n’umunani (38).
Polisi y’u Rwanda, yatangaje kandi ko hanasezerewe abapolisi cumi na batatu (13) ku mpamvu z’uburwayi n’abandi babiri (2) basezerewe ku mpamvu zindi zitandukanye.


RADIOTV10









