• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igihugu kimwe muri Afurika cyemeje ko cyahaye ubuhungiro umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ikindi

radiotv10by radiotv10
03/12/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Igihugu kimwe muri Afurika cyemeje ko cyahaye ubuhungiro umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ikindi
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria yatangaje ko iki Gihugu cyatanze ubuhungiro kuri Fernando Dias, umukandida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Guinea-Bissau, wahatanye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora aheruka.

Iyi Minisiteri yavuze ko uyu munyapolitiki ubu ari muri Ambasade ya Nigeria muri Guinea-Bissau iri mu murwa mukuru Bissau, nyuma y’aho igisirikare gifashe ubutegetsi muri iki Gihugu.

Fernando Dias yahungiye kuri Ambasade ya Nigeria mu gihe intumwa z’Umuryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS), ziyobowe na Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Bio, ziri kugerageza gushishikariza abasirikare bafashe ubutegetsi muri Guinea-Bissau mu cyumweru gishize gusubiza ubutegetsi mu biganza by’abasivile.

Mu nama yabaye kuri uyu wa Mbere yahuje intumwa za ECOWAS n’igisirikare kiyoboye Guinea-Bissau, yagaragayemo ukutumvikana ku mpande zombi. Intumwa za ECOWAS zasabye abasirikare kwemera ko hatangazwa ibyavuye mu matora ya Perezida, mu rwego rwo kubahiriza Itegeko Nshinga ry’iki gihugu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sierra Leone, unayoboye Umuryango wa ECOWAS, yaburiye ko uyu muryango ushobora gushyiraho ibihano kuri Guinea-Bissau, icyakora avuga ko icyemezo kibirebana n’ahazaza ha Guinea-Bissau kizafatwa mu nama y’abakuru b’ibihugu n’abayobozi ba za guverinoma z’ibihugu bihuriye muri ECOWAS iteganyijwe ku wa 14 Ukuboza uyu mwaka.

Ku ruhande rwa Perezida w’inzibacyuho washyizweho n’abasirikare, Major-General Horta Inta-A, yavuze ko ihirikwa ry’ubutegetsi ryari ngombwa kugira ngo barwanye umugambi w’abacuruzi b’ibiyobyabwenge wo gufata igihugu, ndetse asezeranya ko nyuma y’umwaka umwe azayobora iki gihugu azahita arekura ubutegetsi.

Ni mu gihe ECOWAS n’igisirikare kiyoboye Guinea-Bissau, bahuye ariko ntihabeho guhuza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =

Previous Post

Charity Begins at Home: Understanding the True Meaning

Next Post

Hatangajwe amagambo y’ingengabitekerezo yavuzwe n’uyikurikiranyweho wanigeze kuvuga andi nkayo mu cyunamo

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
Hatangajwe amagambo y’ingengabitekerezo yavuzwe n’uyikurikiranyweho wanigeze kuvuga andi nkayo mu cyunamo

Hatangajwe amagambo y’ingengabitekerezo yavuzwe n’uyikurikiranyweho wanigeze kuvuga andi nkayo mu cyunamo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.