Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG), yatangaje ko mu bice bimwe by’Imirenge ya Kacyiru na Kinyinya mu Karere ka Gasabo, hateganyijwe ibura ry’umuriro w’amashanyarazi kubera imirimo yo gusana umuyoboro w’amashanyarazi iteganyijwe.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi Bukuru bwa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), bwavuze ko iri bura ry’umuriro w’amashanyarazi rizaterwa n’imirimo yo gusana umuyoboro w’amashanyarazi wa « UTEXRWA » agashami ka « Caise hypotecaire », izakorwa mu cyumweru gitaha.
Ubuyobozi bwa REG buti “hateganyijwe ibura ry’amashanyarazi ku wa Gatanu, tariki ya 12 Ukuboza 2025 kuva i saa sita z’amanywa (12h00) kugeza i saa cyenda Z’amanywa (15h00). Amashanyarazi azabura mu bice by’Utugari twa Kibaza mu Murenge wa Kacyiru n’Akagari ka Gacuriro mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.”
Iyi Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu kandi yaboneyeh kugira inama “Abantu bose barasabwa kwitondera insinga z’amashanyarazi kuko umuriro ushobora kugaruka mbere y’isaha yavuzwe haruguru.”
Mu minsi ishize ubwo hari hakomeje kugaragara ibura ry’umuriro w’amashanyarazi rya hato na hato, Umuyobozi ushinzwe guhuza REG n’Abafatanyabikorwa, Geoffrey Zawadi yavuze ko, hari iribaho ryateguwe, ndetse n’iribaho mu buryo bw’impanuka.
Yavuze ko iri bura ry’umuriro riba ryateguwe, akenshi riterwa n’ibikorwa biba biteganyijwe nk’igihe cyo gusana cyangwa kongera ibikoresho bishya mu miyoboro y’amashanyarazi, hirindwa ko ibisanzwemo byazateza ibibazo.
Yavuze ko mu gihe nk’iki Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu, inateguza abashobora kugirwaho ingaruka n’ibura ry’umuriro, nk’uko byakozwe mu batuye muri biriya bice byo mu Karere ka Gasabo.
RADIOTV10









