Friday, December 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

radiotv10by radiotv10
05/12/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?
Share on FacebookShare on Twitter

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva izi mpinduka zibaye aho uturere tw’uyu mujyi twahise twamburwa ubuzima gatozi n’imiterere y’ubuyobozi irahinduka byemejwe n’Itegeko N° 22/2019 ryo ku wa 29/07/2019 rigenga Umujyi wa Kigali. 

Umujyi wa Kigali ni wo ufite ubuzima gatozi (legal personality) n’ubwigenge mu by’imicungire n’imari, kimwe n’Uturere tw’icyaro.

Uturere dutatu tuwugize (Gasabo, Nyarugenge, na Kicukiro) ntitwigenga mu buryo bwuzuye nk’uko byari bimeze mbere, ahubwo byahindutse inzego z’ubuyobozi z’Umujyi wa Kigali.

Iri vugurura ryari rigamije kunonosora imicungire no kwihutisha iterambere ry’Umujyi wa Kigali, binyuze mu gutuma igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa by’ibikorwa remezo bikorwa neza nta nzitizi z’ubuyobozi butandukanye.

Muri make, iri tegeko ryashyizeho uburyo bushya bwo kuyobora butuma Umujyi wa Kigali uba ikigo cy’ingenzi gifata ibyemezo kuri uyu Mujyi wose hamwe n’inzego z’uturere zigafasha mu ishyirwa mu bikorwa.

Mu mwaka wa 2019 , Rubingisa Pudence yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali muri manda y’imyaka itanu, aho yungirijwe na Dr Nsabimana Erneste ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo na Umutoni Gatsinzi Nadine ushinzwe imibereho myiza n’ubukungu.

Mu mwaka wa 2020 ,Umwari Pauline yagizwe umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo , Umutesi Solange agirwa umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro mu gihe Ngabonziza Emmy yagizwe umuyobizi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge muri Manda y’imyaka itanu.

Tugiye kureba muri aba bayobozi muri Manda y’imyaka itanu abakiri mu nshingano za Leta n’aho baherereye n’ibyo bari gukora.

1.Ngabonziza Emmy: Wayoboye Akarere ka Nyarugenge, mu mwaka wa 2024 yari arangije manda y’imyaka itanu ku buyobozi bw’akarere ka Nyarugenge ntiyongezwa indi manda , nta kandi kazi yabonye ko muri Leta ,ubu yashinze ikigo cy’ubujyanama mu ibarura mari n’imisoro (accounting firms and business advisers,)

2.Umwari Pauline: Wayoboye Akarere ka Gasabo, na we mu mwaka wa 2024 yarangije manda ntiyongezwa indi, ubu yashinze ikigo cy’amategeko.

3.Umutesi Solange: Yayoboye Akarere ka Kicukiro. We ntiyarangije manda kuko yahagaritswe mu nshingano Werurwe 2023,Ubu na we asigaye yikorera, twagerageje kuvugana na we ariko ntibyadukundira.

4.Dr Nsabimana Erneste: Yabaye umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo, aza kugirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), umwanya yamazeho igihe gito ahita agirwa Minisitiri w’Ibikorwa remezo , Umwanya yaje gukurwaho mu kwezi kwa 9/2023 , kugeza ubu nta kandi kazi ka leta arahabwa. Uyu Dr Nsanzimana Ernest yashinze ikigo cy’ubujyanama mu bwubatsi (consultancy in construction ).

5.Mpabwanamaguru Merard: Dr Mérard Mpabwanamaguru wari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo kuva mu mwaka wa 2021 kugeza 2023, uyu na we ntiyarangije manda kuko yakuwe mu nshingano, ntabwo yongeye guhabwa umwanya mu nshingano z’ubuyobozi. Kuri ubu ni umwarimu muri Kamunuza, akaba ari umujyanama mu mishinga itandukanye ijyanye n’imitunganyirize y’imijyi no kurengera ibidukikije kuko nibyo yize.

Dr Ernest Nsabimana yabaye mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali mbere yuko yinjira muri Guverinoma
Ubu ni umujyanama mu mishinga itandukanye ijyanye n’imitunganyirize y’imijyi no kurengera ibidukikije
Merard Mpabwanamaguru na we yabaye mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali
Ngabonziza Emmy wayoboye Akarere ka Nyarugenge
Umutesi Solange wayoboye Akarere ka Kicukiro
Umwari Pauline wayoboye Akarere ka Gasabo, ubu ni umunyamategeko

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × one =

Previous Post

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

Related Posts

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

by radiotv10
04/12/2025
0

Mu muhango wabereye muri White House-Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, na...

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

by radiotv10
04/12/2025
0

Umunsi wari utegerejwe wageze, ahateganyijwe isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’ubukungu hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashyirwaho umukono...

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

by radiotv10
04/12/2025
0

Nyuma yuko hasakaye amashusho agaragaza bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rusizi, bigamba ko banywa urumogi, ubuyobozi bw’aka Karere...

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

by radiotv10
04/12/2025
0

Bamwe mu Banyekongo bahungiye mu Rwanda imirwano ikomeye iri kubera mu gace ka Kamanyola mu Ntara ya Kivu y’Epfo, baravuga...

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

by radiotv10
04/12/2025
0

Bamwe mu batujwe mu mudugudu uherereye mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko bamaze imyaka itanu batarahabwa...

IZIHERUKA

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?
MU RWANDA

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

04/12/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

04/12/2025
Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

04/12/2025
Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

04/12/2025
Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

04/12/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.