Friday, April 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

radiotv10by radiotv10
04/12/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje
Share on FacebookShare on Twitter

Umunsi wari utegerejwe wageze, ahateganyijwe isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’ubukungu hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashyirwaho umukono n’Abakuru b’Ibihugu byombi muri White House i Washington D.C. Menya ingengabihe y’iyi gahunda.

Umuhango wo gusinya aya masezerano, uraba kuri uyu wa Kane tariki 04 Ukuboza 2025, aho Abakuru b’Ibihugu byombi bamaze kugera i Washington D.C. ndetse n’abatumirwa.

Ibikorwa byo gusinya aya masezerano, biteganyijwe gutangisa saa yine za mu gitondo (10:00) ku isaha y’i Washington (biraba ari saa 5:00 z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda), ibimburirwe n’umuhango wo kwakira abashyitsi mu muhezo.

Biteganyijwe ko Perezida Trump aba aherekejwe n’abayobozi bakuru bo muri Guverinoma ya Amerika, barimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, baza kwakira abayobozi bombi (uw’u Rwanda na RDC).

Ibiganiro bibera mu muhezo bigamije gushyiraho umusingi w’ibiganiro Amerika ivuga ko ari intambwe ikomeye cyane muri diplomasi.

Hagati ya saa 10:30 na saa 11:30 za mu gitondo (saa 5:30 kugeza saa 6:30 z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda], abayobozi batatu barahurira mu cyumba cya East Room mu muhango nyir’izina wo gusinya amasezerano, utambutswa imbona nkubone mu buryo bw’amashusho.

Nk’uko bigaragara muri iyo gahunda, uwo muhango uribanda ku byemezo birimo gushyiraho agahenge, kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro, no gushyiraho ingamba zo kwemeza uko ubutabazi bugera ku baturage babukeneye.

Aya masezerano akubiyemo kandi ibijyanye n’ubufatanye mu by’ubukungu, birimo gukorana mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gushyira mu bikorwa imishinga minini y’ibikorwa remezo, ihuriwemo n’abashoramari bo muri Amerika.

Biteganyijwe ko Perezida Trump ashimangira uruhare rwa Amerika mu buhuza bwagejeje kuri ayo masezerano, mu gihe Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi baza gutanga ijambo rigufi nyuma yo kuyashyiraho umukono.

Hagati ya saa 11:30 na saa 1:00 z’amanywa (saa 6:30 kugeza saa 8:00 z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda), harafatwa ifunguro ribera mu muhezo muri State Dining Room, ibiganiro bikaza kwibanda ku buryo amasezerano azashyirwa mu bikorwa.

Kimwe mu biza kuganirwaho, ni ibizakurikira mu minsi iri imbere, by’umwihariko mu gihe cy’iminsi 90, hakurikijwe amasezerano yabanje hamwe no gushyiraho inzego zigenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, zishobora kuba zirimo indorerezi zo muri Amerika cyangwa Qatar.

Ibiganiro biranagaruka ku nyungu z’ubukungu zishingiye ku ishoramari rya Amerika mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC, by’umwihariko cobalt na coltan.

Ikiganiro n’Itangazamakuru

Hagati ya saa 1:00 na saa 2:30 z’amanywa (saa 8:00 kugeza saa 9:30 z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda), abayobozi baragira umwanya mugufi wo kuganira n’itangazamakuru bari kumwe n’Umuvugizi wo mu biro bya Perezida Zunze Ubumwe za Amerika (White House), Karoline Leavitt, hakurikireho gufata amafoto.

Nyuma yaho, abayobozi baritabira izindi gahunda zabo ku ruhande.

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bivuga ko igikorwa cy’uyu munsi, kigize amasezerano akomeye kurusha ayandi yabayeho, Amerika yahujemo u Rwanda na RDC mu myaka myinshi ishize, bikaba bigaragaza Washington nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu gushimangira amahoro arambye mu Karere.

Ivomo: Kigali Today

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − three =

Previous Post

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Next Post

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Related Posts

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

by radiotv10
10/04/2026
0

Ubuyobozi bwa Leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za America, bwemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi buzajya bwifatanya...

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

by radiotv10
10/04/2026
1

Tariki 10 Mata 1994 wari umunsi wa kane wa Jenoside yakorewe Abatutsi, waranzwe n’ubwicanyi bukomeye bwabereye mu bice binyuranye by’Igihugu,...

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

by radiotv10
10/04/2026
0

Abatuye mu isantere ya Shuni iherereye mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, binubira umuco wo 'kuzitura', bavuga ko...

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

by radiotv10
10/04/2026
0

Umuyobozi w’Umujyi wa Toronto muri Canada yatangaje ku mugaragaro ko tariki 07 Mata ari umunsi mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakewe...

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

by radiotv10
10/04/2026
0

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu barokotse Jenoside batuye mu...

IZIHERUKA

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi
AMAHANGA

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

by radiotv10
10/04/2026
0

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

10/04/2026
10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/2026
Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

10/04/2026
Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

10/04/2026
Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

10/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Umunyamakuru 'Djihad' uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.