Umunsi wari utegerejwe wageze, ahateganyijwe isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’ubukungu hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashyirwaho umukono n’Abakuru b’Ibihugu byombi muri White House i Washington D.C. Menya ingengabihe y’iyi gahunda.
Umuhango wo gusinya aya masezerano, uraba kuri uyu wa Kane tariki 04 Ukuboza 2025, aho Abakuru b’Ibihugu byombi bamaze kugera i Washington D.C. ndetse n’abatumirwa.
Ibikorwa byo gusinya aya masezerano, biteganyijwe gutangisa saa yine za mu gitondo (10:00) ku isaha y’i Washington (biraba ari saa 5:00 z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda), ibimburirwe n’umuhango wo kwakira abashyitsi mu muhezo.
Biteganyijwe ko Perezida Trump aba aherekejwe n’abayobozi bakuru bo muri Guverinoma ya Amerika, barimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, baza kwakira abayobozi bombi (uw’u Rwanda na RDC).
Ibiganiro bibera mu muhezo bigamije gushyiraho umusingi w’ibiganiro Amerika ivuga ko ari intambwe ikomeye cyane muri diplomasi.
Hagati ya saa 10:30 na saa 11:30 za mu gitondo (saa 5:30 kugeza saa 6:30 z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda], abayobozi batatu barahurira mu cyumba cya East Room mu muhango nyir’izina wo gusinya amasezerano, utambutswa imbona nkubone mu buryo bw’amashusho.
Nk’uko bigaragara muri iyo gahunda, uwo muhango uribanda ku byemezo birimo gushyiraho agahenge, kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro, no gushyiraho ingamba zo kwemeza uko ubutabazi bugera ku baturage babukeneye.
Aya masezerano akubiyemo kandi ibijyanye n’ubufatanye mu by’ubukungu, birimo gukorana mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gushyira mu bikorwa imishinga minini y’ibikorwa remezo, ihuriwemo n’abashoramari bo muri Amerika.
Biteganyijwe ko Perezida Trump ashimangira uruhare rwa Amerika mu buhuza bwagejeje kuri ayo masezerano, mu gihe Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi baza gutanga ijambo rigufi nyuma yo kuyashyiraho umukono.
Hagati ya saa 11:30 na saa 1:00 z’amanywa (saa 6:30 kugeza saa 8:00 z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda), harafatwa ifunguro ribera mu muhezo muri State Dining Room, ibiganiro bikaza kwibanda ku buryo amasezerano azashyirwa mu bikorwa.
Kimwe mu biza kuganirwaho, ni ibizakurikira mu minsi iri imbere, by’umwihariko mu gihe cy’iminsi 90, hakurikijwe amasezerano yabanje hamwe no gushyiraho inzego zigenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, zishobora kuba zirimo indorerezi zo muri Amerika cyangwa Qatar.
Ibiganiro biranagaruka ku nyungu z’ubukungu zishingiye ku ishoramari rya Amerika mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC, by’umwihariko cobalt na coltan.
Ikiganiro n’Itangazamakuru
Hagati ya saa 1:00 na saa 2:30 z’amanywa (saa 8:00 kugeza saa 9:30 z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda), abayobozi baragira umwanya mugufi wo kuganira n’itangazamakuru bari kumwe n’Umuvugizi wo mu biro bya Perezida Zunze Ubumwe za Amerika (White House), Karoline Leavitt, hakurikireho gufata amafoto.
Nyuma yaho, abayobozi baritabira izindi gahunda zabo ku ruhande.
Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bivuga ko igikorwa cy’uyu munsi, kigize amasezerano akomeye kurusha ayandi yabayeho, Amerika yahujemo u Rwanda na RDC mu myaka myinshi ishize, bikaba bigaragaza Washington nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu gushimangira amahoro arambye mu Karere.
Ivomo: Kigali Today
RADIOTV10







