Tuesday, August 4, 2026
RW|EN
IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo, bo mu Murenge wa Rubona, bari baherutse kugaragaza ikibazo cy’ubwanikiro bwabo bwari bwangijwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi, ubu barashima ubuvugizi bakorewe n’itangazamakuru, ko bwatanze umusaruro, kuko nyuma yabwo, basaniwe kiriya gikorwa.

Aba bahinzi bari babwiye RADIOTV10 ko bafite impungenge zo kuzabona aho bazanika umusaruro wabo, kuko ubwanikiro bwabo bwari bwangijwe n’imvura nyinshi yaguye ivanzemo n’umuyaga.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa 10 nibwo abahinga umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo ku gice cy’Umurenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana bari bahuye n’ibiza by’imvura ivanze n’umuyaga byatwaye ibisenge by’ubwanikiro.

Muri icyo gihe babwiye RadiTV10 ko nta kizere cyo kubona aho kwanika umuceri bagiye gusarura. Kuri ubu, ngo biteguye gusarura bishimiye ubuvugizi bakorewe n’iki gitangazamakuru, ubwanikiro bukaba bwarahise bukorwa bukaba buneze neza.

Uwitwa Tuyishinire Bill Clinton ati “Twarishimye kuba barongeye kutwubakira ubwanikiro, imyaka yacu ntabwo izongera kunyagirwa. Turashimira Radiyo 10 kuba baratuvuganiye.”

Undi witwa Mujawayezu Dative ati “Mu gihe ubu bwanikiro bwari bwaragurutse, twari dufite amahirwe make yo kubona aho twanika imyaka yacu ikangirika. Kuba rero bwongeye bugatunganywa bukaba busakaye, tuzabona aho tuzasarurira imyaka yacu. Turashimira Radiyo 10 yakoze ubu buvugizi bakongera bakadukorera ubu bwanikiro bakabusakara.”

Aba bahinzi bavuga ko kuba barasaniwe ubwanikiro bw’umuceri, kandi bakaba bagiye gutangira gusarura, ngo bizabafasha kugeza umusaruro wabo ku isoko utarangirika, kandi bagashimira uruhare rw’itangazamakuru ryabakoreye ubuvugizi ikibazo cyabo kikaba cyarakemutse.

Ubwanikiro bwabo bwari bwagurutse
Bibazaga uko bazanika umusaruro wabo byabayobeye
Bwarasanwe ubu burahagaze
Babyishimiye

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 17 =