Imikino ibanza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere (Phase Aller) muri Volleyball irasozwa mu mpera z’iki cyumweru guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza 2025.
Imikino y’umunsi wa 8 mu bagabo n’iy’umunsi wa 6 mu bagore izakinirwa muri Petit Stade no muri Sainte Famille, ibibuga byose byo mu Mujyi wa Kigali.
Umukino w’abagore ni wo uzabimburira iyindi guhera saa 16h00 ubwo APR WVC ya mbere ku rutonde rwa shampiyona izaba ikina na RRA WVC ya gatatu.
Saa 18h00 hazakurikiraho umukino mu bagabo wa REG VC iri kurwana no kwinjira muri enye za mbere kuko iri ku mwanya wa gatanu, izaba ikina na APR VC ya mbere kugeza magingo aya.
Umukino uzasoza indi yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza 2025 ni uwa Police VC ya kane ku rutonde na Kepler VC ya kabiri, ukaba uteganyijwe ku isaha ya 20h00.
Imikino isoza igice kibanza cya shampiyona izasozwa kuwa Gatandatu ikinirwe muri Gymnase ya Sainte Famille. Ku rutonde rw’agateganyo, amakipe ya APR mu bagabo n’abagore ni yo ayoboye.
Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10











