• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

radiotv10by radiotv10
08/12/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Benin, Patrice Talon yatangaje ko nyuma yuko itsinda ry’abasirikare ritangaje ko ryahiritse ubutegetsi bwe, ibintu byasubiye ku murongo, ahumuriza abaturage anabasaba gusubukura imirimo yabo nta gihunga, asezeranya ko ababigerageje bose bazabihanirwa.

Patrice Talon yabitangaje mu ijambo yatanze kuri iki Cyumweru, nyuma yuko itsinda ry’abasirikare ryari ryavuze ko ryahiritse ubutegetsi.

Muri iri jambo ryatambutse imbonankubone kuri televiziyo y’Igihugu, Patrice Talon yagize ati “Ndashaka gushimira ingabo zacu n’abayobozi bazo, bakomeje kuba indahemuka ku Gihugu.”

Nanone kandi iri jambo ryaje nyuma yuko muri iki Gihugu cya Benin humvikanye urusaku rw’ibisasu bya rutura mu murwa mukuru i Cotonou, hafi y’icyicaro gikuru cya Guverinoma, aho byavugwaga ko ari igitero cy’indege.

Hari amakuru yavugaga ko hari indege zaturutse muri Nigeria mu Gihugu cy’igituranyi, ndetse Umuvugizi wa Perezida wa Nigeria akaba yaje kwemeza ko indege zayo z’intambara zagiye muri Beni “kugira ngo zifashe kwirukana abateguye guhirika ubutegetsi kuri televiziyo y’Igihugu no mu Kigo cya gisirikare aho bari bishyize hamwe.”

Perezida Patrice Talon w’imyaka 67 y’amavuko, mu ijambo rye yavuze ko ingabo z’abashyigikiye ubutegetsi “zakuye mu nzira aba barwanyi b’ubugome.”

Yongeyeho ati “Ubu bwitange n’ubukangurambaga byatumye dushobora gutsinda aba barusahurira mu nduru bashakaga kuzanira ibyago Igihugu cyacu. Ubu bugambanyi ntibuzabura guhanwa.”

Yakomeje agira abwira abaturage, ati “Ndagira ngo mbahumurize, mbamenyesha ko ibintu biri mu nzira nziza, bityo ndabahamagarira gukora akazi kanyu mu mahoro uhereye muri uyu mugoroba.”

Ntibiramenyekana neza niba hari abaguye muri icyo gikorwa cyo kwisubiza ubutegetsi, ariko Perezida yagaragaje agahinda ke “ku baguye muri iki gikorwa kidasobanutse, ndetse no ku bakiri mu maboko y’inyeshyamba zahunze.”

Mbere yaho, Umuvugizi wa Guverinoma, Wilfried Leandre Houngbedji, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko abantu 14 batawe muri yombi bakurikiranyweho igerageza ryo guhirika ubutegetsi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − two =

Previous Post

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Next Post

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Related Posts

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

by radiotv10
29/05/2026
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bageze kuri...

Next Post
Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.