Wednesday, December 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

radiotv10by radiotv10
08/12/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kimaze iminsi gishoje intambara mu mirwano ikomeje kubera mu bice birimo Kamanyola muri Kivu y’Epfo, cyavuze ko ibintu bibi kurushaho kuba biri, gishinja Ihuriro rya AFC/M23, ko riri kurasa ibisasu mu bice bituwe n’abaturage, mu gihe ari cyo kivugwaho ibi bikorwa.

Ni nyuma yuko imirwano ihanganishije Ihuriro AFC/M23 n’abarwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, barimo igisirikare cyayo FARDC, Ingabo z’u Burundi, FDLR, n’abacancuro, ikajije umurego, ahamaze iminsi haraswa ibisasu bituruka ku butaka bw’u Burundi.

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa DRC, ryari rimaze iminsi rigaragaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge kemejwe, rinavuga ko ibitero byo mu kirere no ku butaka bituruka i Burundi, bikomeje guhitana inzirakarengane nyinshi z’Abanyekongo.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Igisirikare cya DRC (FARDC) kuri iki Cyumweru, rivuga ko “kuva kuri uyu wa Kane tariki 04 Ukuboza 2025, umunsi wasinyiweho amasezerano y’Amahoro i Washington imbere ya Perezida wa America n’abahamya mpuzamahanga” ngo ingabo z’u Rwanda na AFC/M23 bakajije ibitero.

Iki gisirikare cya Congo cyakunze kuvuga ibinyoma ku Ngabo z’u Rwanda, cyakomeje muri iri tangazo ryacyo kivuga ko ngo ibyo bitero byaturutse mu Bugarama mu Rwanda, ngo byageze mu bice bituwemo n’abaturage by’umuhora wa Kamanyola-Uvira mu Kibaya cya Ruzizi.

Muri iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa FARDC, Maj Gen Sylvain Ekenge rikomeza rigira riti “Ibintu bikomeje kurushaho kuba bibi cyane kandi ibyaha birarushaho kuba bibi. Abaturage benshi b’Abanyekongo bahasize ubuzima, abandi barakomereka.”

Umuvugizi wa FARDC yakomeje avuga kandi ko hari byinshi byangiritse, birimo amashuri, amavuriro, ndetse n’inzu z’abaturage b’abasivile.

Yavuze kandi ko igisirikare cya Congo kigomba gukora ibishoboka byose kikarinda abaturage, kandi ko cyiteguye gutanga ikiguzi cyose byasaba mu bwitange buhebuje bw’abasirikare.

FARDC itangaje ibi, mu gihe Ihuriro AFC/M23 ryari rimaze iminsi rigaragaza amarorerwa iki gisirikare cya Leta gikora muri biriya bice gifatanyije n’ingabo z’u Burundi, aho barasa buhumyi mu bice bituwemo n’abaturage, bamwe bakahasiga ubuzima, abandi benshi bagakomereka, bagatabarwa n’abarwanyi b’iri Huriro.

Ibi bitero bya FARDC ifatanyije n’abamaze igihe bayifasha, bituruka mu Gihugu cy’u Burundi, byanatumye abaturage b’Abanyekongo benshi bava mu byabo, bamwe bahungira mu Rwanda, aho mu cyumweru gishize, hakiriwe benshi binjiriye ku mupaka wa Bugarama-Kamanyola.

Bamwe mu baturage bahunze iyi mirwano, bahamije ko ibisasu biri kuraswa muri biriya bice byabo, bituruka mu Gihugu cy’u Burundi, kandi ko ari byo byahitanye inzirakarengane, bikanangiza ibikorwa byabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + three =

Previous Post

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Next Post

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

Related Posts

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

by radiotv10
10/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryemeje ko ryamaze gufata umujyi wa Uvira, risaba abaturage bawutuye...

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

by radiotv10
10/12/2025
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the Government of the Democratic Republic of Congo, has confirmed that it has taken control...

Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

by radiotv10
10/12/2025
0

Mu ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD haravugwamo gucikamo ibice kw’abakomeyemo, bitewe no kutumvikana ku guhitamo umukandida uzarihagararira mu...

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

by radiotv10
10/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryagaragaje intwaro nyinshi zirimo izirasa kure yambuye ingabo z’u Burundi ziri gufasha FARDC bahanyanye, inerekana impuzankano z’igisirikare cya...

Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

by radiotv10
09/12/2025
0

Raporo y'Umuryango w'Abanyamakuru batagira umupaka (Reporters Without Borders-RSF) yagaragaje ko Igihugu cya Israel ari cyo cyabaye icya mbere mu kwica...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira
AMAHANGA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

by radiotv10
10/12/2025
0

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

10/12/2025
Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

10/12/2025
Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

10/12/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

10/12/2025
AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

10/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.