• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

radiotv10by radiotv10
08/12/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kimaze iminsi gishoje intambara mu mirwano ikomeje kubera mu bice birimo Kamanyola muri Kivu y’Epfo, cyavuze ko ibintu bibi kurushaho kuba biri, gishinja Ihuriro rya AFC/M23, ko riri kurasa ibisasu mu bice bituwe n’abaturage, mu gihe ari cyo kivugwaho ibi bikorwa.

Ni nyuma yuko imirwano ihanganishije Ihuriro AFC/M23 n’abarwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, barimo igisirikare cyayo FARDC, Ingabo z’u Burundi, FDLR, n’abacancuro, ikajije umurego, ahamaze iminsi haraswa ibisasu bituruka ku butaka bw’u Burundi.

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa DRC, ryari rimaze iminsi rigaragaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge kemejwe, rinavuga ko ibitero byo mu kirere no ku butaka bituruka i Burundi, bikomeje guhitana inzirakarengane nyinshi z’Abanyekongo.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Igisirikare cya DRC (FARDC) kuri iki Cyumweru, rivuga ko “kuva kuri uyu wa Kane tariki 04 Ukuboza 2025, umunsi wasinyiweho amasezerano y’Amahoro i Washington imbere ya Perezida wa America n’abahamya mpuzamahanga” ngo ingabo z’u Rwanda na AFC/M23 bakajije ibitero.

Iki gisirikare cya Congo cyakunze kuvuga ibinyoma ku Ngabo z’u Rwanda, cyakomeje muri iri tangazo ryacyo kivuga ko ngo ibyo bitero byaturutse mu Bugarama mu Rwanda, ngo byageze mu bice bituwemo n’abaturage by’umuhora wa Kamanyola-Uvira mu Kibaya cya Ruzizi.

Muri iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa FARDC, Maj Gen Sylvain Ekenge rikomeza rigira riti “Ibintu bikomeje kurushaho kuba bibi cyane kandi ibyaha birarushaho kuba bibi. Abaturage benshi b’Abanyekongo bahasize ubuzima, abandi barakomereka.”

Umuvugizi wa FARDC yakomeje avuga kandi ko hari byinshi byangiritse, birimo amashuri, amavuriro, ndetse n’inzu z’abaturage b’abasivile.

Yavuze kandi ko igisirikare cya Congo kigomba gukora ibishoboka byose kikarinda abaturage, kandi ko cyiteguye gutanga ikiguzi cyose byasaba mu bwitange buhebuje bw’abasirikare.

FARDC itangaje ibi, mu gihe Ihuriro AFC/M23 ryari rimaze iminsi rigaragaza amarorerwa iki gisirikare cya Leta gikora muri biriya bice gifatanyije n’ingabo z’u Burundi, aho barasa buhumyi mu bice bituwemo n’abaturage, bamwe bakahasiga ubuzima, abandi benshi bagakomereka, bagatabarwa n’abarwanyi b’iri Huriro.

Ibi bitero bya FARDC ifatanyije n’abamaze igihe bayifasha, bituruka mu Gihugu cy’u Burundi, byanatumye abaturage b’Abanyekongo benshi bava mu byabo, bamwe bahungira mu Rwanda, aho mu cyumweru gishize, hakiriwe benshi binjiriye ku mupaka wa Bugarama-Kamanyola.

Bamwe mu baturage bahunze iyi mirwano, bahamije ko ibisasu biri kuraswa muri biriya bice byabo, bituruka mu Gihugu cy’u Burundi, kandi ko ari byo byahitanye inzirakarengane, bikanangiza ibikorwa byabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − one =

Previous Post

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Next Post

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.