Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abatwara abagenzi ku magare i Gisenyi barasaba guhabwa ‘Parking’ nk’abatwara ibindi binyabiziga

radiotv10by radiotv10
09/12/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Abatwara abagenzi ku magare i Gisenyi barasaba guhabwa ‘Parking’ nk’abatwara ibindi binyabiziga
Share on FacebookShare on Twitter

Abatwara abagenzi n’imizigo ku magare bakorera mu mujyi wa Gisenyi, binubira ikibazo cyo kutagira parking, bigatuma amagare yabo ahora mu bibazo byo gucibwa amande cyane cyane kuri Petite Barrière, mu gihe Impuzamakoperative y’Abanyonzi bo mu Karere ka Rubavu yo ivuga ko hari ahantu harenze hamwe bemerewe guparika.

Abo ni bamwe mu banyonzi bakorera akazi kabo ka buri munsi mu bice bitandukanye by’umugi wa Gisenyi no mu nkengero zaho mu Karere ka Rubavu. Aba bahamirije umunyamakuru ko barembejwe n’amande bacibwa kubera parking, dore ko aho bafatiwe hose baba bavana cyangwa bashyira abagenzi ku magare, bakabwirwa ko hatemewe, bityo bakibaza uko bazakora bikabayobera.

Uwiringiyimana Gérard ati “Twe aho duparitse hose twaba turi gushyiraho umugenzi cyangwa turi kumukuraho baradufata ngo uparitse ahatemewe. Uwari we wese aragufata yaba umudaso, yaba umunyerondo n’abandi b’izindi nzego. Rero ntabwo bigeze batwereka parking. Njye mbona aka ari akarengane kuko bagukura ku igare nabi bakaguca ibihumbi 11 n’amagana inani, nta n’ayo uba wakoreye kuko ushobora kumara ukwezi utarayakorera.”

Niragire Jonas ati “Turagambanirwa, birazwi! Wenda hari igihe umuntu aba ahagaze nabi pe, ariko hari ukuntu baza bagatwarira abantu bose hamwe bakabajyana kuri bureau, barangiza bagaca abantu amafaranga.”

Cyokora ubuyobozi bw’Impuzamakoperative y’Abanyonzi bakorera mu Karere ka Rubavu bwo buvuga ko iki kibazo bwatangiye kukikemura buhereye ahavugwaga ibibazo bikomeye, nk’uko Hakizimana Bernard uyobora iyi mpuzamakoperative y’abanyonzi abisobanura.

Hakizimana Bernard ati “Twabahaye ahahoze haparika Jaguar ijya Uganda, twongera tubahereza ahitwa ku Munara werekeza za Mbugangari kugira ngo bave mu byo kuzenguruka bakatakata mu mupaka kuko byatumaga abantu bahutara, na bo bagahora bikubita hasi bagakomereka. Tubona ko bibabaje tubashakira parking, yewe no kuri gare twaberetse aho bagomba guparika bidateje akavuyo.”

Ibice bitungwa agatoki ko bikunze guhohotererwamo abo banyonzi cyane ni ku mupaka muto Petite Barrière, ari na ho uyu muyobozi avuga ko hashyizwe parking ebyiri zemewe kugira ngo bajye bazikoreramo bubahiriza amabwiriza anagamije kugabanya akavuyo n’impanuka za hato na hato muri gahunda ya Turindane Tugereyo Amahoro.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 1 =

Previous Post

Umunsi Rayon na APR zizongera gukiniraho wamenyekanye noneho uzasiga imwe yegukanye igikombe

Next Post

Managing Personal Finances as a Young Adult in Rwanda: Saving, Budgeting, Investing Basics

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
25/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

25/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Managing Personal Finances as a Young Adult in Rwanda: Saving, Budgeting, Investing Basics

Managing Personal Finances as a Young Adult in Rwanda: Saving, Budgeting, Investing Basics

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.