Ihuriro AFC/M23 ryifashishije amashusho agaragaza abaguye mu mirwano, riravuga ko mu gihe hakomeje umugambi wo kurimbura Abanyekongo bo mu burasirazuba bw’Igihugu cyabo uri gukorwa n’ubutegetsi bwacyo bufatanyije n’u Burundi, hanabaye imirwano yahuje FARDC na Wazalendo, yahitanye bamwe mu basivile benshi.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka kuri uyu wa Mbere tariki 08 Ukuboza 2025, wavuze ko ibikorwa by’ubugome bigamije kumara Abanyekongo bo mu burasirazuba bwa DRC, “byakomeje kuri uyu wa mbere.”
Yavuze kandi ko “Ejo hashize ku Cyumweru tariki 07 Ukuboza 2025, habayeho kurasana hifashishwe imbunda za rutura n’izoroheje hagati ya Wazalendo na FARDC mu mujyi wa Sange, kwahitanye abasivile benshi, ndetse n’abarwanyi ba Wazalendo, bashakaga guhunga urugamba.”

Kanyuka yakomeje agira ati “Abandi baturage benshi barakomereka, bizana igihunga gishya mu miryango y’inzirakarengane ndetse n’agahinda kenshi.”
Lawrence Kanyuka kandi yatangaje ko iri Huriro “AFC/M23 ryamagana ryivuye inyuma ibi bitero by’ubugome ndengakamere, bikomeje kwibasira abasivile. Ibi bikorwa bigize ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.”
Ihuriro AFC/M23 ritangaje ibi mu gihe kandi muri iyi minsi imirwano irihanganishije n’uruhande bahanganye yakajije umurego, by’umwihariko mu bice byo muri Kivu y’Epfo, nka Kamanyola, byatumye abaturage benshi bahunga, barimo n’abahungiye mu Rwanda.
Ni ibitero kandi byashyizwemo imbagara n’u Burundi, dore ko bimwe mu bisasu byarashwe muri biriya bice byaturukaga muri iki Gihugu cyiyemeje gufatanya n’ubutegetsi bwa DRC muri iyi ntambara imaze igihe mu burasirazuba bw’iki Gihugu.
RADIOTV10










