• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bagaragaje amakosa yabayeho batunga agatoki kuba ntandaro yo gushyira ubuzima bwabo mu kaga

radiotv10by radiotv10
10/12/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Bagaragaje amakosa yabayeho batunga agatoki kuba ntandaro yo gushyira ubuzima bwabo mu kaga
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, bavuga ko umuhanda utagira rigore utuma amazi awuturukamo aruhukira mu nzu zabo, andi akawurekamo, bigatuma hororokera imibu ikomeje kubateza Malaria.

Aba baturage biganjemo abo mu Mudugudu wa Nyantomvu mu Kagari ka Rugerero, Umurenge wa Rugerero, bavuga ko ikibazo cy’umuhanda wangiritse ku buryo bagerageje no gukora umuganda ariko biba iby’ubusa.

Mvuyekure Jean Claude ati “Baje kubaka inzu aha maze za HOWO zatundaga ibikoresho zirawangiza cyane! Wowe se ntubona ibi biziba biri hano? Badufashe bawukore imibu ireke kuturya kuko iraturembeje.”

Barigora Celestin ati “Twakoranyije umuganda w’imirenge ibiri ariko kubera uburyo hangiritse nawe reba, wagira ngo ntacyakozwe.”

Kubera iyo mpamvu rero, aba baturage bagaruka ku ngaruka bahura na zo kubera uyu muhanda; bakaziheraho batabaza ubuyobozi ngo bubafashe gukemura iki kibazo.

Mvuyekure Jean Claude ati “Malaria iraturembeje rwose, reba uko meze ubu ndayikirutse, nagiye kwa muganga ndi hafi gupfa kubera malaria. Ibi biziba bikurura imibu maze ikadutera malaria.”

Mukamusoni Venantie ati “Amazi yarakomezaga akagenda akiroha muri Sebeya none bayakumiriye kuri kaburimbo, araza akiroha iwanjye mu nzu ku buryo isaha n’isaha inzu yagwa hasi kuko yanze gukama. Nabaye nk’umuntu utuye mu gishanga.”

Barigora ati “Njye reba malaria igiye no kunyica! Uwadufasha uyu muhanda ugashakirwa rigore, naho bitabaye ibyo barajya bashyingura buri munsi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeannette avuga ko hari gahunda yo gushyira kaburimbo muri uyu muhanda n’ubwo adatangaza igihe bizakorerwa.

Gitifu Jeannette ati “Ni aho duhana imbibe n’Umurenge wa Rubavu, gusa igice cyangiritse cyane n’icyo mu Murenge wacu kubera imodoka zazanaga ibikoresho mu mudugudu uri kubakwa iwacu. Ubushize rero twari twahakoze umuganda dushyiramo amabuye n’ibicangarayi umera neza, ariko ndareba niba wenda igice cya ruguru cyaba ari cyo gifite ikibazo tukongera kuhakora umuganda tugashyiramo amabuye n’ibicangarayi.”

Uyu muhanda uhuza abaturage bo mu Midugudu itatu y’Akagari ka Rugerero mu Murenge wa Rugerero, unifashishwa n’abaturage batandukanye bo mu Karere ka Rubavu dore ko ugera ku irimbi rusange ry’aka Karere, hakiyongeraho Umudugudu w’Ikitegererezo wa Ruranga uri kubakwa muri umwe muri iyo midugudu uhurirwaho.

Amazi areka mu muhanda agakora ikidendezi
Bavuga ko aya mazi atuma bahorana Malaria

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × three =

Previous Post

Volunteering, Activism and Youth Engagement in Rwanda: Who’s Involved and Why

Next Post

Eng.-Rwanda Government Spokesperson condemns the new false accusations raised by the DRC

Related Posts

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

Next Post
U Rwanda rwagaragaje ibizagenerwa abimukira baturutse mu Bwongereza bazatangira kuza ejo

Eng.-Rwanda Government Spokesperson condemns the new false accusations raised by the DRC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

How people stay financially stable

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.