Wednesday, December 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bagaragaje amakosa yabayeho batunga agatoki kuba ntandaro yo gushyira ubuzima bwabo mu kaga

radiotv10by radiotv10
10/12/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Bagaragaje amakosa yabayeho batunga agatoki kuba ntandaro yo gushyira ubuzima bwabo mu kaga
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, bavuga ko umuhanda utagira rigore utuma amazi awuturukamo aruhukira mu nzu zabo, andi akawurekamo, bigatuma hororokera imibu ikomeje kubateza Malaria.

Aba baturage biganjemo abo mu Mudugudu wa Nyantomvu mu Kagari ka Rugerero, Umurenge wa Rugerero, bavuga ko ikibazo cy’umuhanda wangiritse ku buryo bagerageje no gukora umuganda ariko biba iby’ubusa.

Mvuyekure Jean Claude ati “Baje kubaka inzu aha maze za HOWO zatundaga ibikoresho zirawangiza cyane! Wowe se ntubona ibi biziba biri hano? Badufashe bawukore imibu ireke kuturya kuko iraturembeje.”

Barigora Celestin ati “Twakoranyije umuganda w’imirenge ibiri ariko kubera uburyo hangiritse nawe reba, wagira ngo ntacyakozwe.”

Kubera iyo mpamvu rero, aba baturage bagaruka ku ngaruka bahura na zo kubera uyu muhanda; bakaziheraho batabaza ubuyobozi ngo bubafashe gukemura iki kibazo.

Mvuyekure Jean Claude ati “Malaria iraturembeje rwose, reba uko meze ubu ndayikirutse, nagiye kwa muganga ndi hafi gupfa kubera malaria. Ibi biziba bikurura imibu maze ikadutera malaria.”

Mukamusoni Venantie ati “Amazi yarakomezaga akagenda akiroha muri Sebeya none bayakumiriye kuri kaburimbo, araza akiroha iwanjye mu nzu ku buryo isaha n’isaha inzu yagwa hasi kuko yanze gukama. Nabaye nk’umuntu utuye mu gishanga.”

Barigora ati “Njye reba malaria igiye no kunyica! Uwadufasha uyu muhanda ugashakirwa rigore, naho bitabaye ibyo barajya bashyingura buri munsi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeannette avuga ko hari gahunda yo gushyira kaburimbo muri uyu muhanda n’ubwo adatangaza igihe bizakorerwa.

Gitifu Jeannette ati “Ni aho duhana imbibe n’Umurenge wa Rubavu, gusa igice cyangiritse cyane n’icyo mu Murenge wacu kubera imodoka zazanaga ibikoresho mu mudugudu uri kubakwa iwacu. Ubushize rero twari twahakoze umuganda dushyiramo amabuye n’ibicangarayi umera neza, ariko ndareba niba wenda igice cya ruguru cyaba ari cyo gifite ikibazo tukongera kuhakora umuganda tugashyiramo amabuye n’ibicangarayi.”

Uyu muhanda uhuza abaturage bo mu Midugudu itatu y’Akagari ka Rugerero mu Murenge wa Rugerero, unifashishwa n’abaturage batandukanye bo mu Karere ka Rubavu dore ko ugera ku irimbi rusange ry’aka Karere, hakiyongeraho Umudugudu w’Ikitegererezo wa Ruranga uri kubakwa muri umwe muri iyo midugudu uhurirwaho.

Amazi areka mu muhanda agakora ikidendezi
Bavuga ko aya mazi atuma bahorana Malaria

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 1 =

Previous Post

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

Related Posts

Amakuru agezweho: Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bwihariye Alassane Ouattara watorewe kuyobora Côte d’Ivoire manda ya kane

Amakuru agezweho: Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bwihariye Alassane Ouattara watorewe kuyobora Côte d’Ivoire manda ya kane

by radiotv10
09/12/2025
0

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva wahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu muhango w’irahira rya Perezida wa Côte...

Managing Personal Finances as a Young Adult in Rwanda: Saving, Budgeting, Investing Basics

Managing Personal Finances as a Young Adult in Rwanda: Saving, Budgeting, Investing Basics

by radiotv10
09/12/2025
0

Entering adulthood comes with new freedom, responsibility, and decisions that shape one’s future. For many young Rwandans, especially those beginning...

Abatwara abagenzi ku magare i Gisenyi barasaba guhabwa ‘Parking’ nk’abatwara ibindi binyabiziga

Abatwara abagenzi ku magare i Gisenyi barasaba guhabwa ‘Parking’ nk’abatwara ibindi binyabiziga

by radiotv10
09/12/2025
0

Abatwara abagenzi n’imizigo ku magare bakorera mu mujyi wa Gisenyi, binubira ikibazo cyo kutagira parking, bigatuma amagare yabo ahora mu...

Amatiyo y’amazi meza anyura hafi yabo ariko bo baracyakoresha ateye impungenge

Amatiyo y’amazi meza anyura hafi yabo ariko bo baracyakoresha ateye impungenge

by radiotv10
09/12/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko amatiyo y'amazi meza anyura mu Mudugudu...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
08/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

IZIHERUKA

Bagaragaje amakosa yabayeho batunga agatoki kuba ntandaro yo gushyira ubuzima bwabo mu kaga
IMIBEREHO MYIZA

Bagaragaje amakosa yabayeho batunga agatoki kuba ntandaro yo gushyira ubuzima bwabo mu kaga

by radiotv10
10/12/2025
0

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

09/12/2025
Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

09/12/2025
Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

09/12/2025
AFC/M23 yashyize hanze amashusho ateye agahinda y’amarorerwa yakozwe n’uruhande bahanganye

AFC/M23 yashyize hanze amashusho ateye agahinda y’amarorerwa yakozwe n’uruhande bahanganye

09/12/2025
Amakuru agezweho: Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bwihariye Alassane Ouattara watorewe kuyobora Côte d’Ivoire manda ya kane

Amakuru agezweho: Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bwihariye Alassane Ouattara watorewe kuyobora Côte d’Ivoire manda ya kane

09/12/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bagaragaje amakosa yabayeho batunga agatoki kuba ntandaro yo gushyira ubuzima bwabo mu kaga

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.