Thursday, April 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho

radiotv10by radiotv10
10/12/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idakwiye kwegeka ku Rwanda ibikorwa byo kurenga ku gahenge, nyuma yuko muri Kivu y’Epfo hakomeje kubera imirwano yatangijwe n’abarwana ku ruhande rwa DRC bagizwe na FARDC n’igisirikare cy’u Burundi na FDLR.

Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ukuboza 2025, rivuga ko “Ibikorwa byo kurenga ku gahenge, by’ibitero bikomeje kugabwa muri Kivu y’Epfo, DRC idakwiye kubyegeka ku Rwanda.”

U Rwanda ruvuga kandi ko “rwamaganye ibyakozwe n’igisirikare cya Congo (FARDC) n’Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) kimwe n’abahuzamugambi bayo bagizwe n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR ufashwa na DRC, Wazalendo ndetse n’abacancuro b’abanyamahanga bakomeje kurasa mu bice bituwe n’abasivile byegereye umupaka w’u Rwanda, bakoresheje indege z’intambara na Drones z’imirwano, ndetse byanatumye AFC/M23 itangaza ko yiyemeje guhangana na byo.”

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko mu cyumweru gishize, hari ibisasu byagiye bituruka mu Burundi byarashwe mu gace ka Kamyola muri Kivu y’Epfo, byatumye Abanyekongo barenga 1 000 bambuka umupaka wa Bugarama bagahungira mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ubu bakaba bacumbikiwe mu Nkambi ya Nyarushishi.

Iri tangazo rikagira riti “Igisirikare cy’u Burundi kimaze kugira abasirikare bagera ku 20 000 muri Kivu y’Epfo mu kazi bahawe na Guverinoma ya DRC, byumwihariko bakaba baragose ibice bituwe n’Abanyamulenge muri Minembwe, hagamijwe kwicisha inzara abaturage.”

U Rwanda kandi rwibukije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yivugiye ishize amanga ko itazigera ihagarika imirwano, kandi ko abarwanira iki Gihugu bamaze iminsi bari mu mirwano igamije kwisubiza ibice byabohojwe na AFC/M23, nyamara hariho hakorwa inzira y’ibiganiro.

Guverinoma ivuga ko Umuryango mpuzamahanga wagiye ugaragarizwa iby’ibi bikorwa by’ubutegetsi bwa DRC bukomeje inzira yabwo y’imirwano, na wo ugasaba ko bihagarara, ariko ko DRC yo yakomeje umurongo wayo nk’uko byagaragaye mu cyumweru gishize.

Kubura ubushake kwa DRC ku byo yasabwe byo kurandura umutwe wa FDLR nk’uko biteganywa n’amasezerano y’Amahoro yo muri Kamena 2025, bikomeje gutinza umuti wo kurangiza amakimbirane ari mu burasirazuba bwa DRC, kandi ko bigaragaza ko iki Gihugu kitabikozwa.

Iri tangazo rikagira riti “Ubu biragaragara ko DRC itigeze na rimwe ishyira imbere inzira z’amahoro, dore ko Perezida Tshisekedi ubwe uherutse kwitabira umuhango wo ku ya 04 Ukuboza 2025, nk’aho yahatiwe gusinya amasezerano.”

U Rwanda ruvuga ko ibi bikorwa byose bihonyora ibikubiye mu masezerano, ari intambamyi ikomeye yo kugera ku mahoro, kandi ko bizakomeza gutuma Abanyekongo bo mu burasirazuba bwa DRC bakomeza kuba mu kangaratete, ndetse bikanakomeza guteza impungenge umutekano ku mipaka y’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + six =

Previous Post

Eng.-Rwanda speaks out on the recent South Kivu bombing from Burundi and responds to the accompanying false claims

Next Post

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

Related Posts

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, yashyize ikoresha iyi mvugo...

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

by radiotv10
08/04/2026
0

The United States of America which had previously resisted using the officially recognized term “Genocide against the Tutsi,” has now...

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

by radiotv10
08/04/2026
0

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA, ruraburira abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ko abishyuza amafaranga menshi ku biciro biherutse gutangazwa, babihanirwa....

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

by radiotv10
08/04/2026
0

Tariki 08 Mata 1994 wari umunsi wa Kabiri Abatutsi batangiye kwicwa nyuma y’uko Leta yateguye Jenoside Yakorewe Abatutsi itanze amabwiriza...

Kwibuka32: Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwibuka32: Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

by radiotv10
08/04/2026
0

Mu Bubiligi, mu murwa mukuru i Brussels muri Komine ya Woluwe-Saint-Pierre, Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda na bamwe mu bayobozi mu...

IZIHERUKA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje
MU RWANDA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

08/04/2026
Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

08/04/2026
Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

08/04/2026
Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

08/04/2026
AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

08/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y'umupolisi w'u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.