Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere, byumwihariko mu bukerarugendo bushingiye ku myemerere, dore ko gafite agace ka Kibeho kazwi nk’igicumbi cy’iyobakamana muri Kiliziya Gatulika, bituma gasurwa n’abatari bacye.
Ibi Minisitiri yabigarutseho ubwo yari mu Karere ka Nyaruguru ahari kubera inama ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), yahurije hamwe abashoramari, igamije kubereka amahirwe atandukanye y’ishoramari ari muri aka karere no gukomeza kumenyekanisha iby’ishoramari mu Gihugu, hagamijwe kwihutisha iterambere rishingiye ku cyerekezo cy’u Rwanda 2050.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira, yasabye abashoramari gutangira gushora imari muri aka Karere by’umwihariko ku butaka bwa Kibeho, ahakunda guhurira abantu benshi baturuka hirya no hino ku Isi baje gusenga, dore ko kuri ubu butaka ugereranyije n’abaturage bahasura ndetse n’ibikorwa remezo bihari ubona bikiri bike cyane, ari na yo mpamvu hakwiye kwitabwaho n’abashoramari.
Yagize ati “Tuzi neza ko Akarere ka Nyaruguru gafite amahirwe atandukanye cyane cyane aho abashoramari bashobora gushora imari mu bukerarugendo bushingiye ku myemerere.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Gashema Janvier, avuga ko buri mwaka Nyaruguru yakira abantu barenga miliyoni 1,2, aha bakaba bakeneye amahoteli, amaresitora n’ahandi ho kwakirira abantu. Ubu hari ibyumba 496 byonyine, bikaba bikenewe kongerwa mu buryo bwihuse.
Umuyobozi ushinzwe imari muri RDB, Michelle Umurungi, avuga ko Nyaruguru ifite amahirwe menshi atarabonerwa ishoramari, bityo ko abashoramari bagomba kubyaza inyungu aya mahirwe.
Akarere ka Nyaruguru ni hamwe mu hera icyayi cyinshi, bityo ko ibyo gushoramo imari bihari. Usanga amacumbi ari make ugereranyije n’abasura aka karere baje ku butaka bwa Kibeho ndetse banaje gusura icyayi abandi bagiye gusura Pariki ya Nyungwe.
I Kibeho hari ubutaka bukorerwaho ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana. Kibeho ni ho honyine muri Afurika Kiliziya Gatolika yemeje ko habereye amabonekerwa. Mu myaka itatu ishize, hakiriwe abarenga ibihumbi 600, ariko kubera ibikorwa remezo byiyongereye, uyu mubare warikubye. Intego ni uko mu myaka itanu hazajya hakirwa abantu miliyoni 1.5 ku mwaka.
Akarere gafite kandi ishyamba rya Nyungwe riherutse kwandikwa mu murage w’Isi na UNESCO, ndetse kikaba igicumbi cy’umuhamirizo w’intore, umuco ukomoka muri Nyaruguru, aho hateganyijwe kubakwa igicumbi cyihariye cyawo.



Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10








