Tuesday, December 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida w’Igihugu gifashwa n’Ingabo z’u Rwanda mu mutekano yavuze impamvu akwiye kongera gutorwa

radiotv10by radiotv10
15/12/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida w’Igihugu gifashwa n’Ingabo z’u Rwanda mu mutekano yavuze impamvu akwiye kongera gutorwa
Share on FacebookShare on Twitter

Mu bikorwa byo kwiyamamariza indi manda, Perezida w’Igihugu cya Repubulika ya Centrafrique gisanzwe kirimo Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro, yavuze ko azakomeza guharanira ko kigira amahoro, kandi ko hari intambwe yatewe kubera we.

Ni ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye muri Repubulika ya Centrafrique, ahateganyijwe Amahoro y’Umukuru w’Igihugu, tariki 28 Ukuboza 2025.

Perezida uri ku butegetsi, Faustin-Archange Touadéra, ugiye guhatanira kuyobora indi manda, yatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Ukuboza 2025.

Ubwo yari kuri Sitade Omnisports i Bangui, aho yagejeje ijambo ku bihumbi by’abamushyigikiye, ndetse bamwizeza ko bazitabira aya matora ku bwinshi ku buryo atsinda mu cyiciro cya mbere cyayo.

Touadéra, uri gushaka manda ya kabiri, avuga ko umutekano n’ituze ry’Igihugu ari byo ashyize imbere, ndetse abamushyigikiye bavuga ko ibyo yakoze mu guharanira amahoro n’icyizere cy’uko Igihugu cyasubirana ituze rirambye ari zo mpamvu nyamukuru zituma bazongera kumugirira icyizere kurusha abo bahanganye.

Igihe cyo kwiyamamaza kizamara ibyumweru bibiri, kije mu gihe iki Gihugu kiri mu bihe bikomeye cyane by’umutekano muke, nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye, bigatera impungenge ko amatora ashobora kuzarangwa n’umutekano muke.

Icyakora abakandida, barimo na Perezida Touadéra, basabye ko ibikorwa byo kwiyamamaza bikorwa mu mahoro no mu mucyo, banasaba abaturage kugaragaza amahitamo yabo binyuze mu matora aho kuyagaragaza mu mihanda.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 5 =

Previous Post

Australia yahise ifata icyemezo nyuma y’igitero gifatwa nk’igikomeye kibayeho mu myaka 30 ishize

Next Post

Eng.-Burundian troops and heavy weapons have been deployed along the country’s border with Rwanda

Related Posts

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

by radiotv10
16/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ryemeye gukura abasirikare baryo mu Mujyi wa...

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

by radiotv10
15/12/2025
0

Hakomeje kongerwa abasirikare benshi b’Igihugu cy’u Burundi n’intwaro za rutura ku mupaka wacyo n’u Rwanda, byumwihariko mu gace ka Gasenyi-Nemba...

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

by radiotv10
15/12/2025
0

Abanyekongo bahungiye i Bujumbura mu Burundi n’abari bagiyeyo ku bw’impamvu zinyuranye mbere yuko Umujyi wa Uvira ufatwa na AFC/M23, baravuga...

Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

by radiotv10
15/12/2025
0

Imodoka yo mu bwoko bwa Bisi ya sosiyete itwara abagenzi ya Trinity Express yavaga i Kampala muri Uganda yerecyeza i...

Amakuru mpamo aturuka mu biboneye abasirikare benshi b’u Burundi berecyeza muri Congo

Eng.-Burundian troops and heavy weapons have been deployed along the country’s border with Rwanda

by radiotv10
15/12/2025
0

Reports indicate that Burundi continues to reinforce its border with Rwanda by deploying large numbers of troops and heavy weapons,...

IZIHERUKA

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
AMAHANGA

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

by radiotv10
16/12/2025
0

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

15/12/2025
Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

15/12/2025
Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

15/12/2025
Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

15/12/2025
Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

15/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mpamo aturuka mu biboneye abasirikare benshi b’u Burundi berecyeza muri Congo

Eng.-Burundian troops and heavy weapons have been deployed along the country’s border with Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.