• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

“Ndamushyira mu kimoteri umushaka amusangeyo”- Umutoza wa Gasogi, Guy Bukasa

radiotv10by radiotv10
27/12/2021
in SIPORO
0
“Ndamushyira mu kimoteri umushaka amusangeyo”- Umutoza wa Gasogi, Guy Bukasa
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Gasogi United itsinzwemo na APR FC 2-0, Umutoza Guy Bukasa yavuze ko ibya myugariro wayo Mbogo Ally muri iyi kipe byarangiye atazongera kumukoresha ndetse ko umushaka yamusanga mu kimoteri.

Ni nyuma y’amakosa uyu mukinnyi yaraye akoze mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 5 baraye bahuyemo na APR FC ikabatsinda 2-0.

Mbogo Ally wari wabanje mu kibuga yagiye agaragaza gukora amakosa ya hato na hato atari ngombwa harimo n’ikosa ryavuyemo igitego cya mbere cya APR FC cyatsinzwe na Mugunga Yves, igice cya kabiri kigitangira yahise asimbuzwa.

Nyuma y’uyu mukino, Guy Bukasa yahise atangaza ko iby’uyu mukinnyi muri Gasogi United birangiye, kuko ngo ntabwo yajya ahora asubiramo amakosa amwe.

Ati “Sinshaka kuvuga byinshi gusa ndakeka abakinnyi bacu bakwiye kwiga kuba abanyamwuga, kubera ko ibintu birimo kuba muri iyi shampiyona ntabwo bishimishije na gato, nshobora kubatangariza ko ibye muri Gasogi birangiye, ndabivuze kumugaragaro, kubera ko umukinnyi wo kuri uru rwego ntabwo yakabaye asubiramo amakosa amwe buri mukino.”

Yakomeje avuga ko rwose yamaze kumujugunya mu kimoteri (yamushyize ku ruhande) ngo umushaka amusangeyo.

Mbogo Ally ngo agomba kujya mu kimoteri

Ati “Numvaga amajwi y’abantu benshi bavuga ngo mushyire hanze y’ikibuga, mushyire hanze y’ikibuga, ariko iyo dutoza ntabwo twica abakinnyi ahubwo tugerageza kubarinda (…) ntabwo byakomeza gutya, ndamushyira mu kimoteri umushaka amusangeyo.”

Mbogo Ally yinjiye muri Gasogi United muri uyu mwaka w’imikino avuye muri Kiyovu Sports yanze kumuha amasezerano mashya, yakiniye kandi amakipe arimo Espoir FC na Bugesera FC.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × two =

Previous Post

Umunyeshuri wigaga muri UR-Rukara bamusanze mu nzu yapfuye…Harakekwa amarozi

Next Post

Habura iminsi micye ngo Amavubi ahamagarwe Sefu yongeye gutakamba asaba imbabazi

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Habura iminsi micye ngo Amavubi ahamagarwe Sefu yongeye gutakamba asaba imbabazi

Habura iminsi micye ngo Amavubi ahamagarwe Sefu yongeye gutakamba asaba imbabazi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.