• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Australia yahise ifata icyemezo nyuma y’igitero gifatwa nk’igikomeye kibayeho mu myaka 30 ishize

radiotv10by radiotv10
15/12/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Australia yahise ifata icyemezo nyuma y’igitero gifatwa nk’igikomeye kibayeho mu myaka 30 ishize
Share on FacebookShare on Twitter

Australie yatangaje ko igiye gukaza amategeko agenga gutunga intwaro, nyuma y’uko ku wa Mbere, muri iki gihugu hatangiye ibikorwa byo kunamira abiciwe mu gitero gikomeye kurusha ibindi byabaye mu myaka hafi 30 ishize.

Ni igitero cyagabwe n’umuhungu na se bifatanyije, aho bishe abantu 15 bari bitabiriye ibirori by’Abayahudi byabereye ku mucanga wa Bondi Beach i Sydney.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere, Polisi yatangaje ko umugabo w’imyaka 50 wagabye icyo gitero yahise apfira aho cyabereye, bituma umubare w’abapfuye ugera ku bantu 16, mu gihe umuhungu we w’imyaka 24 na we yarashwe akajyanwa mu bitaro ameze nabi cyane.

Polisi yavuze ko abantu 40 bari hagati y’imyaka 10 na 87, barimo abapolisi babiri, bakomerekeye muri iki gitero, ndetse bamwe ngo bari bakomeretse bikabije.

Polisi ntiyigeze itangaza amazina y’abagabye icyo gitero, icyakora yavuze ko uwo mugabo yari afite uruhushya rwo gutunga intwaro kuva mu 2015 kandi yari afite intwaro esheshatu zemewe n’amategeko.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Tony Burke, yavuze ko uwo mugabo yageze muri Australie mu 1998 afite viza y’umunyeshuri, mu gihe umuhungu we yari umwenegihugu wavukiye muri Australie.

Iki gitero cyazamuye impungenge ku mategeko agenga gutunga intwaro muri Australie, icyakora Minisitiri w’Intebe, Anthony Albanese, yavuze ko azasaba Inama y’Abaminisitiri gusuzuma uburyo bwo kugena umubare ntarengwa w’intwaro umuntu yemerewe gutunga ku ruhushya rw’intwaro, ndetse no kureba igihe uruhushya rukwiye kumara.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 4 =

Previous Post

U Rwanda rwagaragarije Isi amatariki y’ingenzi yabayeho ibibi byakorewe Abanyamulenge

Next Post

Perezida w’Igihugu gifashwa n’Ingabo z’u Rwanda mu mutekano yavuze impamvu akwiye kongera gutorwa

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Perezida w’Igihugu gifashwa n’Ingabo z’u Rwanda mu mutekano yavuze impamvu akwiye kongera gutorwa

Perezida w’Igihugu gifashwa n’Ingabo z’u Rwanda mu mutekano yavuze impamvu akwiye kongera gutorwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.