Sunday, December 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Ubanza naribeshye- Urukundo rwa Ariel Wayz na Juno Kizigenza ruravugwamo urunturuntu

radiotv10by radiotv10
29/12/2021
in IMYIDAGADURO
0
Ubanza naribeshye- Urukundo rwa Ariel Wayz na Juno Kizigenza ruravugwamo urunturuntu
Share on FacebookShare on Twitter

Abahanzi bakizamuka ariko bakomeje kuvugisha benshi mu Rwanda Ariel Wayz na Juno Kizigenza banavugwa ko bari mu rukundo, bakomeje kugaragaza amaganya ku mbuga nkoranyambaga none byatumye bamwe bakeka ko urukundo rwabo rwaba rutakiri pata na rugi.

Aba bahanzi batarubaka ibigwi muri muzika ariko ni bamwe mu bamaze kuvugwaho cyane kubera udushya twabo by’umwihariko ibyabavuzweho ko bakundana ndtse na bo bakaba batasibaga kubigaragaza.

Ariel Wayz yabaye nk’uca amarenga ko umukunzi we yamutengushye mu gihe bizwi ko uwo yihebeye ari Juno Kizigenza.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, uyu mukobwa yagize ati “Gutenguhwa ntibijya bibura. Nari naketse ko uyu ari itandukaniro ariko ndakeka ko nari nibeshye.” Ubundi ashyiraho umutima ushengaguritse bigaragaza ko yatengushywe n’umuntu mu rukundo.

Bivugwa ko Ariel Wayz na Juno Kizigenza bari bamaze amezi atandatu bari mu rukundo, mu gihe bamwe mu babakurikira bahise batangira kwibaza kuri uru rukundo rwabo.

Uwitwa Rodrigue Izy yahise ashyira igitekerezo kuri ubu butumwa bwa Ariel Wayz agira ati “None ubwo indirimbo mwakoranye biragenda gute?”

Naho uwitwa Inkotanyi iri maso we ati “Rutwitsi aragutwitse agukoma ama beer ahita acaho. Juno Kizigenza wagiye uheza koko. Siwamubwiye ko niyo yaba fake cyangwa real crazy or ch…umukunda birenze.”

Juno Kizigenza na we washyize ubutumwa buto kuri Twitter, yabaye nk’uwerura ko yasubiye mu buzima butarimo umukunzi aho yavuze ko arambiwe ibintu by’udukino.

Aba bombi kandi ubu nta n’umwe ukurikira undi kuri Instagram. Ibintu byatumye abakurikiranira hafi iby’imyidagaduro bavuga ko urukundo rwabo rushobora kuba rwajemo igitotsi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 1 =

Previous Post

MINEDUC yasabye Abarimu kuzatangira igihembwe gitaha barikingije urukingo rwa gatatu

Next Post

Ishimwe wirukanywe muri APR kubera ikinyabupfura gicye ubu yamaze no gutandukana na Kiyovu

Related Posts

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

by radiotv10
12/12/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yizihije isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025,...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

by radiotv10
11/12/2025
0

Mu rubanza rw’abaregwa gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, hasobanuwe ko uyu uzwi mu biganiro kuri YouTube,...

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

by radiotv10
11/12/2025
0

Umuhanzi mu njyana ya gakondo, Lionel Sentore, yagaragaje ibyishimo yatewe no kongera guhura n’umubyeyi we bari bamaze imyaka 13 batabonana,...

Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

by radiotv10
11/12/2025
0

Edouard Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda, yagiye gushyigikira umuhanzi Niyo Bosco, mu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko n’umugore...

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

by radiotv10
10/12/2025
0

Umuhanzikazi Alyn Sano yabajijwe niba akiri isugi, abanza gutungurwa no kuba uwari ubimubajije atinyuka kubimubaza, amusubiza na we amubaza niba...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

13/12/2025
America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ishimwe wirukanywe muri APR kubera ikinyabupfura gicye ubu yamaze no gutandukana na Kiyovu

Ishimwe wirukanywe muri APR kubera ikinyabupfura gicye ubu yamaze no gutandukana na Kiyovu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.