Abasore babiri n’umugabo umwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore w’imyaka 47 bamutegeye mu nzira mu ijoro mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, bavuga ko babitewe n’ubusinzi, bagasaba imbabazi.
Aba basore babiri n’umugabo umwe, bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, aho baregwa icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda dukesha aya makuru, buvuga ko icyaha kiregwa aba bantu, cyakozwe ku itariki 26 Ukuboza 2025, ahagana saa tatu z’ijoro mu Mudugudu wa Giseke, Akagari ka Cyamukuza, Umurenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara.
Ubushinjacyaha buvuga ko aba basore n’umugabo umwe, bakoreye ibi bya mfura mbi, uriya mugore ubwo bahuriraga mu nzira atashye mu rugo rwe.
Ubushinjacyaha buvuga ko “Mu ibazwa ryabo, abakekwa bavuga ko bahuriye n’uwo mugore mu nzira bavuye kunywa inzoga, umwe aramufata amuhirika hasi nyuma yo kumukubita inkoni. Basobanura ko bamufashe amaboko n’amaguru bakamusambanya bakumva umuntu wari unyuze muri iyo nzira bakiruka. Bavuga ko babitewe n’ubusinzi; babisabira imbabazi.”
ICYO ITEGEHO RITEGANYA
Icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato bakurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 134 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Nk’uko biteganywa n’iyi ngingo, aba bagabo bashobora guhanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, nk’uko bivugwa n’igika cya karindwi kigaragaza impamvu zishobora gutuma umununtu uhamijwe iki cyaha ashobora guhanishwa gufungwa burundu.
Iki gika kigira kiti “Igihano kiba igifungo cya burundu iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato:
1° byakozwe n’abantu barenze umwe;
2° byateye urupfu uwabikorewe;
3° byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza 3o ku gisanira cya kabiri;
4° byakozwe hagamijwe kumwanduza indwara idakira.
RADIOTV10









