Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

radiotv10by radiotv10
12/01/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe
Share on FacebookShare on Twitter

Abasore babiri n’umugabo umwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore w’imyaka 47 bamutegeye mu nzira mu ijoro mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, bavuga ko babitewe n’ubusinzi, bagasaba imbabazi.

Aba basore babiri n’umugabo umwe, bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, aho baregwa icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda dukesha aya makuru, buvuga ko icyaha kiregwa aba bantu, cyakozwe ku itariki 26 Ukuboza 2025, ahagana saa tatu z’ijoro mu Mudugudu wa Giseke, Akagari ka Cyamukuza, Umurenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara.

Ubushinjacyaha buvuga ko aba basore n’umugabo umwe, bakoreye ibi bya mfura mbi, uriya mugore ubwo bahuriraga mu nzira atashye mu rugo rwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko “Mu ibazwa ryabo, abakekwa bavuga ko bahuriye n’uwo mugore mu nzira bavuye kunywa inzoga, umwe aramufata amuhirika hasi nyuma yo kumukubita inkoni. Basobanura ko bamufashe amaboko n’amaguru bakamusambanya bakumva umuntu wari unyuze muri iyo nzira bakiruka. Bavuga ko babitewe n’ubusinzi; babisabira imbabazi.”

 

ICYO ITEGEHO RITEGANYA

Icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato bakurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 134 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Nk’uko biteganywa n’iyi ngingo, aba bagabo bashobora guhanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, nk’uko bivugwa n’igika cya karindwi kigaragaza impamvu zishobora gutuma umununtu uhamijwe iki cyaha ashobora guhanishwa gufungwa burundu.

Iki gika kigira kiti “Igihano kiba igifungo cya burundu iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato:

1° byakozwe n’abantu barenze umwe;

2° byateye urupfu uwabikorewe;

3° byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza 3o ku gisanira cya kabiri;

4° byakozwe hagamijwe kumwanduza indwara idakira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + twenty =

Previous Post

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Next Post

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Related Posts

Why Some People Are Subject to Harsher Penalties in the New Road Use Law

Why Some People Are Subject to Harsher Penalties in the New Road Use Law

by radiotv10
12/01/2026
0

The Minister of Infrastructure announced that drivers of vehicles carrying many passengers such as public transport vehicles and school buses...

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

by radiotv10
12/01/2026
0

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko abashoferi b’imodoka zitwara abantu benshi nk’ab’izitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, n’izitwara abanyeshuri, ari bo...

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

by radiotv10
12/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, baravuga ko babaruje ubutaka bwabo...

What emotional intelligence means and why it’s important

What emotional intelligence means and why it’s important

by radiotv10
12/01/2026
0

For a long time, intelligence was measured by grades, IQ scores, and how fast someone could solve problems. But in...

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Many people struggle with money not because they earn too little, but because they confuse needs with wants. Understanding the...

IZIHERUKA

Why Some People Are Subject to Harsher Penalties in the New Road Use Law
MU RWANDA

Why Some People Are Subject to Harsher Penalties in the New Road Use Law

by radiotv10
12/01/2026
0

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

12/01/2026
Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

12/01/2026
Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

12/01/2026
Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

12/01/2026
Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

12/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w'ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Some People Are Subject to Harsher Penalties in the New Road Use Law

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.