Tuesday, July 28, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za America mu Rwanda.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mutarama 2026, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda.

Iyi Minisiteri yatangaje ko “Muri iki gitondo [cyo kuri uyu wa Kabiri] Minisitiri Olivier Nduhungirehe yasezeye kuri Nyakubahwa Eric William Kneedler, usoje inshingano zo kuba Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za America mu Rwanda.”

Eric William Kneedler yagizwe Ambasaderi wa USA mu Rwanda muri Kanama 2022, icyemezo cyafashwe n’uwari Perezida wa America, Joe Biden, amusimbuza Peter Hendrick Vrooman wari umaze imyaka ine ari muri izi nshingano.

Uyu mudipolomate uri gusoza inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe mu Rwanda, yagize uruhare runini mu guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi.

Ambasaderi Eric William Kneedler kimwe n’uwamubanjirije Peter Vrooman, bakunze kugaragaza u Rwanda nk’Igihugu cy’intangarugero mu bwiza, yaba mu byiza bigitatse, ndetse n’imiyoborere yacyo myiza ishyira ku isonga umuturage.

Ku munsi mukuru w’Ubunani, Ambasaderi Kneedler yagaragaje ko yishimiye gutangira umwaka wa 2026, asura Ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Minisitiri Nduhungirehe kandi yanagiranye ibiganiro na Ambasaderi Kneedler

Ku Bunani yari yasuye Ingagi mu Birunga

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 4 =