Ubuyobozi bw’Ingabo za Jamaica bwakiriye itsinda ry’abasirikare 100 mu Ngabo z’u Rwanda bazobereye mu by’ubwubatsi bagiye mu bikorwa byo gufasha iki Gihugu gusana no gusubiza ku murongo ibikorwa remezo byangijwe n’ibiza umwaka ushize.
Aba basirikare b’u Rwanda, bahagurutse mu Rwanda hirya y’ejo hashize ku wa Gatatu tariki 14 Mutarama 2026 berecyeje muri Jamaica.
Mu butumwa bwatanzwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo za Jamaica kuri uyu wa Kane tariki 15 Mutarama, bwatangaje ko “Abasirikare 100 bazobereye mu by’ubwubatsi b’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bageze ku kirwa mu ijoro ryatambutse gufasha Jamaica mu bikorwa byo gukemura ingaruka zatewe Hurricane Melissa.”
Aba basirikare b’u Rwanda bakiriwe na Brigade Commander, Support Brigade Brigadier O’Neil Bogle wo mu gisirikare cya Jamaica.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda na bwo bwatangaje ko Guverinoma ya kiriya Gihugu cya Jamaica yakiriye iri tsinda ry’abasirikare b’Ingabo z’u Rwanda.
Uyu muhango Guverinoma ya Jamaica yakiriyemo iri tsinda ry’abasirikare b’u Rwanda wabereye ku cyicaro gikuru cy’Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Kingston, uyoborwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga wa Jamaica, Senateri Kamina Johnson Smith.
Mu ijambo yagejeje ku bagize iri tsinda, Senateri Johnson Smith yashimiye Guverinoma y’u Rwanda, by’umwihariko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame n’abaturage b’u Rwanda, ku bwo kohereza iri tsinda ry’ abasirikare bazakora imirimo y’ubwubatsi.
Yavuze ko ubunararibonye bwabo buzatanga umusanzu ukomeye mu bikorwa bya Jamaica byo kwiyubaka mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’ibiza.
Yashimye kandi ubufatanye n’ubuvandimwe by’u Rwanda mu guhangana n’ingaruka zigenda ziyongera z’ibiza bishingiye ku mihindagurikire y’ikirere.
Avuga mu izina ry’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, Col Claudien Bizimungu yagaragaje ko u Rwanda rwifatanyije na Guverinoma n’abaturage ba Jamaica. Yatanze ubutumwa buturutse ku buyobozi bwa RDF, ashimangira ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza kuba hafi ya Jamaica mu rugendo rwayo rwo kwiyubaka no gusana ibyangijwe n’ ibiza.
Col Bizimungu yashimangiye ko kohereza iri tsinda bigaragaza icyerekezo cyagutse cy’u Rwanda mu bufatanye mpuzamahanga no mu bikorwa by’ubutabazi, agaragaza ubunararibonye bwa RDF mu bijyanye no kubaka, ndetse n’ibikorwa bigamije gufasha abaturage.
Umuyobozi w’Itsinda ry’Abasirikare ba RDF bagiye gutanga ubufasha mu kubaka, Col Moses Kayigamba, na we yagaragaje ko itsinda ayoboye rizakorana n’Ingabo za Jamaica n’izindi nzego za Leta mu bikorwa byo gusana no gusubiza ku murongo ibyangijwe, mu rwego rw’amasezerano y’ubufatanye ari hagati y’ibihugu byombi.
Yongeyeho ko kohereza iri tsinda biri mu murongo w’icyemezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame cyo gufatanya na Repubulika ya Jamaica, cyatangajwe mu ruzinduko rwe yagiriye muri icyo gihugu muri Mata 2022.







RADIOTV10









