• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bahawe imbuto nshya bayitezeho umusaruro utubutse none ngo irarutwa n’iya mbere

radiotv10by radiotv10
22/01/2026
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Bahawe imbuto nshya bayitezeho umusaruro utubutse none ngo irarutwa n’iya mbere
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bahinzi b’umuceri bahinga mu gishanga cya Rwasave, giherereye mu Karere ka Gisagara gihana imbibi n’aka Huye, baravuga ko umusaruro babonye muri iki gihe utari mwiza ugereranyije n’ibihe byabanje. Ibi babihuza n’imbuto nshya bahawe, bavuga ko batari basanzwe bahinga, bakeka ko ishobora kuba itari imeze neza.

Aba bahinzi bavuga ko mu bihe byashize, iyo bahingaga umuceri muri iki gishanga bajyaga beze umuceri mwinshi kandi mwiza, ariko ubu ngo umuceri baherutse guhinga wararumbye cyane, bituma bakeka ko imbuto bahawe ishobora kuba ari yo yateye iki kibazo.

Nyiratuza Eliane yagize ati “Twari tumenyereye imbuto yaduhaga umusaruro mwiza, ariko iyi nshya twayihingaga bwa mbere. Umuceri wararumbye cyane ntutange umusaruro wari utegerejwe.”

Siborurema Elias na we avuga ko bahuye n’igihombo ati “Twakoresheje amafaranga n’imbaraga nyinshi mu mirima, ariko umusaruro twabonye ntuhagije. Turasaba ko twahabwa imbuto isanzwe izwiho kwera neza.”

Mukeshimana Odette avuga ko impungenge bafite ari uko nibidakemuka vuba bashobora guhura n’igihombo gikomeye. Ati “Umuceri ni wo dutegaho imibereho. Iyo umusaruro ugabanutse, bigira ingaruka ku miryango yacu.”

Niyonzima yagize ati “Niba ikibazo ari imbuto, twifuza ko inzego zibishinzwe zatuganiriza zigahita zidushakira imbuto yizewe, kuko twe twabonye ko iyi itaduhaye umusaruro twari dusanzwe tubona.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Renerse Banganirora, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’Umutungo Kamere mu Karere ka Gisagara, yavuze ko iki kibazo kigiye gusuzumwa.

Yagize ati “Iki kibazo ntikiramenyekana neza, ariko tugiye kugikurikirana dusuzume impamvu yatumye umusaruro ugabanuka. Niba bigaragaye ko imbuto ari yo yabiteye, abahinzi bazashakirwa indi mbuto ikwiriye.”

Aba bahinzi basaba ko hakorwa isuzuma ryihuse, bagahabwa imbuto yera kandi yizewe, kugira ngo babashe kongera kubona umusaruro uhagije nk’uwo bari basanzwe babona mu gishanga cya Rwasave.

Aba bahinzi bavuga ko umusaruro wabaye iyanga

Umuceri urashishe ariko intete ntazo

Prince Théogène NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + 15 =

Previous Post

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

Next Post

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n'umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.