Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

radiotv10by radiotv10
19/01/2026
in MU RWANDA
0
Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa aba yasaziye iwabo, bigatuma hari abashakana bafite imyaka itageze no kuri 18, bikanashyira umutwaro ku babyeyi babo wo gutunga urwo rugo rushya.

Bivugwa na bamwe mu rubyiruko rwo mu Kagari ka Nkomane, Umurenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu twaganiriye, batubwira ko umukobwa wo muri iyi misozi myiza ugejeje ku myaka 20 ngo biba bigoye kumwiteza, kuko mu muco wo muri aka gace ngo aba yaratinze gushaka umugabo.

Kanyeshyamba Théogène ati “Aha ngaha umwana ashaka umugabo afite 17 cyangwa 18; iyo umukobwa agejeje ku myaka 20 aba abona ko ageze mu gihe cyo kugumirwa, ubwenge buba buri hasi, n’uko ari wo muco w’aha mucyaro.”

Iradukunda Charité ati “Hari benshi tungana bafite abagore kandi mfite imyaka 18. Nawe urumva ufite iyo myaka hari igihe ashaka umugore wa 16, 17 gutyo. Ariko abenshi bashaka bangana gutyo baba baravuye mu ishuri, naho njyewe ndacyari umunyeshuri.”

Urwo rubyiruko rukomeza rugaragaza ko akenshi gushakana bari munsi y’imyaka 18 ngo bihira abafite ababyeyi bishoboye, naho abadafite aho nikora ngo bikunze kurangirira mu marira.

Undi muturage ati “Umuntu wa 15 abuzwa n’iki se kubona umugabo? Ashakana n’uwo bangana ariko iwabo barabashyigikira.”

Nsengiyumva Paul ati “Nukureba undi mukobwa iwabo bifite, bakabafasha no kuri urwo rugo rwabo. Gusa hari naho bigera urugo rukabananira iyo ababyeyi batabafashije, maze buri wese agasubira iwabo.”

Cyokora bamwe mu bashatse cyangwa abashatswe bari munsi y’imyaka 18 ntitwabashije kubabona, dore ko iyi ngingo abenshi baba badashaka no kubivugaho. Gusa bamwe mu babyeyi bemeye kuvugana na RADIOTV10 bavuga ko na bo bumiwe, ndetse ngo akenshi bibabera umutwaro ukomeye.

Hakizimana Jean de Dieu ati “Kubera ko biba byabaye, ababyeyi banga gusenya urukundo rw’abasore n’inkumi, ahubwo bakubaka kuko hari n’abashakana bafite iyo myaka bakubaka ku buryo bagera mu myaka y’ubukure urugo rumaze gukomera.”

Undi muturage ati “Bikura mu ishuri, amara kubona ibere ryiteruye ati ‘nakuze!’ N’ukubatunga nta kundi twabigenza. Bitubera umutwaro ariko nta kundi twabigenza.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanama buvuga ko butari buzi ko hari abashyingiranwa bari munsi y’imyaka 18, ariko ngo bugiye kubikurikirana no kwigisha abaturage ngo bamenye ingaruka zo gushinga ingo abantu bakiri munsi y’imyaka yemerwa n’itegeko.

Gitifu Nzabahimana Evariste ati “Itegeko ry’abantu n’umuryango rirumvikana neza; imyaka y’ubukure ni 21. Gusa ufite 18 ashobora kubisaba umwanditsi w’irangamimerere ku rwego rw’Akarere, akemererwa gushinga urugo kubera impamvu runaka. Iki kibazo ntabwo twari tuzi ko gihari, ariko reka dukurikirane tumenye niba koko gihari, ubundi ikizakurikira ni ukwigisha kuko umwana wese agomba kuba ari mu ishuri.”

Ni mu gihe Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, iherutse kwemeza umushinga w’itegeko ryemerera abantu bafite imyaka 18 gushinga ingo, ariko ngo babisabye umwanditsi w’irangamimerere ku rwego rw’Akarere kandi bakagaragaza impamvu zikomeye zituma babisaba. Imibare y’ibarura riheruka yatangajwe mu 2023 yerekana ko umubare w’ab’igitsina gore ari 51.5% mu gihe abagabo ari 48.5%, ariko kandi umukobwa 1 muri 3 bari hagati y’imyaka 20 na 24 ngo aba yarashatse, mu gihe mu basore ari 1 muri 6.

Ababyeyi bavuga ko ibi bikwiye gushakirwa umuti
Ibi bituma bamwe babyara bakiri bato
Abasore na bo bashaka bakiri ingimbi

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × one =

Previous Post

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Next Post

Hashyizwe hanze itangazo ku byakozwe n’abafana ba APR nyuma y’icyemezo kitabanyuze

Related Posts

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

by radiotv10
19/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma bari baherutse kugaragaza ikibazo cy'inzu mberabyombi biyubakiye ku bufatanye n'Ubuyobozi...

IZIHERUKA

Nyuma ya Perezida w’u Rwanda uw’u Burundi na we yageneye Museveni ubutumwa
AMAHANGA

Nyuma ya Perezida w’u Rwanda uw’u Burundi na we yageneye Museveni ubutumwa

by radiotv10
19/01/2026
0

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

19/01/2026
Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hashyizwe hanze itangazo ku byakozwe n’abafana ba APR nyuma y’icyemezo kitabanyuze

Hashyizwe hanze itangazo ku byakozwe n’abafana ba APR nyuma y’icyemezo kitabanyuze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma ya Perezida w’u Rwanda uw’u Burundi na we yageneye Museveni ubutumwa

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.