• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

radiotv10by radiotv10
19/01/2026
in MU RWANDA
0
Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa aba yasaziye iwabo, bigatuma hari abashakana bafite imyaka itageze no kuri 18, bikanashyira umutwaro ku babyeyi babo wo gutunga urwo rugo rushya.

Bivugwa na bamwe mu rubyiruko rwo mu Kagari ka Nkomane, Umurenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu twaganiriye, batubwira ko umukobwa wo muri iyi misozi myiza ugejeje ku myaka 20 ngo biba bigoye kumwiteza, kuko mu muco wo muri aka gace ngo aba yaratinze gushaka umugabo.

Kanyeshyamba Théogène ati “Aha ngaha umwana ashaka umugabo afite 17 cyangwa 18; iyo umukobwa agejeje ku myaka 20 aba abona ko ageze mu gihe cyo kugumirwa, ubwenge buba buri hasi, n’uko ari wo muco w’aha mucyaro.”

Iradukunda Charité ati “Hari benshi tungana bafite abagore kandi mfite imyaka 18. Nawe urumva ufite iyo myaka hari igihe ashaka umugore wa 16, 17 gutyo. Ariko abenshi bashaka bangana gutyo baba baravuye mu ishuri, naho njyewe ndacyari umunyeshuri.”

Urwo rubyiruko rukomeza rugaragaza ko akenshi gushakana bari munsi y’imyaka 18 ngo bihira abafite ababyeyi bishoboye, naho abadafite aho nikora ngo bikunze kurangirira mu marira.

Undi muturage ati “Umuntu wa 15 abuzwa n’iki se kubona umugabo? Ashakana n’uwo bangana ariko iwabo barabashyigikira.”

Nsengiyumva Paul ati “Nukureba undi mukobwa iwabo bifite, bakabafasha no kuri urwo rugo rwabo. Gusa hari naho bigera urugo rukabananira iyo ababyeyi batabafashije, maze buri wese agasubira iwabo.”

Cyokora bamwe mu bashatse cyangwa abashatswe bari munsi y’imyaka 18 ntitwabashije kubabona, dore ko iyi ngingo abenshi baba badashaka no kubivugaho. Gusa bamwe mu babyeyi bemeye kuvugana na RADIOTV10 bavuga ko na bo bumiwe, ndetse ngo akenshi bibabera umutwaro ukomeye.

Hakizimana Jean de Dieu ati “Kubera ko biba byabaye, ababyeyi banga gusenya urukundo rw’abasore n’inkumi, ahubwo bakubaka kuko hari n’abashakana bafite iyo myaka bakubaka ku buryo bagera mu myaka y’ubukure urugo rumaze gukomera.”

Undi muturage ati “Bikura mu ishuri, amara kubona ibere ryiteruye ati ‘nakuze!’ N’ukubatunga nta kundi twabigenza. Bitubera umutwaro ariko nta kundi twabigenza.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanama buvuga ko butari buzi ko hari abashyingiranwa bari munsi y’imyaka 18, ariko ngo bugiye kubikurikirana no kwigisha abaturage ngo bamenye ingaruka zo gushinga ingo abantu bakiri munsi y’imyaka yemerwa n’itegeko.

Gitifu Nzabahimana Evariste ati “Itegeko ry’abantu n’umuryango rirumvikana neza; imyaka y’ubukure ni 21. Gusa ufite 18 ashobora kubisaba umwanditsi w’irangamimerere ku rwego rw’Akarere, akemererwa gushinga urugo kubera impamvu runaka. Iki kibazo ntabwo twari tuzi ko gihari, ariko reka dukurikirane tumenye niba koko gihari, ubundi ikizakurikira ni ukwigisha kuko umwana wese agomba kuba ari mu ishuri.”

Ni mu gihe Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, iherutse kwemeza umushinga w’itegeko ryemerera abantu bafite imyaka 18 gushinga ingo, ariko ngo babisabye umwanditsi w’irangamimerere ku rwego rw’Akarere kandi bakagaragaza impamvu zikomeye zituma babisaba. Imibare y’ibarura riheruka yatangajwe mu 2023 yerekana ko umubare w’ab’igitsina gore ari 51.5% mu gihe abagabo ari 48.5%, ariko kandi umukobwa 1 muri 3 bari hagati y’imyaka 20 na 24 ngo aba yarashatse, mu gihe mu basore ari 1 muri 6.

Ababyeyi bavuga ko ibi bikwiye gushakirwa umuti
Ibi bituma bamwe babyara bakiri bato
Abasore na bo bashaka bakiri ingimbi

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six − four =

Previous Post

Nyuma ya Perezida w’u Rwanda uw’u Burundi na we yageneye Museveni ubutumwa

Next Post

Hashyizwe hanze itangazo ku byakozwe n’abafana ba APR nyuma y’icyemezo kitabanyuze

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Hashyizwe hanze itangazo ku byakozwe n’abafana ba APR nyuma y’icyemezo kitabanyuze

Hashyizwe hanze itangazo ku byakozwe n’abafana ba APR nyuma y’icyemezo kitabanyuze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.