Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

radiotv10by radiotv10
19/01/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura, birakekwa ko iki gikorwa cy’ubugome gifitanye isano n’amakimbirane aba bombi bamaranye igihe ashingiye ku mitungo.

Uyu mugabo w’imyaka 25 akekwaho kwica umugore w’imyaka 31 bigeze kubana nk’umugore n’umugabo, aho ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Kagari ka Nyamushishi mu Murenge wa Murundi kuri iki Cyumweru tariki 18 Mutarama 2026.

Abazi uyu muryango, bavuga ko bigeze n’ubundi kugirana amakimbirane ashingiye ku kutumvikana ku mutungo utimukanwa, aho umugabo yavugaga ko imirima bafitanye ari iye, undi na we akavuga ko ari iye.

Aba bombi bamaze umwaka wose babana batarasezeranye imbere y’amategeko, aho umugabo avugwaho ko yahozaga ku nkeke umugore we amukubita ijoro n’amanywa, ari na byo byatumye nyakwigendera ahungira mu Mujyi wa Kigali, ariko nyuma y’amezi abiri akaza gusubirayo.

Umubyeyi wa nyakwigendera yavuze ko uriya mugabo yaje saa kumi n’ebyiri z’umugoroba afite umujinya w’umuranduranzuzi, agasanga umugore we aho yahiraga ubwatsi bw’amatungo, akamubwira ko agiye kumwica, ari na bwo yahitaga amukata ijosi.

Amakuru y’ubu bwicanyi kandi yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Niyonsaba Cyriaque, wavuze ko nyuma yuko uyu mugabo yishe nyakwigendera na we yagerageje kwiyambura ubuzima, akaza kwikomeretsa ku ijosi.

Yagize ati “Ubu ari ku Bitaro bya Kibuye ari kuvurwa ariko acungishijwe ijisho kugira ngo adatoroka.”

Ni mu gihe Umurambo wa nyakwigendera wo wajyanywe muri ibi Bitaro gukorerwa isuzuma mbere yuko ushyingurwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 8 =

Previous Post

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Next Post

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Related Posts

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

by radiotv10
19/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma bari baherutse kugaragaza ikibazo cy'inzu mberabyombi biyubakiye ku bufatanye n'Ubuyobozi...

IZIHERUKA

Nyuma ya Perezida w’u Rwanda uw’u Burundi na we yageneye Museveni ubutumwa
AMAHANGA

Nyuma ya Perezida w’u Rwanda uw’u Burundi na we yageneye Museveni ubutumwa

by radiotv10
19/01/2026
0

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

19/01/2026
Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma ya Perezida w’u Rwanda uw’u Burundi na we yageneye Museveni ubutumwa

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.