Friday, April 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Igikorwa bamwe bakeshaga imibereho ubu kiri gushyira mu kaga ubuzima bwabo

radiotv10by radiotv10
20/01/2026
in MU RWANDA
0
Rubavu: Igikorwa bamwe bakeshaga imibereho ubu kiri gushyira mu kaga ubuzima bwabo
Share on FacebookShare on Twitter

Abakoresha umuhanda Mahoko–Nkomane mu Karere ka Rubavu, bavuga ko wangiritse cyane, nyamara ari wo bifashishaga mu kugeza umusaruro ku isoko, none imikoki yacitsemo kubera inkangu, inagwamo bamwe mu bahanyura.

Uyu muhanda uturuka mu isantere ya Mahoko werekera mu Kagari ka Nkomane, haba abaturage n’ubuyobozi bemeza ko ufatiye runini Akarere kose ka Rubavu kubera ubuhinzi bukorerwa mu tugari twa Yungwe, Rusongati, Karambo na Nkomane, kimwe n’ubworozi bukorerwa mu nzuri za Gishwati. Icyakora, abaturage bavuga ko wangiritse bikomeye, bityo bikabatera ingaruka zitandukanye kubera inkangu ngo zidasiba kuwibasira.

Nsabimana Felecien ati: “Wagiye uracukuka cyane, urimo n’ibinogo byinshi. Dore nk’iyi nkangu iraha, haguyemo umuntu umunyeshuri bamukuramo, ariko n’ubwo yarokotse, hari uzagwamo agapfa bitewe n’uyu muhanda. Abayobozi batubwira mu nteko z’abaturage ngo bizakorwa, nyamara Ibiza byo biba biri hafi kuko ntibiteguza.”

Byukusenge Emmanuel ati: “Biherutse kuba ari nka saa mbiri z’ijoro numva umuntu aguyemo, ndaza ndareba bamukuramo, ariko ubwo tugize amahirwe tukaba tubonye itangazamakuru, mwadukorera ubuvugizi kuko n’ubwo aha ari mu cyaro, uyu muhanda ufite agaciro gakomeye. Rero mwadukorera ubuvugizi bakawukora utarabyara ibibazo, kuko nk’iyi bigeze muri uyu muhanda wose iteye ikibazo, hasigaye kuvamo imwe haba n’igare ntiribone uko ritambuka.”

Ntiahabose Oliva ati: “Iyo tujyanye umubyeyi kwa muganga tugenda turi kwiterera mu kirere, maze haba umubyeyi n’umuherekeje tukumva turi kumererwa nabi, kandi baduciye n’amafaranga menshi.”

Hakizimana Jean de Dieu (umumotari) ati: “Gupfa k’umuhanda bituma tubahenda kuko imvura iba yaguye, umuhanda ukanyerera kandi harimo inkangu nyinshi. Ubwo rero kubera ibisimu wagiye ukubitamo moto, abagenzi babiri gusa uhita ujya mu igaraje.”

Cyokora, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko hagishakwa ingengo y’imari ngo uyu muhanda ushyirwemo kaburimbo kuko ngo abaturage bawemerewe na Perezida wa Repubulika. Mulindwa Prosper uyobora Akarere ka Rubavu agaruka ku ngamba akarere gafitiye uyu muhanda.

Mayor Mulindwa Prosper ati: “Ni umuhanda w’ingirakamaro ku karere kacu kuko abaturage ubwabo barawukenera batwara umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi. Rero iyo imvura iguye, kubera ko ari mu gace kagwamo imvura cyane, ntabwo wangirika ngo turekere aho. Turakora inshingano zacu kugira ngo ukomeze ube nyabagendwa mu gihe ingengo y’imari igishakishwa ngo ushyirwemo kaburimbo, kuko Perezida yawemereye abaturage bivuze ko ukurikiranwa ku rwego rw’igihugu.”

Uyu muyobozi akomeza agaragaza ko ingengo y’imari yo gukora uyu muhanda igishakishwa, kandi ngo nimara kuboneka, ibikorwa byo kuwukora bizahita bitangira.

Umuhanda wajyaga ubafasha kugeza umusaruro wabo ku isoko none warangiritse
Hacitse inkangu zikomeye
Bavuga ko hari na bamwe bagwamo

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + 16 =

Previous Post

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

Next Post

Umwarimu wa Kaminuza imwe mu Rwanda afunzwe akurikiranyweho gusambanya abakobwa biga mu yisumbuye

Related Posts

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

by radiotv10
10/04/2026
0

Ubuyobozi bwa Leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za America, bwemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi buzajya bwifatanya...

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

by radiotv10
10/04/2026
1

Tariki 10 Mata 1994 wari umunsi wa kane wa Jenoside yakorewe Abatutsi, waranzwe n’ubwicanyi bukomeye bwabereye mu bice binyuranye by’Igihugu,...

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

by radiotv10
10/04/2026
0

Abatuye mu isantere ya Shuni iherereye mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, binubira umuco wo 'kuzitura', bavuga ko...

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

by radiotv10
10/04/2026
0

Umuyobozi w’Umujyi wa Toronto muri Canada yatangaje ku mugaragaro ko tariki 07 Mata ari umunsi mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakewe...

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

by radiotv10
10/04/2026
0

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu barokotse Jenoside batuye mu...

IZIHERUKA

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi
AMAHANGA

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

by radiotv10
10/04/2026
0

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

10/04/2026
10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/2026
Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

10/04/2026
Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

10/04/2026
Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

10/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Umwarimu wa Kaminuza imwe mu Rwanda afunzwe akurikiranyweho gusambanya abakobwa biga mu yisumbuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.