Tuesday, January 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Igikorwa bamwe bakeshaga imibereho ubu kiri gushyira mu kaga ubuzima bwabo

radiotv10by radiotv10
20/01/2026
in MU RWANDA
0
Rubavu: Igikorwa bamwe bakeshaga imibereho ubu kiri gushyira mu kaga ubuzima bwabo
Share on FacebookShare on Twitter

Abakoresha umuhanda Mahoko–Nkomane mu Karere ka Rubavu, bavuga ko wangiritse cyane, nyamara ari wo bifashishaga mu kugeza umusaruro ku isoko, none imikoki yacitsemo kubera inkangu, inagwamo bamwe mu bahanyura.

Uyu muhanda uturuka mu isantere ya Mahoko werekera mu Kagari ka Nkomane, haba abaturage n’ubuyobozi bemeza ko ufatiye runini Akarere kose ka Rubavu kubera ubuhinzi bukorerwa mu tugari twa Yungwe, Rusongati, Karambo na Nkomane, kimwe n’ubworozi bukorerwa mu nzuri za Gishwati. Icyakora, abaturage bavuga ko wangiritse bikomeye, bityo bikabatera ingaruka zitandukanye kubera inkangu ngo zidasiba kuwibasira.

Nsabimana Felecien ati: “Wagiye uracukuka cyane, urimo n’ibinogo byinshi. Dore nk’iyi nkangu iraha, haguyemo umuntu umunyeshuri bamukuramo, ariko n’ubwo yarokotse, hari uzagwamo agapfa bitewe n’uyu muhanda. Abayobozi batubwira mu nteko z’abaturage ngo bizakorwa, nyamara Ibiza byo biba biri hafi kuko ntibiteguza.”

Byukusenge Emmanuel ati: “Biherutse kuba ari nka saa mbiri z’ijoro numva umuntu aguyemo, ndaza ndareba bamukuramo, ariko ubwo tugize amahirwe tukaba tubonye itangazamakuru, mwadukorera ubuvugizi kuko n’ubwo aha ari mu cyaro, uyu muhanda ufite agaciro gakomeye. Rero mwadukorera ubuvugizi bakawukora utarabyara ibibazo, kuko nk’iyi bigeze muri uyu muhanda wose iteye ikibazo, hasigaye kuvamo imwe haba n’igare ntiribone uko ritambuka.”

Ntiahabose Oliva ati: “Iyo tujyanye umubyeyi kwa muganga tugenda turi kwiterera mu kirere, maze haba umubyeyi n’umuherekeje tukumva turi kumererwa nabi, kandi baduciye n’amafaranga menshi.”

Hakizimana Jean de Dieu (umumotari) ati: “Gupfa k’umuhanda bituma tubahenda kuko imvura iba yaguye, umuhanda ukanyerera kandi harimo inkangu nyinshi. Ubwo rero kubera ibisimu wagiye ukubitamo moto, abagenzi babiri gusa uhita ujya mu igaraje.”

Cyokora, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko hagishakwa ingengo y’imari ngo uyu muhanda ushyirwemo kaburimbo kuko ngo abaturage bawemerewe na Perezida wa Repubulika. Mulindwa Prosper uyobora Akarere ka Rubavu agaruka ku ngamba akarere gafitiye uyu muhanda.

Mayor Mulindwa Prosper ati: “Ni umuhanda w’ingirakamaro ku karere kacu kuko abaturage ubwabo barawukenera batwara umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi. Rero iyo imvura iguye, kubera ko ari mu gace kagwamo imvura cyane, ntabwo wangirika ngo turekere aho. Turakora inshingano zacu kugira ngo ukomeze ube nyabagendwa mu gihe ingengo y’imari igishakishwa ngo ushyirwemo kaburimbo, kuko Perezida yawemereye abaturage bivuze ko ukurikiranwa ku rwego rw’igihugu.”

Uyu muyobozi akomeza agaragaza ko ingengo y’imari yo gukora uyu muhanda igishakishwa, kandi ngo nimara kuboneka, ibikorwa byo kuwukora bizahita bitangira.

Umuhanda wajyaga ubafasha kugeza umusaruro wabo ku isoko none warangiritse
Hacitse inkangu zikomeye
Bavuga ko hari na bamwe bagwamo

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − thirteen =

Previous Post

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

Next Post

Umwarimu wa Kaminuza imwe mu Rwanda afunzwe akurikiranyweho gusambanya abakobwa biga mu yisumbuye

Related Posts

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

by radiotv10
20/01/2026
0

Abasirikare mu ngabo z’u Rwanda basanzwe ari inzobere mu by’ubwubatsi baherutse kujya muri Jamaica gutanga umusanzu mu gusana ibikorwa byangijwe...

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

by radiotv10
20/01/2026
0

Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Irene Vida Gala; akomeje kugaragaza ibihe byiza agirira mu Rwanda bikamunyura, birimo kuba yarasogongeye bwa...

Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Umwarimu wa Kaminuza imwe mu Rwanda afunzwe akurikiranyweho gusambanya abakobwa biga mu yisumbuye

by radiotv10
20/01/2026
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafunze umwarimu wo muri Kaminuza ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri...

Abasenateri bagaragarije Leta ihurizo rikizitira aborozi bo mu Rwanda mu kwiteza imbere

Abasenateri bagaragarije Leta ihurizo rikizitira aborozi bo mu Rwanda mu kwiteza imbere

by radiotv10
20/01/2026
0

Bamwe mu Basenateri muri Sena y'u Rwanda, bagararije Guverinoma y'u Rwanda ko aborozi bakigorwa cyane no kubona ibiryo by'amatungo, kuko...

IZIHERUKA

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe
MU RWANDA

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

20/01/2026
AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

20/01/2026
Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

20/01/2026
Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

20/01/2026
Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Umwarimu wa Kaminuza imwe mu Rwanda afunzwe akurikiranyweho gusambanya abakobwa biga mu yisumbuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.