Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafunze umwarimu wo muri Kaminuza ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye, aho iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko yabizezaga amafaranga.
Ifungwa rya Dr Manirakiza Benjamin, wigisha muri Kaminuza [itatangajwe] ryemejwe na RIB mu masaha y’ijoro ryacyeye.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko uyu “mwarimu muri Kaminuza akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa abashukisha amafaranga.”
RIB ikomeza igira iti “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko mu bihe bitandukanye uyu mwarimu yagiye asambanya abana b’abakobwa batandukanye biga mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Bugesera abizeza amafaranga.”
Uyu mwarimo wo muri kaminuza ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe dosiye ye yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.
RIB yaboneyeho gutanga umuburo, igira iti “iributsa abantu bose ko gusambanya umwana ari ukumuhemukira kuko bimwicira ubuzima bwe bw’ejo hazaza, bigira ingaruka k’umuryango we ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange.”
RIB kandi ikagira iti “irihanangiriza uwo ari we wese usambanya umwana ko ibyo bikorwa bitihanganirwa kandi inasaba abana kwirinda ababashukisha amafaranga n’ibindi bintu bitandukanye bagamije kubashora mu busambanyi cyangwa ishimishamubiri bibicira ubuzima.”
RADIOTV10











