Tuesday, January 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abasenateri bagaragarije Leta ihurizo rikizitira aborozi bo mu Rwanda mu kwiteza imbere

radiotv10by radiotv10
20/01/2026
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Abasenateri bagaragarije Leta ihurizo rikizitira aborozi bo mu Rwanda mu kwiteza imbere
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu Basenateri muri Sena y’u Rwanda, bagararije Guverinoma y’u Rwanda ko aborozi bakigorwa cyane no kubona ibiryo by’amatungo, kuko uretse kuba bihenze no kubona ibyo kubikoramo bikiri ihurizo, bikababangamira mu rugendo rw’iterambere ryabo.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yo mu mwaka wa 2025 yerekana ko uruhare rw’ubuhinzi n’ubworozi ku musaruro mbumbe w’igihugu ruri ku mpuzandengo ya 25% ku mwaka. Ibi bigaragaza ko uru rwego rugira uruhare runini mu iterambere ry’igihugu, ndetse Guverinoma ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubworozi burimo ubw’inka, amatungo magufi n’ubworozi bw’amafi, hagamijwe kongera umusaruro wabwo.

Icyakora, abasenateri bagaragaje ko ibiryo by’aya matungo bihenze kandi bitanahagije, bikaba biri mu bikibangamiye iterambere ry’ubworozi, babaza ikiri gukorwa ngo ibi bikemuke.

Senateri Mureshyankwano Marie Rose yagize ati “Hari ibyagiye bikemuka, ariko kugeza uyu munsi ibiryo by’amatungo biracyahenze, abaturage baracyabivuga. Hari n’abavuga bati: ‘Amatungo ni ukuyatunga yo ntabwo adutunze’, ukabona ko ari ikibazo gikomeye. Ikindi ni uko ibikorwamo ibiryo by’amatungo bidahagije.”

Na ho Senateri Bideri John Bonds yagize ati “Ibyo kurya by’amatungo muri rusange byaba ari ibikorerwa mu nganda birahenze cyane. Rero aborozi muri rusange icyo giciro gihenze kibatera ubwoba, kuko iyo baguze ibyo biryo by’amatungo bihenze, kugira ngo bazabone inyungu mu byo bakora birabagora cyane.”

Kugira ngo ibiryo by’amatungo bibashe gutunganywa, hakenerwa 50 ku ijana by’ibigori na soya igera kuri 30 ku ijana. Minisiteri y’Ubuhinzi igaragaza ko umusaruro w’ibi bihingwa ukiri muke, ari na byo bituma ibigaburirwa amatungo biba ikibazo. Icyakora, ngo hari ingamba zafashwe mu gushaka igisubizo.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Thelesphore Ndabamenye, yagize ati “Ibijyanye n’ibiryo by’amatungo iyo tubihuje n’ibyo tugomba gukenera dusanga tugifite icyuho, ariko dufite ingamba zo kugikosora. Ibigori na soya, gahunda ihari ni ukuyongera kugira ngo abantu babone ibyo kurya, ariko n’ibijya ku matungo byari bike. Ubu rero turashaka ko ibyo bihinduka ku buryo tuzajya tubasha kugaburira abantu kandi tugaburira n’amatungo.”

Dr Thelesphore yakomeje agira ati “Imbogamizi tugifite ni uko ibyo bikenerwa, yaba ibigori na soya, ibyinshi bikiri kuva hanze. Ibyo rero ni imbogamizi. Iyo tuvuga ibiryo by’amatungo tuba tuvuga ngo bizava he? Bizava ku butaka, ni yo mpamvu twatekereje kuvugurura imikoreshereze y’ubutaka, dushyiraho ibyanya bigega (food basket sites) mu turere dutandukanye kugira ngo tubashe kubona umusaruro. Iyi gahunda rero ni imbaturabukungu mu buhinzi, twizeye ko izatanga umusaruro mwinshi w’ibigori na soya.”

Biteganyijwe ko mu myaka iri imbere umusaruro w’ibikomoka ku bworozi uziyongera, aho umusaruro w’amagi uzava kuri toni ibihumbi 17 wariho mu mwaka wa 2024 ukagera kuri toni ibihumbi 21.000 mu mwaka wa 2029, naho umusaruro w’amafi ukazagera kuri toni ibihumbi 77 mu mwaka wa 2029, uvuye kuri toni ibihumbi 52 wariho mu mwaka wa 2025.

Guhera kuri uyu wa kabiri tariki 20 kugeza tariki 28 zukwa mbere 2026, abasenateri bagiye gukora ingendo hirya no hino mu gihugu zigamije kumenya uko umusaruro uva mu bworozi ufasha abaturage kwiteza imbere no guhindura imibereho yabo, ndetse n’imbogamizi bagihura na zo, hagamijwe gushaka ibisubizo.

Ni mu kiganiro Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Telesphore Ndabamenye

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 11 =

Previous Post

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

Next Post

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

Related Posts

Rubavu: Igikorwa bamwe bakeshaga imibereho ubu kiri gushyira mu kaga ubuzima bwabo

Rubavu: Igikorwa bamwe bakeshaga imibereho ubu kiri gushyira mu kaga ubuzima bwabo

by radiotv10
20/01/2026
0

Abakoresha umuhanda Mahoko–Nkomane mu Karere ka Rubavu, bavuga ko wangiritse cyane, nyamara ari wo bifashishaga mu kugeza umusaruro ku isoko,...

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

by radiotv10
20/01/2026
0

Abasirikare mu ngabo z’u Rwanda basanzwe ari inzobere mu by’ubwubatsi baherutse kujya muri Jamaica gutanga umusanzu mu gusana ibikorwa byangijwe...

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

by radiotv10
20/01/2026
0

Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Irene Vida Gala; akomeje kugaragaza ibihe byiza agirira mu Rwanda bikamunyura, birimo kuba yarasogongeye bwa...

Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Umwarimu wa Kaminuza imwe mu Rwanda afunzwe akurikiranyweho gusambanya abakobwa biga mu yisumbuye

by radiotv10
20/01/2026
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafunze umwarimu wo muri Kaminuza ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri...

If your work requires sitting for long periods each day, here’s what you need to know

If your work requires sitting for long periods each day, here’s what you need to know

by radiotv10
20/01/2026
0

Modern life involves a lot of sitting at work, at home, in transport, and during entertainment. Sitting for long hours...

IZIHERUKA

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo
IBYAMAMARE

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

by radiotv10
20/01/2026
0

Rubavu: Igikorwa bamwe bakeshaga imibereho ubu kiri gushyira mu kaga ubuzima bwabo

Rubavu: Igikorwa bamwe bakeshaga imibereho ubu kiri gushyira mu kaga ubuzima bwabo

20/01/2026
Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

20/01/2026
Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

20/01/2026
AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

20/01/2026
Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Rubavu: Igikorwa bamwe bakeshaga imibereho ubu kiri gushyira mu kaga ubuzima bwabo

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.