Bamwe mu bahinzi b’icyayi bo muri Pfunda mu Karere ka Rutsiro bashengurwa no kuba bagurirwa umusaruro wabo ku giciro cyo hasi, ugereranyije n’ab’ahandi, kuko hari aho babakubye kabiri. Ibi bigatuma basigara inyuma mu rugendo rwo kwiteza imbere.
Abo ni bamwe mu bahinzi bibumbiye muri Koperative y’Abahinzi b’Icyayi cya Pfunda (COOTP), bagaragaza ko buri mezi atatu bahabwa ibiciro bishya by’icyayi, ariko bagasanga ibyabo biri hasi nyamara baba bakoze ibishoboka byose kugira ngo batange umusaruro mwiza, nk’uko baba babisabwa.
Sebyondo Naason ati: “Nyine buri mezi atatu barabigabanya. Hari igihe twahembwaga 250 RWF, none ubu tugeze kuri 170 RWF, bakatubwira ngo babuze isoko.”
Dushimimana Protogène ati “Tukibaza ngo mbese icyayi cyacu cyaba gifite irindi soko kijyaho ritameze nk’iry’ikindi cyayi cy’u Rwanda kijyaho? Nk’ubu twari turi kuri 220 RWF, ariko n’ubundi amezi atatu arashize dushobora no kubona cyongeye kumanuka. Tukibaza ngo ko twasoromye neza, ikibi kikamenwa byagenze gute ku buryo icyayi kitiyongera igiciro, kandi mu yandi makoperative tugasanga icyabo kiri hejuru y’icyacu. Ese ikirere cyacu ntikiryoshya icyayi? Ubutaka se? Turifuza ko batumenyesha aho ikibazo kiri.”
Harerimana Leonidas ati “I Gikongoro bahemba ahari kuri 445 RWF ku kilo, ariko twe tugahembwa 100, ubundi 200; mbese bigahora bihindagurika.”
Aba bahinzi bakomeza bagaragaza ko kubera iyo mpamvu bahora mu bukene budashira, nyamara baba bakorera icyayi cyabo kugira ngo kibateze imbere.
Harerimana Leonidas ati “Turakena, nta kintu icyayi kitugezaho kandi ari cyo cyagombye kuduteza imbere.”
Dushimimana Protogène ati “Urabona ndacyari muto, ariko nashoye mu cyayi, maze imyaka icyenda mfite icyayi gusa, mbona ntacyo kingezaho. Ubuzima bwanjye mbona nta gihinduka, kuko ubuhinzi bw’icyayi muri iki gihe buragoye; kubona ubutaka ugihingaho biragorana cyane cyane kuri twe tukiri bato, ugasanga ibyo ushyiramo ari byinshi kuruta ibyo ukuramo.”
Ni mu gihe ubuyobozi bwa Koperative y’Abahinzi b’Icyayi cya Pfunda (COOTP) buvuga ko abahinzi badakwiye kwigereranya n’abandi, kuko ibiciro bishyirwaho na buri ruganda hashingiwe ku buryo isoko ryabo rimeze ku rwego mpuzamahanga. Bubasaba ahubwo gukora cyane no kongera ubwiza bw’icyayi cyabo.
Bizirema Pacifique, Perezida wa Koperative y’Abahinzi b’Icyayi ba Pfunda, yagize ati “Buri ruganda rugira ibiciro byarwo bitewe n’uko isoko ryabo mpuzamahanga rimeze, bijyanye n’ubwiza bw’icyayi. Ibiciro bigenwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi; ntabwo ari twe tubigena. Abahinzi basabwa kugikorera neza, bakibagara, bagasarura, bakacyitaho uko bikwiye.”
Uyu muyobozi akomeza agaragaza ko kuri ubu igiciro umuhinzi w’icyayi cya Pfunda ahembwa ari amafaranga y’u Rwanda 145 Frw.


Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10









