• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

radiotv10by radiotv10
26/01/2026
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bo muri Pfunda mu Karere ka Rutsiro bashengurwa no kuba bagurirwa umusaruro wabo ku giciro cyo hasi, ugereranyije n’ab’ahandi, kuko hari aho babakubye kabiri. Ibi bigatuma basigara inyuma mu rugendo rwo kwiteza imbere.

Abo ni bamwe mu bahinzi bibumbiye muri Koperative y’Abahinzi b’Icyayi cya Pfunda (COOTP), bagaragaza ko buri mezi atatu bahabwa ibiciro bishya by’icyayi, ariko bagasanga ibyabo biri hasi nyamara baba bakoze ibishoboka byose kugira ngo batange umusaruro mwiza, nk’uko baba babisabwa.

Sebyondo Naason ati: “Nyine buri mezi atatu barabigabanya. Hari igihe twahembwaga 250 RWF, none ubu tugeze kuri 170 RWF, bakatubwira ngo babuze isoko.”

Dushimimana Protogène ati “Tukibaza ngo mbese icyayi cyacu cyaba gifite irindi soko kijyaho ritameze nk’iry’ikindi cyayi cy’u Rwanda kijyaho? Nk’ubu twari turi kuri 220 RWF, ariko n’ubundi amezi atatu arashize dushobora no kubona cyongeye kumanuka. Tukibaza ngo ko twasoromye neza, ikibi kikamenwa byagenze gute ku buryo icyayi kitiyongera igiciro, kandi mu yandi makoperative tugasanga icyabo kiri hejuru y’icyacu. Ese ikirere cyacu ntikiryoshya icyayi? Ubutaka se? Turifuza ko batumenyesha aho ikibazo kiri.”

Harerimana Leonidas ati “I Gikongoro bahemba ahari kuri 445 RWF ku kilo, ariko twe tugahembwa 100, ubundi 200; mbese bigahora bihindagurika.”

Aba bahinzi bakomeza bagaragaza ko kubera iyo mpamvu bahora mu bukene budashira, nyamara baba bakorera icyayi cyabo kugira ngo kibateze imbere.

Harerimana Leonidas ati “Turakena, nta kintu icyayi kitugezaho kandi ari cyo cyagombye kuduteza imbere.”

Dushimimana Protogène ati “Urabona ndacyari muto, ariko nashoye mu cyayi, maze imyaka icyenda mfite icyayi gusa, mbona ntacyo kingezaho. Ubuzima bwanjye mbona nta gihinduka, kuko ubuhinzi bw’icyayi muri iki gihe buragoye; kubona ubutaka ugihingaho biragorana cyane cyane kuri twe tukiri bato, ugasanga ibyo ushyiramo ari byinshi kuruta ibyo ukuramo.”

Ni mu gihe ubuyobozi bwa Koperative y’Abahinzi b’Icyayi cya Pfunda (COOTP) buvuga ko abahinzi badakwiye kwigereranya n’abandi, kuko ibiciro bishyirwaho na buri ruganda hashingiwe ku buryo isoko ryabo rimeze ku rwego mpuzamahanga. Bubasaba ahubwo gukora cyane no kongera ubwiza bw’icyayi cyabo.

Bizirema Pacifique, Perezida wa Koperative y’Abahinzi b’Icyayi ba Pfunda, yagize ati “Buri ruganda rugira ibiciro byarwo bitewe n’uko isoko ryabo mpuzamahanga rimeze, bijyanye n’ubwiza bw’icyayi. Ibiciro bigenwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi; ntabwo ari twe tubigena. Abahinzi basabwa kugikorera neza, bakibagara, bagasarura, bakacyitaho uko bikwiye.”

Uyu muyobozi akomeza agaragaza ko kuri ubu igiciro umuhinzi w’icyayi cya Pfunda ahembwa ari amafaranga y’u Rwanda 145 Frw.

Bavuga ko batumva impamvu bagurirwa ku giciro cyo hasi

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + thirteen =

Previous Post

Why humans naturally copy each other’s behavior

Next Post

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

Related Posts

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Next Post
The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.