Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yatangaje ko kuba DRC idashyigikiye kandidatire ye, atari igitangaza, kandi ko kuba iki Gihugu cyifuza gutanga umukandida bazahatana, kuri we ntacyo bimutwaye kuko yifitiye icyizere.
Louise Mushikiwabo yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, nyuma yuko Guverinoma y’u Rwanda yongeye kumutanga nk’umukandida wo guhatanira uyu mwanya muri manda ya gatatu.
Ikiganiro mu bibazo bya Jeune Afrique n’ibisubizi bya Mushikiwabo.
Jeune Afrique (J.A.): Kubera iki ushaka kwiyamamariza manda ya gatatu?
Louise Mushikiwabo (L.M.): Ni uko hari ibyo ngomba gukorera umuryango wa OIF. Manda yanjye ya mbere yibanze mu gushyiraho amavugurura n’imiyoberere mu muryango, nubwo hari imbogamizi z’icyorezo cya COVID-19, byatumye haba impinduka nyinshi mu muryango.
Muri manda ya kabiri hari hariho kwibanda ku mavugurura yo kwegereza ubuyobozi abanyamuryango ngo kongera abagenzuzi mu bikorwa bya OIF.
Kubera iki se ntakomeza muri manda ya gatatu hashyiraho gahunda n’imishinga kandi ngomba kwitaho.
J.A.: Ni icyifuzo mwamaze kugaragariza ibihugu bigize umuryango?
L.M.: Ntabwo nagomba gutegereza igihe kinini, uko hashira igihe ni na ko nshaka kugira byinshi ngeza ku muryango nkuko ari cyo mpamagariwe gukorera OIF.
Kuba hari ibihugu byinshi byanshyigikiye mu nama y’Abaminisitiri ba OIF yabaye mu Gushyingo umwaka ushize byanyeretse ko ngomba kwiyamamaza bitaba ari igitekerezo kibi. Ni yo mpamvu u Rwanda rwahisemo kongera gutanga kandidatire yanjye.
J.A.: Ese ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi birimo u Bufaransa na Canada byaba bigushyigikiye?
L.M.: Ndatekereza ko amatora ari meza ku miyoborere y’uyu muryango. Biragaragaza iterambere kandi bituma abantu bamenya ko ukora neza. Ntabwo nshaka kugaragaza igihugu runaka nshyigikiye ariko hari byinshi bishyigikiye ko nkomeza kuyobora OIF, yaba ibyo mu Majyepfo no mu Majyaruguru y’Isi.
Bashobora guhindura ibitekerezo rwose birashoboka, ariko icya mbere bareba n’ibyabaye mu mateka ya OIF, hagomba kuba amatora ashingiye ku bunararibonye, ibigenderwaho umukandida aba yujuje bisobanutse.
J.A.: Ese namwe muzi amakuru y’ibihugu bimwe bitita ku ntego z’umuryango by’umwihariko bitagushyigikiye, birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Burundi?
L.M.: Buri matora agomba kugira abahanganye, bakabikoresha mu mpamvu za politi nk’iturufu yo gutsinda. Kanditure yanjye ntabwo ishyigikiwe na RDC, ibyo ntabwo bitangaje. Uko kunshyigikira mbigereranya n’amategeko aba mu mikino.
JA: Mu 2022 wongeye gutorwa ese kuri iyi nshuro ubona bigoye cyane ugereranyije n’uko byari bimeze kiriya gihe?
LM: Njyewe ntabwo njya ntinya imbogamizi. Uhereye ku byo tuzi. Leta ya Kinshasa, iri gutegura umukandida wayo izatanga ngo duhangane, ibyo nta kibazo ni byiza. Ibihugu bizihitiramo, Reka bazitorere! Mu by’ukuri, ndatekereza ko aya matora ari agamije guha ubuzima OIF.
Nagaragaje uko umuryango wateye imbere kandi birigaragaza. Njyewe nifitiye icyizere nshingiye kuri kanditire yanjye n’imigendekere y’amatora.
J.A.: Ese wasobanura gute umubano wawe n’ubutegetsi bwa Congo?
L.M.: Ntabwo ari ibanga kuba ari Umunyarwandakazi uyobora OIF ntabwo bishimisha ubutegetsi bwa Leta ya Kinshasa.
Ibyo ntabwo mbifiteho ikibazo. Perezida Tshisekedi, ni muyobozi wa mbere nasuye bwa mbere nkitangira kuyobora OIF, nyuma yaho twanahuriye inshuro nyinshi i Paris, Addis Ababa, Washington n’ahandi. Ubu ntabwo agishaka ko duhura.
J.A.: Ubu ntabwo ukigenderera Kinshasa, nka kimwe mu bihugu bikomeye bigize umuryango wa Francophonie?
L.M.: Ntabwo Kinshasa yigeze intumira, Abanyekongo nibaramuka bantumiye nzajyayo. Nzi neza ko igihugu cya RDC ari umunyamuryango w’ingenzi.
RDC ni umufatanyabikorwa muri gahunda za OIF mu nzego z’uburezi, umuco, amahoro no guteza imbere uburinganire bw’abagabo n’abagore.
Umuryango Panzi Foundation, uyobowe n’Umunyekongo Denis Mukwege, wahawe inkunga guhera mu 2020 binyuze mu bufatanye bwawo na OIF. Njyewe RDC nyifata nk’umunyaryango w’ingenzi mu bihugu bigize OIF, nubwo ibihugu byacu bifite umubano utifashe neza, ntabwo twabura aho duhurira.








