Thursday, February 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Uko hakiriwe umukinnyi wa filimi ‘Samusure’ wari umaze igihe agiye hanze y’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
12/02/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, SINEMA
0
Uko hakiriwe umukinnyi wa filimi ‘Samusure’ wari umaze igihe agiye hanze y’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi wa filimi Kalisa Ernest wamenyekanye nka Samusure, wari umaze imyaka ine ari muri Mozambique, yagarutse mu Rwanda, yakiranwa urugwiro n’inshuti n’abavandimwe biganjemo abo bakinanye muri sinema Nyarwanda.

Samusure yagiye muri Mozambique muri 2022, aho byavuzwe ko mu byo yari yarahunze harimo n’amadeni yari afitiye abantu.

Uyu mugabo uzwi muri filimi zinyuranye zirimo n’izo yari yarashoyemo imari, yageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa Kane tariki 12 Gashyantare 2026.

Samusure, ubwo yageraga ku kibuga cy’indege yakiriwe n’inshuti n’abavandimwe barimo n’abo bakinanye muri filimi, bamugaragarije ibyishimo byo kongera kumubona, banamuha ikaze mu Gihugu cyamwibarutse. Mu bamwakiriye kandi barimo umubyeyi we [Nyina] n’abandi bo mu muryango we.

Uyu mukinnyi wa Filimi wamenyekanye ku mazina atandukanye nka Samusure, Rulinda na Makuta, yari yavuye mu Rwanda, aho yavuze ko yagiye ahunze kubera amadeni yafashe kugira ngo akine filimi ye yitwa ’Makuta’.

Kalisa Ernest AKA Samusure geze mu Rwanda yarabanje kubitangaza, dore ko mu ntangiro z’uku kwezi yari yatangaje ko kuri iyi tariki ya 12, ari bwo azagera mu Rwanda, nyuma yuko yabanje gukemura bimwe mu bibazo by’amadeni yari afitiye abantu.

Samusure wageze mu Rwanda abanje gukora urugendo rurerure anyuze muri Qatar, yavuze ko bitari byoroshye kandi ko ashimira abantu bamufashije.

Yagize ati “Ikindi ndashimira n’umutima wanjye kuko iyo ntawugira ntabwo nari kugira igitekerezo cyo kwitabaza abantu ngo bamfashe kwishyura ibyari byatumye ngenda, kandi narabikoze, n’ibitarakunda bizakunda kubera abantu n’Imana.”

Mbere yo kuza, Samusure yumvikanye atabaza abantu ngo bamufashe kwishyura abo yari afitiye amadeni, ndetse bamwe barimo n’abafite amazina azwi mu myidagaduro mu Rwanda, batanga inkunga zabo kugira ngo bafashe uyu mugabo ngo agaruke.

Avuga ko kuba agarutse mu Gihugu cyamwibarutse, ari iby’agaciro gakomeye. Ati “Buriya ntakirita iwabo w’umuntu aho wajya aho ari ho hose, niyo waba uri mu cyogajuru, nta hantu hashobora kukurutira iwanyu. Nk’ubu ngubu sinzi niba hari ikindi Gihugu nshobora kwinjiramo ngo mbone abantu bampobera gutya, nari maze igihe ntahoberwa.”

Samusure avuga ko ibibazo yanyuzemo n’uburyo abantu bamufashije kubisohokamo, byamusigiye isomo rimwibutsa ko ubuzima ari ukugira inshuti no kubana neza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + nine =

Previous Post

Imvune ya rurangiranwa Lionel Messi yatumye ikipe ye ifata icyemezo ku mukino wa gicuti ifite

Related Posts

Ngabo Roben yemeje ko atakiri umukozi wa Rayon Sports yakoreye imyaka itandatu

Ngabo Roben yemeje ko atakiri umukozi wa Rayon Sports yakoreye imyaka itandatu

by radiotv10
11/02/2026
0

Ngabo Roben usanzwe ari umunyamakuru wa RADIOTV10, akazi yabangikanyaga no gukorera Ikipe ya Rayon Sports yanabereye Umuvugizi, yemeje ko atakiri...

Umunyamakuru Angeli Mutabaruka yatanze umucyo ku makuru yavugwaga ko yasezeye igitangazamakuru akorera

Umunyamakuru Angeli Mutabaruka yahishuye icyamukoze ku mutima yakorewe n’umukoresha we KNC banakorana

by radiotv10
10/02/2026
0

Umunyamakuru Angelibert Mutabaruka uzwi nka Angeli Mutabaruka yavuze ko mugenzi we KNC usanzwe ari umukoresha we banakorana ikiganiro, yamuvuje amaso,...

Amakuru mashya: Urukiko rwateye utwatsi ubujurire bwa Dj Toxxyk

Amakuru mashya: Urukiko rwateye utwatsi ubujurire bwa Dj Toxxyk

by radiotv10
09/02/2026
0

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bwa Shema Arnaud de Boscher uzwi nka Dj Toxxyk wari wajuririye icyemezo cyo...

Umunyarwenya Burikantu arishimira kugura imodoka y’inzozi ze

Umunyarwenya Burikantu arishimira kugura imodoka y’inzozi ze

by radiotv10
09/02/2026
0

Umunyarwenya Mwitende Abdoulkarim uzwi nka Burikantu, yagaragaje ibyishimo yatewe no kuba yaguze imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz yahoze...

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwemeje ko Prince Kid yafatiwe muri America

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwemeje ko Prince Kid yafatiwe muri America

by radiotv10
09/02/2026
0

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwemeje ko bwagize uruhare mu ifatwa rya Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid wafatiwe muri Leta...

IZIHERUKA

Uko hakiriwe umukinnyi wa filimi ‘Samusure’ wari umaze igihe agiye hanze y’u Rwanda
IBYAMAMARE

Uko hakiriwe umukinnyi wa filimi ‘Samusure’ wari umaze igihe agiye hanze y’u Rwanda

by radiotv10
12/02/2026
0

Imvune ya rurangiranwa Lionel Messi yatumye ikipe ye ifata icyemezo ku mukino wa gicuti ifite

Imvune ya rurangiranwa Lionel Messi yatumye ikipe ye ifata icyemezo ku mukino wa gicuti ifite

12/02/2026
Hashyizwe hanze urutonde rw’amaradiyo yo mu Rwanda yemerewe kogeza Shampiyona

Hashyizwe hanze urutonde rw’amaradiyo yo mu Rwanda yemerewe kogeza Shampiyona

12/02/2026
Abanyamakuru bubatse amazina mu Rwanda Rugimbana na Rutamu bagiye kongera gukorana ikiganiro nyuma y’igihe batumvikana

Abanyamakuru bubatse amazina mu Rwanda Rugimbana na Rutamu bagiye kongera gukorana ikiganiro nyuma y’igihe batumvikana

12/02/2026
Eng.-For the first time an aircraft lands at Goma Airport since AFC/M23 took control

Eng.-For the first time an aircraft lands at Goma Airport since AFC/M23 took control

12/02/2026
Umuyobozi wa MONUSCO aragenzwa n’iki mu gace kagenzurwa na AFC/M23?

Umuyobozi wa MONUSCO aragenzwa n’iki mu gace kagenzurwa na AFC/M23?

12/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uko hakiriwe umukinnyi wa filimi ‘Samusure’ wari umaze igihe agiye hanze y’u Rwanda

Imvune ya rurangiranwa Lionel Messi yatumye ikipe ye ifata icyemezo ku mukino wa gicuti ifite

Hashyizwe hanze urutonde rw’amaradiyo yo mu Rwanda yemerewe kogeza Shampiyona

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.