Friday, February 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe itariki yo gutangira kubahiriza bidasubirwaho icyemezo cyo guhagarika imirwano muri Congo

radiotv10by radiotv10
13/02/2026
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Hatangajwe itariki yo gutangira kubahiriza bidasubirwaho icyemezo cyo guhagarika imirwano muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Igihugu cya Angola, gisanzwe ari umuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyatangaje ko umwanzuro wo kuhariza agahenge ko guhagarika imirwano, ugomba gutangira kubahirizwa tariki 18 Gashyantare 2026.

Angola inasigaranye iminsi micye ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yabitangaje mu itangazo yashyize hanze risaba Ihuriro AFC/M23 guhagarika imirwano.

Ni nyuma yuko ku wa Mbere Abakuru b’Ibihugu bya DRC, Angola, Togo (umuhuza washyizweho na AU), na Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria, bahuriye i Luanda, bakemeranya ko basaba ko habaho guhagarika imirwano muri DRC.

Nubwo itariki yo gushyira mu bikorwa uyu mwanzuro itahise itangazwa, Angola yahise itangaza ko kuva wa Gatatu tariki 18 Gashyantare 2026, saa sita z’amanywa, ari bwo uzatangira kubahirizwa

Ariko iki ni icyifuzo cyakunze gutangwa na Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço kuva mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, kikaba cyongeye gushimangirwa nk’icyagira uruhare runini mu gukemura ibibazo byo muria Kongo.

Kugeza ubu impande zombi (Guverinoma ya DRC na AFC/M23) ntiziremeza iyi tariki, mu gihe hagitegerejwe amatangazo aturutse i Kinshasa n’irya AFC/M23, aho bivugwa ko atangwa mu gihe cya vuba.

Kuri uyu wa Kane kandi, Vivian van de Perre, Intumwa Yihariye y’Umunyabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, akaba n’Umuyobozi w’Agateganyo wa MONUSCO, yageze i Goma, gutegura itangizwa ryo kugenzura no gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge kemejwe n’Inteko y’Akanama k’uyu Muryango gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi.

Vivian van de Perre ubwo yageraga i Goma n’indege yabaye iya mbere iguye ku Kivuga Mpuzamahanga cya Goma, yavuze ko iyi ari intambwe ishimishije, kuba iki Kibuga cyongeye gukoreshwa kuva AFC/M23 yafata uriya Mujyi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − 8 =

Previous Post

Menya zimwe mu mpamvu zatumye Ingengo y’Imari y’u Rwanda igabanukaho miliyari 80Frw

Related Posts

Umuyobozi wa MONUSCO aragenzwa n’iki mu gace kagenzurwa na AFC/M23?

Umuyobozi wa MONUSCO aragenzwa n’iki mu gace kagenzurwa na AFC/M23?

by radiotv10
12/02/2026
0

Ubuyobozi bw’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbuye muri DRC (MONUSCO) bwatangaje ko Vivian van de Perre, Intumwa Yihariye y'Umunyabanga Mukuru w'uyu Muryango, akaba...

Eng.-For the first time an aircraft lands at Goma Airport since AFC/M23 took control

Eng.-For the first time an aircraft lands at Goma Airport since AFC/M23 took control

by radiotv10
12/02/2026
0

A helicopter carrying Vivian van de Perre, the Special Representative of the UN Secretary-General and Acting Head of MONUSCO, has...

BREAKING: Bwa mbere ku Kibuga cy’Indege cya Goma haguye indege kuva AFC/M23 yahafata

BREAKING: Bwa mbere ku Kibuga cy’Indege cya Goma haguye indege kuva AFC/M23 yahafata

by radiotv10
12/02/2026
0

Indege yo mu bwoko bwa kajugujugu itwaye Vivian van de Perre, Intumwa Yihariye y’Umunyabanga Mukuru wa UN, akaba n’Umuyobozi w’Agateganyo...

Igisirikare cya Uganda cyapfushije Umujenerali wari ugiye gushyingura undi musirikare wo hejuru

Igisirikare cya Uganda cyapfushije Umujenerali wari ugiye gushyingura undi musirikare wo hejuru

by radiotv10
11/02/2026
0

Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Uganda (UPDF) bwemeje ko Maj. Gen. Deus Sande yitabye Imana ubwo yari mu rugendo agiye i Kampala...

Umupilote wari utwaye indege yaguye ku nkombe z’inyanja bitunguranye yashimiwe icyemezo yafashe

Umupilote wari utwaye indege yaguye ku nkombe z’inyanja bitunguranye yashimiwe icyemezo yafashe

by radiotv10
11/02/2026
0

Sosiyete y’indege muri Somalia yashimiye umupilote wayo wari utwaye indege yo mu bwoko bwa Fokker 50, ku cyemezo yafashe cyo...

IZIHERUKA

Hatangajwe itariki yo gutangira kubahiriza bidasubirwaho icyemezo cyo guhagarika imirwano muri Congo
AMAHANGA

Hatangajwe itariki yo gutangira kubahiriza bidasubirwaho icyemezo cyo guhagarika imirwano muri Congo

by radiotv10
13/02/2026
0

Menya zimwe mu mpamvu zatumye Ingengo y’Imari y’u Rwanda igabanukaho miliyari 80Frw

Menya zimwe mu mpamvu zatumye Ingengo y’Imari y’u Rwanda igabanukaho miliyari 80Frw

13/02/2026
Ubutumwa bw’ibyishimo bw’umunyamakuru Robert McKenna nyuma yo kwambika impeta umukunzi we

Ubutumwa bw’ibyishimo bw’umunyamakuru Robert McKenna nyuma yo kwambika impeta umukunzi we

13/02/2026
Huye: Bahawe umuriro bo bita uwa baringa none n’ibikorwa remezo byawo biri kwangirika

Huye: Bahawe umuriro bo bita uwa baringa none n’ibikorwa remezo byawo biri kwangirika

13/02/2026
Ngoma: Bavuze ibyifuzo basaba Leta kwigaho byatuma baruhuka ibihombo

Ngoma: Bavuze ibyifuzo basaba Leta kwigaho byatuma baruhuka ibihombo

13/02/2026
Is Valentine’s Day Only for Couples, or Can Friends Celebrate Too?

Is Valentine’s Day Only for Couples, or Can Friends Celebrate Too?

13/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe itariki yo gutangira kubahiriza bidasubirwaho icyemezo cyo guhagarika imirwano muri Congo

Menya zimwe mu mpamvu zatumye Ingengo y’Imari y’u Rwanda igabanukaho miliyari 80Frw

Ubutumwa bw’ibyishimo bw’umunyamakuru Robert McKenna nyuma yo kwambika impeta umukunzi we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.