Wednesday, February 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo Minisitiri Nduhungirehe yibukije mugenzi we wa Congo nyuma yo kwizeza kubahiriza agahenge

radiotv10by radiotv10
18/02/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Icyo Minisitiri Nduhungirehe yibukije mugenzi we wa Congo nyuma yo kwizeza kubahiriza agahenge
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yibukije mugenzi we wa DRC, Thérèse Kayikwamba Wagner; ko icyizere cy’amahoro kizagerwaho ari uko FARDC yahagaritse burundu ibitero bya Drone n’ibindi bikorwa byose by’intambara. Ni nyuma yuko Kayikwamba yizeje ko Guverinoma ya Congo yiteguye kubahiriza agahenge gatangira uyu munsi.

Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gashyantare 2026, haratangira kubahirizwa agahenge kemejwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, aho Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ihuriro AFC/M23 bahanganye, basabwe guhagaruka imirwano.

Mu kiganiro yagiranye na Deutsche Welle (DW) i Munich mu Budage, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, Thérèse Kayikwamba Wagner yatangaje ko ubutegetsi bw’iki Gihugu bwiteguye kubahiriza uyu mwanzuro.

Yagize ati “Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo ducecekeshe imbunda. Si ubwa mbere tugerageza. Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo twubahirize ibyo twiyemeje kandi twizere ko urundi ruhande ruzakora nk’ibyo.”

Nyuma yo gutangaza ibi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yamwibukije ko abarwana ku ruhande rwa Leta ya Congo, bakomeje ibitero.

Yifashishije ijambo ryavuzwe na Ronald Reagan wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za America, rigira riti “Trust but verify” cyangwa ngo “Izere ariko unagenzure”, yakomeje agira ati “Igihe indege zitagira abapilote n’iz’intambara za FARDC zizaceceka burundu, hazabaho icyizere cy’amahoro mu burasirazuba bwa Congo.”

Kayikwamba yatangaje biriya mu gihe uruhande rurwanira ubutegetsi bwa DRC rukomeje kurasa mu bice bituwemo n’abaturage biganjemo Abanyamulenge muri Kivu y’Epfo, rukoresheje indege zitagira abapilote.

Hirya y’ejo hashize, ku wa Mbere tariki 16 Gashyantare, FARDC n’abo bafatanya ku rugamba, bagabye ibitero mu gace ka Point-Zero muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Epfo, bakoresheje n’ubundi drones, byanasize AFC/M23 na Twirwaneho bahanuyemo eshatu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + one =

Previous Post

Menya imyanzuro 12 yafashwe nyuma y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 2026

Related Posts

Menya imyanzuro 12 yafashwe nyuma y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 2026

Menya imyanzuro 12 yafashwe nyuma y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 2026

by radiotv10
18/02/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze imyanzuro 12 yafashwe nyuma y’ibiganiro byabaye mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 20,...

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwigeze kugeza kuri Perezida ikibazo cyavugwagamo BNR waregwaga inyandiko mpimbano

Umuturage wagejeje kuri Perezida Kagame ikibazo kivugwamo Banki Nkuru y’u Rwanda yongeye gutakamba

by radiotv10
17/02/2026
0

Muhizi Anathole wagejeje kuri Perezida Paul Kagame ikibazo afitanye na Banki Nkuru y’u Rwanda cyerekeye inzu avuga ko ari ye...

Igisubizo Minisitiri Nduhungirehe yasubije uwibajije ku kuba Perezida Kagame yarahagarariwe mu Nama ya AU

Igisubizo Minisitiri Nduhungirehe yasubije uwibajije ku kuba Perezida Kagame yarahagarariwe mu Nama ya AU

by radiotv10
17/02/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko nta gishya kirimo kuba Perezida Paul Kagame ataritabiriye Inteko y’Umuryango wa...

Eng-.Nduhungirehe responds to question about President Kagame being represented at the AU Summit

Eng-.Nduhungirehe responds to question about President Kagame being represented at the AU Summit

by radiotv10
17/02/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, said there is nothing unusual about President Paul Kagame...

Urubanza ruvugwamo Miliyoni 480 Frw ruregwamo Major mu Ngabo z’u Rwanda rwasubitswe

Urubanza ruvugwamo Miliyoni 480 Frw ruregwamo Major mu Ngabo z’u Rwanda rwasubitswe

by radiotv10
16/02/2026
0

Urubanza ruregwamo Major Jean Claude Habineza ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 485 Frw, uburana hamwe n’umusivile Bavakure Ndekwe Felix, rwasubitswe nyuma yuko...

IZIHERUKA

Icyo Minisitiri Nduhungirehe yibukije mugenzi we wa Congo nyuma yo kwizeza kubahiriza agahenge
MU RWANDA

Icyo Minisitiri Nduhungirehe yibukije mugenzi we wa Congo nyuma yo kwizeza kubahiriza agahenge

by radiotv10
18/02/2026
0

Menya imyanzuro 12 yafashwe nyuma y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 2026

Menya imyanzuro 12 yafashwe nyuma y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 2026

18/02/2026
Eng.-AFC/M23 shoots down additional FARDC war aircraft

Eng.-AFC/M23 shoots down additional FARDC war aircraft

17/02/2026
Umunyamakuru ‘Djihad’ n’abo baregwa hamwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni bagarutse imbere y’Urukiko

Umunyamakuru ‘Djihad’ n’abo baregwa hamwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni bagarutse imbere y’Urukiko

17/02/2026
AFC/M23 yahanuye izindi ndege z’intambara za FARDC

AFC/M23 yahanuye izindi ndege z’intambara za FARDC

17/02/2026
Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwigeze kugeza kuri Perezida ikibazo cyavugwagamo BNR waregwaga inyandiko mpimbano

Umuturage wagejeje kuri Perezida Kagame ikibazo kivugwamo Banki Nkuru y’u Rwanda yongeye gutakamba

17/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Minisitiri Nduhungirehe yibukije mugenzi we wa Congo nyuma yo kwizeza kubahiriza agahenge

Menya imyanzuro 12 yafashwe nyuma y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 2026

Eng.-AFC/M23 shoots down additional FARDC war aircraft

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.