• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyamagabe: Haravugwa umusaruro wagezweho nyuma y’ubushakashatsi bwagaragaje ko hari benshi bakoresha amazi mabi

radiotv10by radiotv10
30/03/2026
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyamagabe: Haravugwa umusaruro wagezweho nyuma y’ubushakashatsi bwagaragaje ko hari benshi bakoresha amazi mabi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko ubushakashatsi ku mibereho y’ingo bugaragaje ko 18.4% by’abatuye Akarere ka Nyamagabe bagikoresha amazi mabi, hamaze kubakwa imiyoboro y’amazi ifite uburebure bwa kilometero 266, byatumye abaturage barenga ibihumbi 88 bagerwaho n’amazi meza.

Iyi miyoboro yubatswe mu mirenge itandukanye itari ifite amazi meza, aho abaturage bakoraga ingendo ndende bajya gushaka amazi mu kabande, rimwe na rimwe bagakoresha n’amazi y’imvura.

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Musange, aho hubatswe umuyoboro w’amazi wa Kariba–Jenda–Masizi ufite uburebure bwa kilometero 7.5, ugeza amazi meza ku baturage barenga 2,000, bavuga ko bishimira iterambere bagezeho kuko mbere bakoreshaga amazi mabi.

Gusa, abatuye mu duce tutarageramo amazi na bo bifuza kuyabona, kuko hari aho bagikoresha amazi y’ibishanga n’ay’imvura, bikabateza ibibazo mu buzima bwa buri munsi. Bavuga kandi ko hari amashuri atagira amazi, bigatuma abanyeshuri bakoresha ay’imvura.

Murebwayire Claire, utuye mu Kagari ka Masangano mu Murenge wa Musange, avuga ko bakigorwa no kubona amazi meza, akenshi bakayakura kure, kandi no ku bigo by’amashuri hakaba hatari amazi ahagije.

Ati: “Nubwo hari aho amazi yageze, uyu muyoboro waratashye ariko twe ntituragerwaho. Turacyagenda ibirometero byinshi tujya kuvoma amazi, kandi hari n’igihe tuyakura ahantu hadatekanye. Dufite amashuri na yo atagira amazi, bagakoresha ay’imvura.”

Ndayisenga Jean Claude, na we utuye i Masizi mu Murenge wa Musange, yemeza ko ikibazo cy’amazi kikiri ingorabahizi kuri bamwe.

Ati: “Abana bakunze kurwara indwara ziterwa n’umwanda kubera amazi mabi. Turifuza ko uyu muyoboro wagera kuri buri muturage.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, avuga ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo buri muturage agerweho n’amazi meza, aho biteganyijwe ko umwaka utaha hazubakwa imiyoboro mishya izakemura iki kibazo.

Ati: “Umwaka utaha, ku bufatanye n’umushinga Water For People, hari imiyoboro izubakwa yihutirwa ifite kilometero zirenga 110, izagezwa mu duce dukeneye amazi atarageramo. Dufite intego ko muri Nyamagabe amazi azagerwaho hose, kandi hakabaho isuku hose.”

Prince Théogène NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =

Previous Post

The Importance of Listening: Be a learner from everyone you meet

Next Post

Abavandimwe b’impanga bakiniye u Rwanda bwa mbere bagize isabukuru bari mu mwiherero

Related Posts

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

by radiotv10
02/07/2026
0

Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyanza, bashima ishuri ritagira ikintu na kimwe ryishyuza abana baryigamo, aho ryakira abari baracikirije...

Umugabo wamaze imyaka 15 afungiye Jenoside ubu akurikiranyweho kwica umugore we

Ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yafatiwe mu Budage

by radiotv10
02/07/2026
0

Ubushinjacyaha bw’u Budage bwataye muri yombi Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’iki Gihugu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho akekwaho...

Umugore n’umugabo we bakurikiranyweho kwicisha icyuma gishyushye umwana w’umuturanyi wabo

Umugore n’umugabo we bakurikiranyweho kwicisha icyuma gishyushye umwana w’umuturanyi wabo

by radiotv10
01/07/2026
0

Umugore n’umugabo we bo Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, bakurikiranyweho kwica umwana w’umuturanyi wabo w’imyaka ibiri bakoresheje icyuma...

Inama zigirwa Abaturarwanda ku ikoreshwa ry’amazi muri iki gihe yabaye imbonekarimwe

Inama zigirwa Abaturarwanda ku ikoreshwa ry’amazi muri iki gihe yabaye imbonekarimwe

by radiotv10
01/07/2026
0

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n'lsukura (WASAC Group) kirakangurira abafatabuguzi bacyo gukoresha neza amazi muri iki gihe cy’impeshyi, no gushaka...

Amakuru y’ingenzi wamenya ku Nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame

Amakuru y’ingenzi wamenya ku Nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame

by radiotv10
01/07/2026
0

Inama y’Abaminisitisi yayobowe na Perezida Paul Kagame, yasuzumiwemo ingingo zinyuranye zirimo ibirebana n’ubukungu bw’u Rwanda, kunoza amatora mu buyobozi bw'inzego...

Next Post
Abavandimwe b’impanga bakiniye u Rwanda bwa mbere bagize isabukuru bari mu mwiherero

Abavandimwe b’impanga bakiniye u Rwanda bwa mbere bagize isabukuru bari mu mwiherero

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Uganda yacyuye abaturage bayo ba mbere bari mu Gihugu gikomeje kuvugwamo ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga

Igisubizo kirimo gutebya rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasubije umunyamakuru w’Umunyarwanda bavuganye imbonankubone

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.