Saturday, March 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hari icyabonetse mu bikorwa byo gushakisha umushoferi wari utwaye imodoka yaguye muri Nyabarongo

radiotv10by radiotv10
28/03/2026
in MU RWANDA
0
Hari icyabonetse mu bikorwa byo gushakisha umushoferi wari utwaye imodoka yaguye muri Nyabarongo
Share on FacebookShare on Twitter

Mu bikorwa byo gushakisha imodoka yaguye muri Nyabarongo ku gice cyo mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga n’uwari uyitwaye, habonetse kimwe mu bice by’iyi modoka, mu gihe hagishakishwa umushoferi n’ikindi gice cy’imodoka.

Ibi bikorwa biri gukorwa na Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu mazi, nyuma yuko ku wa Gatatu tariki 25 Werurwe 2026 imodoka ya Howo ya Kompanyi y’Abashinwa iguye mu mugezi wa Nyabarongo mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga.

Kuva iyi modoka yagwamo mu gitondo cyo ku wa Gatatu, inzego z’umutekano iz’ibanze ndetse n’abaturage, bihutiye gutabara, ngo barebe ko bakuramo uriya mushoferi witwa Mugwaneza Idrissa akiri muzima ariko birananirana.

Kuri uyu wa Kane tariki 26 Werurwe 2026, ni bwo igice cy’ikinyuma cy’iriya modoka cyabonetse, mu gihe ikindi cy’imbere cyo kitaraboneka, kimwe n’umushoferi wari uyitwaye akaba ataraboneka.

Aya makuru kandi yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Byicaza Jean Claude watangaje ko iki gice cyakuwe mu mugezi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Aganira n’ikinyamakuru cyitwa Umuseke, Byicaza yagize ati “Ku mugoroba ni bwo babashije kubona igice kimwe cy’inyuma cy’iyo modoka, ikindi birashoboka ko kiri mu isayo hasi kuko icyo babonye cyari hejuru.”

Nyuma y’iyi mpanuka kandi, umuryango w’umushoferi wari utwaye iriya modoka, na wo uri kuri uyu mugezi, aho uri gukurikirana ibikorwa byo kumushakisha.

Byicaza Jean Claude avuga ko Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo gushakisha uriya mushoferi, ndetse n’ikindi gice cy’iriya modoka, kugeza igihe bizabonekera.

Uyu Muyobozi avuga ko kuva iyi mpanuka yaba, inzego zitaruhuka, kuko zirirwa ziri mu bikorwa byo gushakisha, kugeza mu masaha y’umugoroba, ariko ko polisi y’u Rwanda ifite ubushake kandi hari icyizere ko kiriya gice gisigaye ndetse n’umubiri wa nyakwigendera byaboneka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + 19 =

Previous Post

Before You Date: Signs You Shouldn’t Ignore

Next Post

Why Everyone Is Suddenly Obsessed with Skincare

Related Posts

Before You Date: Signs You Shouldn’t Ignore

Before You Date: Signs You Shouldn’t Ignore

by radiotv10
27/03/2026
0

At the beginning, everything feels exciting. The conversations are smooth, the attention is sweet, and you start imagining what this...

U Rwanda rwagaragaje impamvu FDLR idakwiye gufatwa nk’umutwe witwaje intwaro usanzwe

U Rwanda rwagaragaje impamvu FDLR idakwiye gufatwa nk’umutwe witwaje intwaro usanzwe

by radiotv10
27/03/2026
0

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, yavuze ko FDLR atari umutwe witwaje intwaro usanzwe nk’indi, kuko ari umutwe ushingiye ku...

RDF yaganirije Abahagarariye inyungu z’Igisirikare z’Ibihugu byabo mu Rwanda

RDF yaganirije Abahagarariye inyungu z’Igisirikare z’Ibihugu byabo mu Rwanda

by radiotv10
27/03/2026
0

Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda bwakiriye Abahagarariye mu Rwanda, inyungu za gisirikare (Defence Attachés), bubagezaho ikiganiro cyagarutse ku ishusho y’umutekano...

Amajyepfo: Hemejwe ko Litiro zirenga ibihumbi 100 z’ibinyobwa bidakwiye zatahuwe mu mukwabu w’amezi abiri

Amajyepfo: Hemejwe ko Litiro zirenga ibihumbi 100 z’ibinyobwa bidakwiye zatahuwe mu mukwabu w’amezi abiri

by radiotv10
27/03/2026
0

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo iravuga ko mu mezi abiri, ku bufatanye n’izindi nzego, mu bukangurambaga bwo gukumira no...

Ibigo by’imari n’abahinzi byasabwe kongera imikoranire mu kuzamura ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe

Ibigo by’imari n’abahinzi byasabwe kongera imikoranire mu kuzamura ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe

by radiotv10
26/03/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR) ku bufatanye na Cordaid Rwanda burahamagarira ibigo by’imari bikorana n’abahinzi kongera imikoranire...

IZIHERUKA

Why Everyone Is Suddenly Obsessed with Skincare
IMYIDAGADURO

Why Everyone Is Suddenly Obsessed with Skincare

by radiotv10
28/03/2026
0

Hari icyabonetse mu bikorwa byo gushakisha umushoferi wari utwaye imodoka yaguye muri Nyabarongo

Hari icyabonetse mu bikorwa byo gushakisha umushoferi wari utwaye imodoka yaguye muri Nyabarongo

28/03/2026
Before You Date: Signs You Shouldn’t Ignore

Before You Date: Signs You Shouldn’t Ignore

27/03/2026
U Rwanda rwagaragaje impamvu FDLR idakwiye gufatwa nk’umutwe witwaje intwaro usanzwe

U Rwanda rwagaragaje impamvu FDLR idakwiye gufatwa nk’umutwe witwaje intwaro usanzwe

27/03/2026
RDF yaganirije Abahagarariye inyungu z’Igisirikare z’Ibihugu byabo mu Rwanda

RDF yaganirije Abahagarariye inyungu z’Igisirikare z’Ibihugu byabo mu Rwanda

27/03/2026
Amajyepfo: Hemejwe ko Litiro zirenga ibihumbi 100 z’ibinyobwa bidakwiye zatahuwe mu mukwabu w’amezi abiri

Amajyepfo: Hemejwe ko Litiro zirenga ibihumbi 100 z’ibinyobwa bidakwiye zatahuwe mu mukwabu w’amezi abiri

27/03/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Why Everyone Is Suddenly Obsessed with Skincare

Why Everyone Is Suddenly Obsessed with Skincare

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Everyone Is Suddenly Obsessed with Skincare

Hari icyabonetse mu bikorwa byo gushakisha umushoferi wari utwaye imodoka yaguye muri Nyabarongo

Before You Date: Signs You Shouldn’t Ignore

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.