• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame arahagararirwa na Minisitiri w’Intebe mu irahira rya Touadéra wongeye gutorerwa kuyobora Centrafrique

radiotv10by radiotv10
30/03/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame arahagararirwa na Minisitiri w’Intebe mu irahira rya Touadéra wongeye gutorerwa kuyobora Centrafrique
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva yageze i Bangui muri Repubulika ya Centrafrique ahagiye kubera irahira rya Faustin-Archange Touadéra wongeye gutorerwa kuyobora iki Gihugu.

Minisitiri Dr Nsengiyumva yageze i Bangui mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Werurwe 2026 nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, byavuze ko “Muri iki gitondo, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yageze i Bangui, aho ahagarariye Perezida Kagame mu muhango wo kurahira kwa Perezida watowe, Faustin-Archange Touadéra.”

Faustin-Archange Touadéra agiye kurahira kuyobora Repubulika ya Centrafrique, nyuma y’amezi atatu atsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 76,15%, aho yatsinze abandi bakandida barindwi bari bahatanye muri aya matora.

Touadéra watsinze aya matora muri manda ya gatatu, yagiye ku buyobozi muri 2016, aho yemerewe kwiyamamaza iyi manda nyuma yuko Itegeko Nshinga ry’Igihugu cye ryavuguruwe muri 2023.

Igihugu cya Centrafrique, gisanzwe ari inshuti n’u Rwanda, ubucuti bushingiye ku mikoranire byumwihariko mu rwego rw’umutekano, kuko rufiteyo abasirikare n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro, aho u Rwanda rwatangiye kubohereza mu mwaka wa 2014.

Kuva icyo gihe, umubano w’u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique wakomeje gutera imbere, kubera akazi gakomeye izi nzego z’u Rwanda zakoze mu kugarura amahoro yari yarabuze muri kiriya Gihugu.

Faustin-Archange Touadéra wongeye gutorerwa kuyobora Centrafrique yagendereye u Rwanda mu mpera z’umwaka ushize wa 2025, mu kwezi k’Ugushyingo, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Minisitiri w’Intebe ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 16 =

Previous Post

Eng.-PM Dr. Nsengiyumva Arrives in Bangui to Represent President Kagame at Touadéra’s Inauguration

Next Post

Hatangajwe umubare w’abakora uburaya muri Kigali uri kuzamuka n’Akarere biganjemo kurusha utundi

Related Posts

Perezida wa Mozambique yasuye ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado azishimira akazi gakomeye zakoze

Perezida wa Mozambique yasuye ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado azishimira akazi gakomeye zakoze

by radiotv10
03/07/2026
0

Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo yasuye Inzego z'Umutekano z'u Rwanda ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado, azishimira...

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

by radiotv10
03/07/2026
0

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda ARJ ryagaragaje impungenge “zikomeye” rifite ku kwibasirwa, gukorerwa bamwe mu banyamakuru bikorwa mu mvugo za bamwe...

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

by radiotv10
02/07/2026
0

Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyanza, bashima ishuri ritagira ikintu na kimwe ryishyuza abana baryigamo, aho ryakira abari baracikirije...

Umugabo wamaze imyaka 15 afungiye Jenoside ubu akurikiranyweho kwica umugore we

Ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yafatiwe mu Budage

by radiotv10
02/07/2026
0

Ubushinjacyaha bw’u Budage bwataye muri yombi Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’iki Gihugu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho akekwaho...

Umugore n’umugabo we bakurikiranyweho kwicisha icyuma gishyushye umwana w’umuturanyi wabo

Umugore n’umugabo we bakurikiranyweho kwicisha icyuma gishyushye umwana w’umuturanyi wabo

by radiotv10
01/07/2026
0

Umugore n’umugabo we bo Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, bakurikiranyweho kwica umwana w’umuturanyi wabo w’imyaka ibiri bakoresheje icyuma...

Next Post
Hatangajwe umubare w’abakora uburaya muri Kigali uri kuzamuka n’Akarere biganjemo kurusha utundi

Hatangajwe umubare w’abakora uburaya muri Kigali uri kuzamuka n’Akarere biganjemo kurusha utundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Perezida wa Mozambique yasuye ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado azishimira akazi gakomeye zakoze

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Igisubizo kirimo gutebya rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasubije umunyamakuru w’Umunyarwanda bavuganye imbonankubone

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.