Monday, March 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisirikare cya Congo cyagize icyo kivuga ku gusenya FDLR imaze imyaka myinshi baranywanye

radiotv10by radiotv10
30/03/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Igisirikare cya Congo cyagize icyo kivuga ku gusenya FDLR imaze imyaka myinshi baranywanye
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Lieutenant General Nduru Jacques Ychaligonza yatangaje ko iki Gisirikare kigiye gutangia ibikorwa byo kwambura intwaro umutwe wa FDLR, ndetse ko hashyizweho ikigo kizakira abarwanyi bawo bakazashyikirizwa u Rwanda.

Kwambura intwaro uyu mutwe wa FDLR, ni kimwe mu byitezweho gutanga umusaruro mu masezerano y’amahoro y’i Washington.

Lieutenant General Nduru Jacques Ychaligonza atangaje ibi byo kwambura intwaro FDLR, nyuma y’ibyumweru bibiri intumwa z’u Rwanda n’iza DRC zongeye guhurira mu biganiro i Washington.

Gusenya no kwambura intwaro umutwe wa FDLR, ni kimwe mu by’ingenzi byakunze gusabwa na Guverinoma y’u Rwanda, ariko ubutegetsi bwa DRC bugakomeza kubigendamo biguru ntege, ahubwo bukorana n’uyu mutwe.

Lieutenant General Nduru Jacques Ychaligonza, usanzwe ari Umugaba Mukuru Wungirije wa FARDC, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri iki Cyumweru tariki 29 Werurwe 2026 ko yoherejwe mu majyaruguru ashyira uburasirazu a bwa Kisangani gutangiza imyiteguro y’ibikorwa bigamije kurandura umutwe wa FDLR.

Ychaligonza yavuze ko abarwanyi ba FDLR “Bagomba gutanga intwaro zabo, ku bushake cyangwa ku mbaraga.”  Kuko ari cyo bifuza ko kiba icyiciro cya mbere. Ati “Ntabwo dushaka ko hameneka amaraso.”

Yatangaje ko hari ikigo cyashyizweho cyazifashishwa mu kwakira intwaro zizatangwa ku bushake n’abarwanyi ba FDLR ndetse na bo ubwabo igihe bakwemera kwishyikiriza igisirikare, kandi ko bazashyikirizwa u Rwanda.

Uyu muyobozi mu gisirikare cya Congo Kinshasa yatangaje ibi, mu gihe Umuvugizi wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa DRC, kuri uyu wa Mbere yatangaje ko ibitero bikomeje kugabwa n’uruhande bahanganye, biri kuyoborwa n’abarwanyi ba FDLR ndetse ko ari bo baza imbere.

Amasezerano y’Amahoro yashyizweho umukono na Guverinoma y’u Rwanda na DRC, asaba iki Gihugu gusenya burundu umutwe wa FDLR, ndetse ko ari na byo bizatanga inzira yo kuba u Rwanda na rwo rwakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho, kuko ari bwo ruzaba rwizeye ko impungenge zarwo zitagihari.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 16 =

Previous Post

Iran yemeje urupfu rw’undi wo mu buyobozi bw’Igisirikare cyayo

Related Posts

Iran yemeje urupfu rw’undi wo mu buyobozi bw’Igisirikare cyayo

Iran yemeje urupfu rw’undi wo mu buyobozi bw’Igisirikare cyayo

by radiotv10
30/03/2026
0

Iran yemeje urupfu rwa Alireza Tangsiri wari umugaba mukuru w’igisirikare kirwanira mu mazi muri iki Gihugu uherutse kurasirwa mu gitero...

Perezida wo muri Afurika yahaye icyifuzo Trump abona ari we wenyine ugifitiye ubushobozi

Perezida wo muri Afurika yahaye icyifuzo Trump abona ari we wenyine ugifitiye ubushobozi

by radiotv10
30/03/2026
0

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi yasabye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump guhagarika intambara yashoye kuri...

Icyo Umuvugizi wa M23 avuga ku bihano America yamufatiye rimwe na Gen.(Rtd) Kabarebe

AFC/M23 yatangaje amazina n’umubare w’abahitanywe n’ibindi bitero byakoranywe ubugome ndengakamere

by radiotv10
30/03/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ibitero byagabwe n’uruhande bahanganye mu gace ka Shanji muri Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Epfo, byahitanye...

Undi muyobozi wo hejuru mu gisirikare cya Iran yishwe na Israel

Undi muyobozi wo hejuru mu gisirikare cya Iran yishwe na Israel

by radiotv10
26/03/2026
0

Leta ya Israel yatangaje ko yishe umuyobozi mukuru w’ingabo zirwanira mu mazi za Iran, Alireza Tangsiri, wavugwaga ko ari we...

Trump na Iran ntibahuza imvugo ku masezerano ategerejweho umuti

Trump na Iran ntibahuza imvugo ku masezerano ategerejweho umuti

by radiotv10
26/03/2026
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America,  Donald Trump, yavuze ko Iran ishishikajwe cyane no kugirana n’Igihugu cye amasezerano yo...

IZIHERUKA

Igisirikare cya Congo cyagize icyo kivuga ku gusenya FDLR imaze imyaka myinshi baranywanye
AMAHANGA

Igisirikare cya Congo cyagize icyo kivuga ku gusenya FDLR imaze imyaka myinshi baranywanye

by radiotv10
30/03/2026
0

Iran yemeje urupfu rw’undi wo mu buyobozi bw’Igisirikare cyayo

Iran yemeje urupfu rw’undi wo mu buyobozi bw’Igisirikare cyayo

30/03/2026
Perezida wo muri Afurika yahaye icyifuzo Trump abona ari we wenyine ugifitiye ubushobozi

Perezida wo muri Afurika yahaye icyifuzo Trump abona ari we wenyine ugifitiye ubushobozi

30/03/2026
Icyo Umuvugizi wa M23 avuga ku bihano America yamufatiye rimwe na Gen.(Rtd) Kabarebe

AFC/M23 yatangaje amazina n’umubare w’abahitanywe n’ibindi bitero byakoranywe ubugome ndengakamere

30/03/2026
Icyo ubuyobozi bwari bwavuze ku kibazo cy’ibishyimbo byaranduwe muri Kigali cyavuzweho ibyanyuze benshi

Icyo ubuyobozi bwari bwavuze ku kibazo cy’ibishyimbo byaranduwe muri Kigali cyavuzweho ibyanyuze benshi

30/03/2026
Icyo BadRama wiyemeje kuvuga nabi u Rwanda yatangaje nyuma yo gukumirwa mu gitaramo cyarimo Abanyarwanda

Icyo BadRama wiyemeje kuvuga nabi u Rwanda yatangaje nyuma yo gukumirwa mu gitaramo cyarimo Abanyarwanda

30/03/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisirikare cya Congo cyagize icyo kivuga ku gusenya FDLR imaze imyaka myinshi baranywanye

Iran yemeje urupfu rw’undi wo mu buyobozi bw’Igisirikare cyayo

Perezida wo muri Afurika yahaye icyifuzo Trump abona ari we wenyine ugifitiye ubushobozi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.