Thursday, April 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yatangaje uko byifashe mu mirwano iyihanganishije n’abarimo FARDC na FDLR

radiotv10by radiotv10
31/03/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rugizwe na FARDC, FDLR ndetse n’ingabo z’u Burundi, rwaguye imirwano mu bice binyuranye rukoresheje intwaro ziremereye.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Werurwe 2026.

Muri ubu butumwa bugaragaza uko byaramutse kuri uyu wa Kabiri, Kanyuka yavuze ko “guhera mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Werurwe 2026, ihuroro ry’Ubutegetsi bwa Kinshasa, rugizwe na na FARDC, FDLR, inyeshyamba za Wazalendo, abacancuro ndetse n’ingabo z’u Burundi, batangije ibitero byagutse kandi byateguwe mu bice byose by’urugamba.”

Kanyuka yavuze ko ibi bitero byagabwe mu bice bituwemo n’abaturage benshi, aho uruhande ruhanganye na AFC/M23 rwakoresheje intwaro ziremereye ndetse n’indege zitagira abapilote z’intambara.

Umuvugizi wa AFC/M23 yavuze ko nko “muri Minembwe hagabwe ibitero mu bice bya Rugezi, Kalingi, Gakenke na Bidegu. Kugeza aka kanya ibitero birakomeje ntaguhagarika, bikomeje gushyira mu kaga mu buryo bukomeye abaturage b’abasivile.”

Naho muri Kalehe, uruhande rwa FARDC n’abo bafatanyije, bagabye ibitero mu gace ka Lubimbishi no mu bice bigakikije. Mu gace ka Lubero, ibitero byagabwe mu duce twa Kabesebese na Mutondi.

Kanyuka yagize ati “Kubera ibi bitero bikomeye, AFC/M23 yamaganye yivuye inyuma icyemezo cy’ubutegetsi bwa Kinshasa cyo kurenga ku nzira y’amahoro, bugahitamo inzira y’intambara.”

Yavuze ko aya mahitamo y’ubutegetsi bwa Kinshasa ashyira mu kaga ubushake bwari buhari bwo kubona umuti w’amakimbirane binyuze mu nzira z’amahoro zariho zikorwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + 1 =

Previous Post

Harumvikana gushidikanya ku gihe intambara ya Iran izarangirira

Next Post

Umuhanzikazi wakunzwe na benshi ku Isi Celine Dion wari umaze igihe arembye agarukanye ubutumwa bwiza

Related Posts

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

by radiotv10
08/04/2026
0

Ibiciro by’ibimoka kuri peteroli ku isi byahise bigabanuka nyuma yuko hatangajwe agahenge mu ntambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za...

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

by radiotv10
08/04/2026
0

Ibihugu birimo Korea y’Epfo n’u Buyapani, biratangaza ko Korea ya Ruguru yarashe ibisasu bya ballistic missile biraswa kure, bikemeza ko...

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

by radiotv10
08/04/2026
0

Ukwezi kurashize Ihuriro AFC/M23 ritangaje ko rirekuye abasirikare 5 000 ba FARDC ryari ryarafashe mpiri, rikavuga ko rizabashyikiriza Umuryango Croix-Rouge...

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

by radiotv10
08/04/2026
1

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwashyizeho Vicky Ntumba nk’Umuyobozi Mukuru wa Cabinet ushinzwe ubuhuzabikorwa...

Haravugwa urujijo ku mibare nyakuri y’abahitanywe n’iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa urujijo ku mibare nyakuri y’abahitanywe n’iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
08/04/2026
0

Nyuma y’icyumweru habaye iturika ry’ububiko bw’intwaro bw’ikigo cya Gisirikare cya Musaga i Bujumbura mu Burundi, amakuru aravuga ko hakiri urujijo...

IZIHERUKA

Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe
IMYIDAGADURO

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

by radiotv10
09/04/2026
0

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

09/04/2026
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

09/04/2026
Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

08/04/2026
Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

08/04/2026
Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

08/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzikazi wakunzwe na benshi ku Isi Celine Dion wari umaze igihe arembye agarukanye ubutumwa bwiza

Umuhanzikazi wakunzwe na benshi ku Isi Celine Dion wari umaze igihe arembye agarukanye ubutumwa bwiza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.