Tuesday, March 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Harumvikana gushidikanya ku gihe intambara ya Iran izarangirira

radiotv10by radiotv10
31/03/2026
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Harumvikana gushidikanya ku gihe intambara ya Iran izarangirira
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yatangaje ko intego y’iki Gihugu mu ntambara ya Iran, bayigeze ku gipimo kirenga kimwe cya kabiri, gusa akavuga ko bigoye kumenya igihe izarangirira.

Avuga ku kigera bamaze kugera ku ntego yabo y’iyi ntambara, Netanyahu ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru cy’Abanyamerika cyaNewsmax, yagize ati “Nta gushidikanya ko birenga kimwe cya kabiri. Ariko sinshaka gushyiraho ingengabihe yabyo.”

Yavuze ko kuvuga ko bageze kuri kimwe cya kabiri cy’iyi ntambara, atashakaga kuvuga ko ari ku bijyanye n’igihe izamara, ahubwo ko ari ku ntego.

Yavuze ko zimwe mu ntego bagezeho muri iyi ntambara, ari ukwica ibihumbi n’ibihumbi bya bamwe mu basirikare b’Igisirikare cya Iran ‘Iran’s Revolutionary Guards’.

Nanone kandi yavuze ko ku bufatanye bwa Israel na Leta Zunze Ubumwe za America, “bari gusatira gusenya urwego rwo gucura intwaro rwa Iran.”

Yagize ati “Urebye uruganda rwose ruri kurangizwa. Ingomero hafi ya zose, ndetse na gahunda y’ibitwaro bya kirimbuzi.”

Netanyahu kandi yumvikanye avuga ko n’ubutegetsi bwose bwa kisilamu bwa Iran, buri kugana ku musozo.

Yagize ati “Ndatekereza ko ubu butegetsi buzasenyuka imbere mu Gihugu. Ariko muri iki gihe, icyo dukora ni ugusenya ubushobozi bwabwo bwa za misile, gusenya ubushobozi bwabo bw’ingufu za kirimbuzi ndetse no kubaca intege imbere.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × four =

Previous Post

Gen.Muhoozi yatanze itegeko ryo kurekura umwe mu Bajenerali babiri baherutse gutabwa muri yombi

Related Posts

Gen.Muhoozi yatanze itegeko ryo kurekura umwe mu Bajenerali babiri baherutse gutabwa muri yombi

Gen.Muhoozi yatanze itegeko ryo kurekura umwe mu Bajenerali babiri baherutse gutabwa muri yombi

by radiotv10
31/03/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatanze itegeko ryo kurekura Brigadier General Johnson Namanya Abaho wari ufungiye muri...

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

AFC/M23 yatangaje uko byifashe mu mirwano iyihanganishije n’abarimo FARDC na FDLR

by radiotv10
31/03/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rugizwe na FARDC, FDLR ndetse n’ingabo z’u Burundi, rwaguye imirwano mu bice binyuranye rukoresheje...

Eng.-AFC/M23 Announces the Situation in Ongoing Fighting Against FARDC and FDLR

Eng.-AFC/M23 Announces the Situation in Ongoing Fighting Against FARDC and FDLR

by radiotv10
31/03/2026
0

The AFC/M23 coalition has stated that the opposing side, made up of FARDC, FDLR, and Burundian troops, launched attacks in...

Umuyobozi muri Kenya yamenye ko ari gushakishwa ahita aburirwa irengero

Umuyobozi muri Kenya yamenye ko ari gushakishwa ahita aburirwa irengero

by radiotv10
31/03/2026
0

Guverineri wa Nairobi muri Kenya, Johnson Sakaja yabuze nyuma yo kumenya ko Polisi yo muri iki Gihugu iri kumuhiga ishaka...

Igisirikare cya Congo cyagize icyo kivuga ku gusenya FDLR imaze imyaka myinshi baranywanye

Igisirikare cya Congo cyagize icyo kivuga ku gusenya FDLR imaze imyaka myinshi baranywanye

by radiotv10
30/03/2026
0

Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Lieutenant General Nduru Jacques Ychaligonza yatangaje ko iki Gisirikare...

IZIHERUKA

Harumvikana gushidikanya ku gihe intambara ya Iran izarangirira
AMAHANGA

Harumvikana gushidikanya ku gihe intambara ya Iran izarangirira

by radiotv10
31/03/2026
0

Gen.Muhoozi yatanze itegeko ryo kurekura umwe mu Bajenerali babiri baherutse gutabwa muri yombi

Gen.Muhoozi yatanze itegeko ryo kurekura umwe mu Bajenerali babiri baherutse gutabwa muri yombi

31/03/2026
Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

AFC/M23 yatangaje uko byifashe mu mirwano iyihanganishije n’abarimo FARDC na FDLR

31/03/2026
Impanuro ‘Rutangarwamaboko’ yageneye Umuyobozi wafashe icyemezo cyo kurandura ibishyimbo by’umuturage

Impanuro ‘Rutangarwamaboko’ yageneye Umuyobozi wafashe icyemezo cyo kurandura ibishyimbo by’umuturage

31/03/2026
BREAKING: Hatangajwe ku mugaragaro igaruka ry’Umutoza wigeze gutoza Rayon Sports

BREAKING: Hatangajwe ku mugaragaro igaruka ry’Umutoza wigeze gutoza Rayon Sports

31/03/2026
Eng.-AFC/M23 Announces the Situation in Ongoing Fighting Against FARDC and FDLR

Eng.-AFC/M23 Announces the Situation in Ongoing Fighting Against FARDC and FDLR

31/03/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Harumvikana gushidikanya ku gihe intambara ya Iran izarangirira

Gen.Muhoozi yatanze itegeko ryo kurekura umwe mu Bajenerali babiri baherutse gutabwa muri yombi

AFC/M23 yatangaje uko byifashe mu mirwano iyihanganishije n’abarimo FARDC na FDLR

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.