Friday, April 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku byatangajwe na FARDC ko igiye kwambura intwaro FDLR no kuyirandura

radiotv10by radiotv10
01/04/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku byatangajwe na FARDC ko igiye kwambura intwaro FDLR no kuyirandura
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yibukije Leta ya DRC ko gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Amahoro bitagarukira mu magambo ahubwo ko ari ibikorwa bifatika, agaragaza ko amasezerano adasohoza yakunze gutanga, ari na yo ntandaro y’akaga gahoraho gaterwa na FDLR.

Minisitiri Nduhungirehe abitangaje nyuma yuko ubuyobozi bw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) butangaje ko kigiye gutangira ibikorwa byo gusenya umutwe wa FDLR.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku Cyumweru, Umugaba Mukuru Wungirije wa FARDC, Lieutenant General Nduru Jacques Ychaligonza yatangaje ko aherutse koherezwa mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Kisangani gutangiza imyiteguro y’ibikorwa bigamije kurandura umutwe wa FDLR.

Muri icyo kiganiro, Lieutenant General Nduru Jacques yagize ati “Bagomba gutanga intwaro zabo, ku bushake cyangwa ku mbaraga. Ntabwo dushaka ko hameneka amaraso.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe agira icyo avuga ku nkuru yanditswe na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, ifite umutwe ugira uti “RDC “Byaba ku bushake cyangwa ku ngufu, FDLR igomba gutanga intwaro zayo,” ibi ni ibyasabwe n’igisirikare cya Kongo.” Yagaragaje ko atari rimwe cyangwa kabiri ubutegetsi bwa Congo butangaje ibintu ariko ntibubyubahirize.

Yagize ati “Gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Amahoro n’Ubukungu ya Washington, bisaba ibikorwa bifatika, aho kuba amagambo adafite icyo ageraho, amasezerano ahoraho atigeze ashyirwa mu bikorwa, ‘ubukangurambaga’ buhoraho cyangwa urujijo rudacogora bya Leta ku kubaho cyangwa akaga k’abicanyi ba FDLR.”

Ubutegetsi bwa Congo bwasabwe kenshi kwitandukanya no gusenya umutwe wa FDLR, ariko burinangira, mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje kenshi ko uyu mutwe ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ari wo zingiro y’impungenge zatumye rushyiraho ingamba z’ubwirinzi.

Mu masezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu y’i Washington, DRC isabwa gusenya uyu mutwe habayeho ubufatanye n’u Rwanda, na rwo rwasabwe kuzakuraho ingamba z’ubwirinzi, gusa rukaba rwaratangaje ko izo ngamba ruzazikuraho igihe DRC yakoze ibyo yasabwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 − one =

Previous Post

Amakuru mashya: Congo yatanze konji mu Gihugu hose nyuma y’intsinzi y’ikipe y’Igihugu yayinjije mu Gikombe cy’Isi

Next Post

Igitero cy’udutsiko tudasanzwe muri Haiti cyahitanye abantu benshi

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

by radiotv10
09/04/2026
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yazamuye mu ntera abofisiye muri Polisi y’u Rwanda, barimo batanu bahawe ipeti rya Commissioner of...

Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

by radiotv10
09/04/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baturanye n’ishuri ry'Urwunge rw'Amashuri (GS) Sovu, bavuga ko babangamiwe n’umwanda...

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

by radiotv10
09/04/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Chad zashyize umukono ku masezerano ashyiraho Komisiyo Ihuriweho ishinzwe imikoranire hagati y’Ibihugu byombi, yitezweho gutuma haterwa...

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

by radiotv10
09/04/2026
0

Tariki ya 9 Mata 1994, nibwo icyo Abafaransa bise «Operation Turquoise» yatangiye mu Rwanda kugera 12 Mata. Igisobanuro cy’iyo operasiyo...

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, yashyize ikoresha iyi mvugo...

IZIHERUKA

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe
IBYAMAMARE

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

by radiotv10
09/04/2026
0

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

09/04/2026
Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

09/04/2026
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

09/04/2026
Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

09/04/2026
U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

09/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igitero cy’udutsiko tudasanzwe muri Haiti cyahitanye abantu benshi

Igitero cy'udutsiko tudasanzwe muri Haiti cyahitanye abantu benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.