Imodoka yari itwaye Minisitiri w’Ubutaka muri Uganda, Judith Nabakooba; yakoze impanuka ikomeye yabereye mu gishanga cya Kibukuta mu Karere ka Mpigi ubwo yari ari mu rugendo ajya mu bikorwa byo gutanga ibyangombwa by’ubutaka.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Mata 2026 nk’uko amakuru dukesha The New Vision, abitangaza.
Mu butumwa Minisitiri w’Ubutaka muri Uganda, Judith Nabakooba yandikiye kuri WhatsApp ikinyamakuru The New Vision, yagize ati “Twagize impanuka njye n’itsinda ryanjye yabereye mu gishanga cya Kibukuta ubwo nari mu nzira nerecyeza i Rwampara mu birori byo gutangiza gutanga ibyangombwa by’ubutaka ku baturage ba Rwampara.”
Iki kinyamakuru, kivuva ko iyi modoka yari itwaye Minisitiri w’Ubutaka Judith Nabakooba, yakoreye impanuka muri kiriya gishanga cya Rwampara ubwo yariho yerecyeza mu birori byo gutanga ibyangombwa by’ubutaka.
Minisitiri Judith Nabakooba kandi yari muri uru rugendo ajyanye n’itsinda ry’abayobozi bari bamuherekeje, ubwo habaga iriya mpanuka yabereye muri kiriya gishaka cya Kibukuta giherereye hafi y’umujyi wa Jalia mu Karere ka Mpigi.



RADIOTV10









