Umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement ukurikiranyweho ibyaha birimo kurwanya ububasha bw’amategeko, yanditse ibaruwa asaba imbabazi avuga ko ibyo yakoze yabitewe n’umujinya, akizeza ko naramuka afunguwe azitwara neza akabera abandi urugero.
Uyu munyamakuru yatawe muri yombi hirya y’ejo hashize, tariki 31 Werurwe 2026 nyuma yuko agaragaje ibyo yitaga akarengane ko gusenyerwa inzu yariho yubaka nk’ishuri.
DC Clement wavugaga ko inzu yasenywe nyamara yarubatswe ifitiwe ibyangombwa byo kubaka, yanyomojwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bubinyujije mu Muvugizi wawo, Emma Claudine, wavuze ko ibyasabiwe ibyangombwa bihabanye n’ibyakozwe.
Nyuma yaje gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwatangaje ko akurikiranyweho icyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi n’icyo kurwanya ububasha bw’amategeko, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Jabana mu Karere ka Gasabo.
Hagiye hanze ibaruwa ifunguwe yanditswe na DC Clement, asaba imbabazi ku myitwarire yamuranze, yanavuyemo gutuma afungwa.
Yagize ati “Banyarwanda, Banyarwandakazi mbandikiye nshaka kubamenyesha ko nciye bugufi nsaba imbabazi ku bw’inyandiko, amashusho, amajwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, mu by’ukuri twakoze ibinyuranyije n’amategeko maze tugasenyerwa inzu, byaje kuvamo kugira umujinya utari ngombwa nkakora ibyaha.”
Muri biriya byaha aregwa, harimo igishingiwe ku kuba yarangije imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Jabana ubwo hakorwaga kiriya gikorwa cyo gusenya inzu.
Uyu munyamakuru wumvikana nk’uwivuza ku byo yakoze, avuga ibyabaye bitazongera ukundi. Ati “Rero nsabye imbabazi ntakamba ko ibyabaye ari ubwa mbere n’ubwa nyuma byari bibaye. Aho ndi meze neza, ibyo nemererwa n’amategeko ndabihabwa kandi niteguye ko ningaruka nzaba urugero rwiza.”
Muri iyi baruwa kandi, DC Clement anasaba imbabazi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ati “Nsoza nagira ngo mbikuye ku mutima nsabe imbabazi Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ko ahora atugira inama nk’urubyiruko zo kwiteza imbere hanyuma njyewe nkaba naramutengushye ndetse musezeranya ko bitazongera.”
DC Clement uzwi mu biganiro kuri YouTube Channel no kuri bitangazamakuru binyuranye, agaragaje guca bugufi nyuma yuko hanagiye hanze icyangombwa yari yatse cyerekana ko yari yasabye cyo gusana inkuta ariko we akubaka bundi bushya.


RADIOTV10










