Wednesday, April 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Capt.Ibrahim Traoré yemeza ko Demokarasi yazaniwe Abanyafurika ari yo yangije byinshi

radiotv10by radiotv10
03/04/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Capt.Ibrahim Traoré yemeza ko Demokarasi yazaniwe Abanyafurika ari yo yangije byinshi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Ibrahim Traoré wa Burkina Faso, wafashe ubutegetsi binyuze muri coup d’etat yabaye mu 2022, yasabye abaturage kwikuramo amahame ya demokarasi, avuga ko akomeje kwangiza ibihugu bya Afurika, kandi ko adatanga ibisubizo ku bibazo by’umutekano ibi Bihugu bifite.

Ibi arabivuga mu gihe Burkina Faso ikomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano byamaze hafi imyaka icumi, biterwa n’ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba, byahitanye ibihumbi by’abantu ndetse bigatuma miliyoni z’abaturage bava mu byabo. Leta iyobowe n’igisirikare ivuga ko iki kibazo gisaba ubuyobozi bukomeye kandi bukomatanyije kugira ngo kibonerwe umuti urambye.

Mu ngamba igisirikare kiyoboye Burkina Faso cyafashe,  harimo gusesa  komisiyo y’amatora, ndetse n’icyemezo cyo gukuraho burundu amashyaka ya politiki, yari asanzwe yarahagaritswe kuva igisirikare cyafata ubutegetsi. Byongeye kandi, ubutegetsi bwongereye igihe cy’inzibacyuho kigera ku imyaka itanu, mbere  yo gusubiza ubutegetsi mu biganza by’abasivile,  bituma amatora yari ateganyijwe kuba muri iki gihugu mu 2024 asubikwa.

Icyakora umuryango w’Abibumbye, wasabye abayobozi ba Burkina Faso kwisubiraho ku cyemezo cyo gukuraho amashyaka ya politiki, no kongera gutanga ubwisanzure ku baturage. Loni, ivuga ko gukuraho ubwisanzure bwa politiki bishobora kurushaho guhungabanya iki igihugu aho gutuma kigira Amahoro.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + fourteen =

Previous Post

Abavuga ko ingamba z’ubwirinzi ari ukuba RDF iri muri Congo, kuzumvikana na Tshisekedi,…Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro

Next Post

The Difference Between ‘Good’ and ‘Bad’ Procrastination

Related Posts

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

by radiotv10
08/04/2026
0

Ukwezi kurashize Ihuriro AFC/M23 ritangaje ko rirekuye abasirikare 5 000 ba FARDC ryari ryarafashe mpiri, rikavuga ko rizabashyikiriza Umuryango Croix-Rouge...

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

by radiotv10
08/04/2026
0

Ibiciro by’ibimoka kuri peteroli ku isi byahise bigabanuka nyuma yuko hatangajwe agahenge mu ntambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za...

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

by radiotv10
08/04/2026
0

Ibihugu birimo Korea y’Epfo n’u Buyapani, biratangaza ko Korea ya Ruguru yarashe ibisasu bya ballistic missile biraswa kure, bikemeza ko...

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

by radiotv10
08/04/2026
1

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwashyizeho Vicky Ntumba nk’Umuyobozi Mukuru wa Cabinet ushinzwe ubuhuzabikorwa...

Haravugwa urujijo ku mibare nyakuri y’abahitanywe n’iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa urujijo ku mibare nyakuri y’abahitanywe n’iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
08/04/2026
0

Nyuma y’icyumweru habaye iturika ry’ububiko bw’intwaro bw’ikigo cya Gisirikare cya Musaga i Bujumbura mu Burundi, amakuru aravuga ko hakiri urujijo...

IZIHERUKA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje
MU RWANDA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

08/04/2026
Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

08/04/2026
Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

08/04/2026
AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

08/04/2026
Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

ADVERTISEMENT
Next Post
The Difference Between ‘Good’ and ‘Bad’ Procrastination

The Difference Between ‘Good’ and ‘Bad’ Procrastination

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.