Wednesday, April 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Haravugwa Abapadiri babiri mu Rwanda batawe muri yombi kuri Pasika

radiotv10by radiotv10
06/04/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Haravugwa Abapadiri babiri mu Rwanda batawe muri yombi kuri Pasika

Icyitonderwa: Ifoto ntihuye n'abavugwa mu nkuru, Ni iyifashishijwe ikuwe kuri interineti

Share on FacebookShare on Twitter

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyakayaga mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, na mugenzi we wo muri Paruwasi ya Kiziguro, batawe muri yombi bazira guturira igitambo cy’Ukarisitiya ahantu hatemewe, aho basanzwe bari gusomera misa mu rugo rw’Ababikira.

Aba Basaseridoti batawe muri yombi; ni Eric Uwayezu, usanzwe ari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyakayaga, na mugenzi we Padiri Didier Nzaramba ukorera ubutumwa muri paruwasi ya Kiziguro.

Aba bapadiri bombi bakorera umurimo w’Imana muri Diyoseze ya Byumba, ariko muri Paruwasi zinyuranye, bafatiwe mu Murenge wa Kabarore.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Kinyamateka gishingiye ku myemerere ya Kiliziya Gatulika mu wanda, kivuga ko aba Bihayimana, batawe muri yombi “Kuri uyu wa 5 Mata 2026, Umunsi mukuru wa Pasika.”

Iki kinyamakuru cyatangaje ko “batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bafungirwa kuri Station ya Polisi ya Kabarore bazira gusomera Misa muri Shapeli yo mu rugo rw’Ababikira, ahantu Umurenge  wa Kabarore uvuga ko bitemewe kuhasomera Misa.”

Aya makuru kandi yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, wavuze ko umwe muri aba Bapadiri yari yaturutse i Kiziguro akajya gusomesha misa i Kabarore.

Yagize “Kuri uyu munsi wa Pasika hari abasengesheje bakora misa ku Benebikira ba Kabarore, ni muri ‘couvent’ ariko ntabwo bari bemerewe kuhasengera kuko kiliziya yabo irafunze kubera kutuzuza ibisabwa. Ni cyo rero bafatiwe.’’

Uyu muyobozi kandi yaboneyeho kugira inama abaturage ko badakwiye gushukwa n’abakozi b’Imana, ngo babajyane gusengera ahantu hatemewe.

Ati “Ntawemerewe kugerageza gusengera ahatemewe kugeza igihe insengero zizafungurirwa. Abaturage nibirinde abashaka kubashuka ngo babajyane gusengera ahatemewe mu nsengero zifunze kandi icyatumye zifungwa kitaravaho.”

Igenzura ryakorewe ahantu hasengerwa, yaba za kiliziya, insengero ndetse n’imisigiti, ryasize hafunzwe, ahantu harenga 9 000 nyuma yuko bigaragaye ko hatujuje ibisabwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 17 =

Previous Post

Menya amamiliyoni Rayon y’Abagore yegukanye yiyongereye ku Gikombe itwaye inshuro eshatu zikurikiranya

Next Post

Kigali Paramount Hotel Celebrates Four-Star Rating from RDB

Related Posts

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yari yarinangiye gukoresha imvugo yemewe ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, yashyize ikoresha iyi mvugo...

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

by radiotv10
08/04/2026
0

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA, ruraburira abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ko abishyuza amafaranga menshi ku biciro biherutse gutangazwa, babihanirwa....

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

by radiotv10
08/04/2026
0

Tariki 08 Mata 1994 wari umunsi wa Kabiri Abatutsi batangiye kwicwa nyuma y’uko Leta yateguye Jenoside Yakorewe Abatutsi itanze amabwiriza...

Kwibuka32: Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwibuka32: Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

by radiotv10
08/04/2026
0

Mu Bubiligi, mu murwa mukuru i Brussels muri Komine ya Woluwe-Saint-Pierre, Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda na bamwe mu bayobozi mu...

Why You Must Share Your Idea and Get Honest Feedback

Why You Must Share Your Idea and Get Honest Feedback

by radiotv10
08/04/2026
0

Every great business starts as an idea, but an idea alone isn’t enough. Turning it into something successful requires testing,...

IZIHERUKA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje
MU RWANDA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

08/04/2026
Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

08/04/2026
Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

08/04/2026
AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

08/04/2026
Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

08/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali Paramount Hotel Celebrates Four-Star Rating from RDB

Kigali Paramount Hotel Celebrates Four-Star Rating from RDB

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.