Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yatangaje ko mu gihe Isi yose yifatanyije ku munsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abantu bakwiye kwigira ku makosa y’ahahise, bamagana urwango n’imvugo zihembera ivangura.
António Guterres yabitangaje mu butumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Mata 2026, aho u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatusi, hanatangizwa icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka.
Mu butumwa bwe, António Guterres yavuze ko “Ku munsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, turunamira abayizize, tunaha icyubahiro abayirokotse.”
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, yakomeje agaragaza ko Isi ikwiye kwigira kuri aya mateka ashaririye yatwaye inzirakarengane zirenga miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi ijana zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, amahanga arebera.
Ati “Dukwiye kwigira ku makosa y’ahahise, turengera ikiremwamuntu, twamagana urwangano, amagambo mabi n’ashishikariza abantu kwishora mu bikorwa by’urugomo.”
António Guterres yakomeje avuga ko umuryango mpuzamahanga watsinzwe, bikwiye kuwutera ikimwaro kandi ugakura amasomo kuri ibi byawuranze bitari bikwiye.
Ati “Turibuka duciye bugufi kandi mu isoni nyinshi, uko umuryango mpuzamahanga utahaye agaciro ugutabaza kwabayeho, ntugire icyo ukora ngo urengere ubuzima.”
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko kwibuka bidahagije, ahubwo ko bigomba no kujyana no kwigira kuri aya makosa yakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga.
RADIOTV10







