Abaturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baturanye n’ishuri ry’Urwunge rw’Amashuri (GS) Sovu, bavuga ko babangamiwe n’umwanda w’ubwiherero bw’iri shuri uvidurirwa mu ngo zabo., bagasaba ko ubu bwiherero bwajya buvidurwa n’imodoka zabugenewe cyangwa uwo mwanda ukajya ujyanwa ahandi hatari mu baturage.
Aba baturage baturiye iri shuri, bo mu Mudugudu wa Kiruhura, bavuga ko bakomeje kubangamirwa n’umwanda w’ubwiherero uvudurirwa inyuma y’ishuri mu baturage. Bavuga ko basabye ubuyobozi bw’ishuri kuwujyana ahandi, ariko bukababwira ko nta bushobozi buhari. Bahuriza ku kuba icyobo baviduriramo tuwaleti cyahakurwa cyangwa hagashakwa imodoka ijya itwara uwo mwanda.
Uwitwa Mbarushimana Jean Marie Vianney ati “Biratubangamira cyane. Iyo babividuye, uwo munsi nta muntu ushobora kurya, kubera ko isazi zivuyemo zijya ku byombo twogeje, tukajya kurira kuri ibyo byombo zaguyeho, bigatuma twandura. Umuti w’iki kibazo ni uko bashaka ahandi hantu bazajya babidurira cyangwa bakazana imodoka ibividura ihita ibitwara.”
Undi witwa Gwizimpundu Francine ati “Umwuka mubi uvamo n’amasazi ahavamo biratubangamira cyane, cyane ko tuhaturiye. Hari n’impungenge ko umwana ashobora kugwamo, kandi buri gihe barahabidura.”
Umuyobozi w’agateganyo w’Ishuri rya GS Sovu, Musanabera Christine, yavuze ko ari mushya muri izi nshingano, ariko ko agiye gukemura iki kibazo mu gihe kitarenze ukwezi.
Yagize ati “Iki kibazo nakimenye kiri mu byihutirwa. Nzindukiyeyo ndebe uko giteye, kandi mu gihe gito gishoboka kizaba cyakemutse, kuko gikora ku buzima bw’abantu.”
Amakuru aturuka mu baturage avuga ko uwahoze ayobora iri shuri yaba yarahanwe n’Akarere, agahabwa igihano cy’amezi atatu adahembwa. Aba baturage bakaba basaba ko iki kibazo cyakemurwa mu buryo burambye.


Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10








