Mu Bubiligi, mu murwa mukuru i Brussels muri Komine ya Woluwe-Saint-Pierre, Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda na bamwe mu bayobozi mu nzego za Leta, bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Burugumesitiri w’iyi komine, Bwana Benoît Cerexhe, na we yitabiriye uyu muhango, kimwe n’abadepite babiri cyangwa batatu bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 yagiranye ikiganiro na Perezida wa Ibuka mu Bubiligi, Bwana Eugène Mutabazi, amubaza uko umuhango wo gutangiza icyunamo wagenze muri iki gihugu gifitanye umubano utifashe neza n’u Rwanda.
Mutabazi Eugène ati “Igikorwa cya mbere cyabereye muri Komine ya Woluwe-Saint-Pierre, aho hari urwibutso rukomeye. Twatangiye saa tanu za mu gitondo, turangiza saa saba. Hari abatumirwa barimo abadepite babiri cyangwa batatu baturutse mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ndetse n’Abanyarwanda bagera kuri 500.”
Yakomeje agira ati “Aho muri iyo komine dufite urwibutso rukomeye twahawe na Woluwe-Saint-Pierre. Ni ho twagiye mu gitondo, dutangira saa tanu turangiza saa saba. Hatanzwe ubutumwa butandukanye, dushyira indabo ku rwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Umunyamakuru yabajije niba hari abayobozi b’u Bubiligi bitabiriye uwo muhango, kugira ngo hamenyekane agaciro baha iki gikorwa.
Mutabazi Eugène asubiza ati “Usibye Burugumesitiri wa Woluwe-Saint-Pierre wari uhari hamwe n’umwungirije n’abakozi b’iyo komine badufashije cyane, mu bayobozi bo mu zindi nzego nta bari bahari, kandi twari twabatumiye bose.”
Umunyamakuru yongeye kubaza uko ibikorwa byo kwibuka bifatwa mu Bubiligi, cyane ko mu mwaka ushize hari imijyi nka Liège na Bruges yavuze ko itazabyitabira.
Mutabazi Eugène ati “Urebye biracyari nk’uko byari bimeze; nta mpinduka igaragara. Gusa umujyi wa Liège birashoboka ko tuzajyayo mu cyumweru gitaha, nubwo impushya zitaraboneka neza. Ariko ntiturabyizeza, bisa n’iby’umwaka ushize.”
Ku kibazo cy’imijyi igifite imbogamizi mu kwakira ibikorwa byo kwibuka, yavuze ati “Hari aho byemerwa ku munota wa nyuma, nka Charleroi, kandi ntituramenya neza niba Liège izemera. Biracyagoranye.”
Umunyamakuru yabajije niba u Bubiligi bukibangamira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mutabazi Eugène ati “Yego, biracyahari cyane.”
Ku cyaba gitera ibi bibazo, yaba politiki iriho cyangwa Abanyarwanda bafite ingengabitekerezo ya Jenoside, yasubije ati “Ibyo byose birimo, ariko ahanini biterwa n’umubano utameze neza hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi, kuko bacanye umubano. Hari impamvu bavuga n’izindi batavuga.”
Umunyamakuru yamubajije uko bateguye ibikorwa byo kwibuka mu minsi ijana.
Mutabazi Eugène ati “Mu kanya turakora urugendo rwo kwibuka, ruva kuri Palais Royal rugana kuri Palais de Justice. Mu cyumweru gitaha tuzajya mu yindi mijyi nka Liège, Bruges, Louvain na Luxembourg, ndetse n’ahandi. Buri cyumweru kugeza mu kwa karindwi tuzajya twibuka, kandi abantu baritabira.”
NTAMBARA Garleon
RADIOTV10






