Wednesday, April 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igihugu cy’u Rwanda ntabwo gishobora gupfa kabiri- Perezida Kagame yashimangiye ko Jenoside itazongera ukundi

radiotv10by radiotv10
07/04/2026
in MU RWANDA
0
Igihugu cy’u Rwanda ntabwo gishobora gupfa kabiri- Perezida Kagame yashimangiye ko Jenoside itazongera ukundi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame avuga ko amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, adashobora kongera kubaho ukundi kuko rwubatse ubushobozi bwo guhangana n’icyo ari cyo cyose cyashaka kuyarusubizamo, kandi ko abazabigambirira bazakumirwa bakaburizwamo mbere yo kubigeraho.

Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Mata 2026 ubwo yatangizaga ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, icyumweru cy’Icyunamo ndetse n’iminsi 100 yo kwibuka.

Perezida Kagame yavuze ko amateka y’ibyabaye mu Rwanda yigaragaza kuko ingaruka zayo zigaragaza, bityo ko abakomeje kuyagoreka, kuyahakana ndetse no kuyapfobya, bizakomeza kubagora.

Ati “Abafite uko babihakana cyangwa babihakanya, ngira ngo bafite akazi gakomeye kugira ngo uhindure amateka nk’ayo y’abantu, abantu nk’abandi, uyagire uko ushaka…”

Agendeye ku buhamya bwa Ngiruwonsanga Theoneste wagaragaje inzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yavuze ko ibihe byahindutse ugereranyije n’amateka ya mbere ya Jenoside, ndetse n’uko u Rwanda ruhagaze ubu, kandi ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Ati “Ntawuzongera gupfa nk’uko Theoneste yabivugaga, nk’abapfuye, cyangwa nk’uko na we yapfuye, buriya yarapfuye, kuba ariho ni nko kuzuka. Ntawakongera gupfa nka kuriya.”

Yavuze ko impamvu yo kuba ntawuzongera kwicwa, ariko amateka aremereye banyuzemo, adashobora gutuma bongera kwemera gupfa kuko ibyababayeho byasigiye Abanyarwanda imbaraga zo gukomera no kwiyukaba kugira ngo bahangane n’icyo ari cyo cyose cyashaka kubasubiza inyuma.

Ati “Ntabwo wakwica umuntu kabiri, ubigerageje azakwica mbere yuko umwica, Ubwo turi aha mutureba, Igihugu cyose, Igihugu cy’u Rwanda mureba, ntabwo gishobora gupfa kabiri. Mbere yuko wakwica u Rwanda, ruzakwica. Ntabwo wakwica abantu kabiri, ntibibaho. Ari twe bakuru, ari abana bacu, ntawe uzabica kabiri, ntibishoboka. Ntabwo byakunda. Tuzabaho nk’uko abantu bakwiriye kuba babaho. Hari ababyumva ukundi kandi hari abazabisubiramo ukundi, ariko uko mbivuze ni uko nguko, abe ariko mubitwara.”

 

Ntabwo muri mwenyine

Perezida Kagame yavuze ko ubuhamya bwatanzwe butuma abantu bakomeza guharanira kubaho kandi neza baharanira kwibuka, kuko ari byo bifasha u Rwanda kubaho.

Yavuze ko kwibuka biha abantu imbaraga zo kurushaho gukomeza kubaka Igihugu, no gukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, batanze impano ikomeye yo kubaho no kubana n’abandi bose.

Ati “Ntabwo muri mwenyine, tuzahora turi kumwe namwe, icyo twagezeho cyose, cyashobotse kuko Abanyarwanda bose twahisemo guhuriza hamwe mu nyungu rusange.”

Yavuze ko inkiko Gacaca zabereye mu bice binyuranye, zakozweho inyandiko zigaragaza amateka y’ibyabaye, yanatumye amahanga yibonera ukuri.

Yavuze ko mu mwaka wa 2018 Umuryango w’Abibumbye wemeje ko inyito ikwiye kubaho ari ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ igomba no gukoreshwa n’Ibihugu byose.

Yavuze ko ukuri kw’amateka n’ibimenyetso byivugira, ariko ko abayapfobya n’abayihakana, bo bakomeje kubaho, kandi ko ubundi ibikorwa nk’ibi byanabaye na mbere yuko Jenoside ubwayo ikorwa. Yagarutse ku mvugo zibiba urwango zahozeho ndetse n’amagambo atesha abantu agaciro byariho mbere.

Yavuze ko abagoreka amateka, bakwiye kwibuka ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, kuko hari abatojwe, bagahabwa intwaro kugira ngo bazakore uyu mugambi mubisha wariho utegurwa.

Nanone kandi yavuze ku mahanga yatereranye abakorerwaga ibi byose, nyamara byarahereye cyera kuva mu myaka y’ 1960, ubwo Abatutsi batangiraga kubuzwa uburenganzira ku Gihugu cyabo, abandi bakicwa, nk’abo mu Bigogwe, abandi benshi bakameneshwa.

Yatanze ingero z’abakomezaga kugaragaza ibimenyetso bya Jenoside yariho itegurwa, nko mu 1993 hari komisiyo yagaragaje ko ibyariho bikorwa mu Rwanda byari umugambi wo kwica Abatutsi, ariko umuryango mpuzamahanga ugakomeza kubyima amaso n’amatwi.

Nanone kandi icyo gihe Umuryango w’Abibumbye wagaragarijwe ko hariho hatozwa Interahamwe, zahabwaga buri kimwe kugira ngo zizakore uyu mugambi mubisha wo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko ikibabaje ari ko no muri iki gihe mu karere u Rwanda ruherereyemo hari ibiriho bikorwa nk’ibi biri gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, kandi nabwo amahanga akomeje kubirebera.

Yagarutse ku buryo ingabo zari mu butumwa mu Rwanda mu gihe cya Jenoside zatereranye Abatutsi bariho bicwa bazira uko bavutse, nk’ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye zatereranye abari bahungiye muri Eto Kicukiro zikabasiga mu menyo y’interahamwe.

Perezida Kagame yavuze ko iyo Ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, zari kugira icyo zikora, Jenoside itari kugira ubukana nk’ubwo yagize.

Yavuze ko “Nk’abanyarwanda isomo twararibonye, kandi ayo masomo ntabwo twayibagiwe.” Bityo ko nta gishobora kongera kubazanamo amacakubiri yabasubiza mu bihe nk’ibi.

Yaboneyeho kandi kwibutsa ko Ingabo zahoze ari RPA zari iza FPR-Inkotanyi, zakoze akazi gakomeye ko kurokora abariho bicwa no guhagarika Jenoside kandi ko zabikoranye ubunyamwuga.

Yaboneyeho kandi kugaruka ku ngabo z’u Rwanda (RDF) z’uyu munsi, zikomeje gukora akazi gakomeye, aho zinoherezwa mu butumwa bw’amahoro mu bice binyuranye by’Isi zigakora neza inshingano zazo, ariko ko ibyo byose amahanga yongeye kugwa mu mutego mubi akazifatira ibihano, ariko ko ntacyo bishobora kuzihungabanyaho, cyangwa ngo bizice intege ku nshingano zazo zo kurinda ubusugire bw’u Rwanda n’umutekano w’abarutuye.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere

Jenoside ntizongera ukundi

Perezida Kagame yavuze ko amasomo u Rwanda rwakuye muri aka kaga rwahuye na ko, yaruhaye ubushobozi n’imbaraga byo kwirinda no guhangana n’icyo ari cyo cyose cyashaka kurusubiza mu mateka mabi.

Ati “Jenoside ntishobora kongera kubaho hano ukundi, ntishobora kuzongera kubaho, nubwo hagenda humvikana abasakuza, yaba i Burayi abahurira I Kinshasa, umuhungu wa Habyarimana, n’abandi bose. Ibyo byose ni urusaku rw’ubusa, ntibishobora gutuma hari ikindi cyongera kubaho nk’icyabaye”

Yavuze ko ibibazo bikiriho bikomeye, ari abari bamaze gukora Jenoside, bahungiye muri Congo, bakisuganya bashaka kugaruka kurangiza umugambi bari batangije, ndetse bakagaba ibitero by’abacengezi bakanahungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yavuze ko aba baje gushinga umutwe wa FDLR, avuga ko kuva icyo gihe u Rwanda rwashyizeho ubwirinzi bwo guhangana n’icyashaka kurwinjiramo cyose kigamije kuruhungabanyiriza umutekano.

Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko ari na byo u Rwanda rwakoze rushyiraho ingamba z’ubwirinzi zo guhangana n’uyu mutwe wa FDLR wakomeje kugambirira guhungabanya u Rwanda.

Yavuze ko ibi ari byo bituma u Rwanda rucunaguzwa, rukanabihanirwa, ariko ko rudashobora kugurana umutekano warwo ibyo byose rwashyirwaho.

Yavuze kandi ko nk’Abanyafurika bakwiye kuzirikana ingaruka z’imvugo zibiba urwango kuko Umugabane wabo wazigizeho ingaruka kurusha ibindi bice by’Isi.

Perezida Kagame yavuze ko aho u Rwanda rugeze uyu munsi no kuba hashimishije, rubikesha ubumwe bw’Abanyarwanda kandi ko buzakomeza gusigasirwa.

Perezida Kagame kandi yaboneyeho guhamagarira amahanga kwifatanya n’u Rwanda kwamagana ikibi kiri mu karere, aho kurufatira ibihano.

Perezida Kagame yatangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + ten =

Previous Post

Ubutumwa bw’u Bubiligi bwo kwifatanya n’u Rwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Next Post

Why You Must Share Your Idea and Get Honest Feedback

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

by radiotv10
08/04/2026
0

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA, ruraburira abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ko abishyuza amafaranga menshi ku biciro biherutse gutangazwa, babihanirwa....

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

by radiotv10
08/04/2026
0

Tariki 08 Mata 1994 wari umunsi wa Kabiri Abatutsi batangiye kwicwa nyuma y’uko Leta yateguye Jenoside Yakorewe Abatutsi itanze amabwiriza...

Kwibuka32: Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwibuka32: Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

by radiotv10
08/04/2026
0

Mu Bubiligi, mu murwa mukuru i Brussels muri Komine ya Woluwe-Saint-Pierre, Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda na bamwe mu bayobozi mu...

Why You Must Share Your Idea and Get Honest Feedback

Why You Must Share Your Idea and Get Honest Feedback

by radiotv10
08/04/2026
0

Every great business starts as an idea, but an idea alone isn’t enough. Turning it into something successful requires testing,...

Ubutumwa bw’u Bubiligi bwo kwifatanya n’u Rwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubutumwa bw’u Bubiligi bwo kwifatanya n’u Rwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

by radiotv10
07/04/2026
0

Guverinoma y’u Bubiligi iratangaza ko ku munsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari n’umunsi wo kunamira no guha icyubahiro abayizize,...

IZIHERUKA

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23
AMAHANGA

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

by radiotv10
08/04/2026
0

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

08/04/2026
Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

08/04/2026
AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

08/04/2026
Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

08/04/2026
Haravugwa urujijo ku mibare nyakuri y’abahitanywe n’iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa urujijo ku mibare nyakuri y’abahitanywe n’iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi

08/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Why You Must Share Your Idea and Get Honest Feedback

Why You Must Share Your Idea and Get Honest Feedback

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.